Yesu Kristo yazize iki?

Yesu Kristo yaje mw’isi mu buryo butangaje, kuko yavutse ku mugore gusa atarabonanye n’umugabo, kandi igihe yakuriye yigishije inyigisho nyinshi zitandukanye, avuga ubuhanuzi bwinshi butandukanye, gusa inyigisho ze zari zigoranye kuzakira rimwe na rimwe kuko akenshi yavugiraga mu migani, cyangwa akavuga ibihabanye n’imigenzo y’idini rya kiyahudi, kandi abantu benshi bamushinjaga ko yiyita Imana rurema(Yohana 10:33; Yohana 19:7), ndetse n’abandi bakamwita Imana yabo(Yohana 20:28;Matayo 14:33) nawe akabyakira rwose ntabihakane ahubwo akabishimangira(Yohana 10:34-38; Yohana 20:28-29; Matayo 16:16-17 ), ku bemera inyigisho za Bibiliya iki cyaguha ishusho yuko Yesu Kristo yari Imana yaje mu bantu iziye mu mubiri ku mpamvu zayo. Akaba ari iyo mpamvu tugiye kureba, icyatumye Imana imanuka mw’ijuru ikaza kw’isi mu bantu, ikemera kwicwa n’amaboko yabo kandi mu byukuri bitari biyinaniye kwirwanirira muri icyo gihe(Yohana 10:18;Yohana 19:11; Yohana 18:36).

Twahera aho Yesu ubwe yivugira icyamuzanye Muri matayo 5:17 ati “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.

icyo gihe Yesu yabivuze agiye kubasobanurira neza icyo amategeko asaba bihabanye cyane n’ibyo bibwira ko asaba, ukomeje gusoma uhereye kuri uwo murongo wa 17 ugakomeza kugeza ku murongo wa 48, usangamo aho yesu yabasobanuriye amategeko neza abereka ko amategeko bayafata nk’akantu koroshye ariko mu byukuri ko badashobora kuyubahiriza, abigisha ibintu byinshi nk’ibyerekeye ubusambanyi, abereka ko igikorwa cy’ubusambanyi atari bwo busambanyi imbere y’Imana, ahubwo kureba umugore ukamugirira amarari icyo gihe Imana ibifata nk’aho wishe rya tegeko rya “NTUZASAMBANE!”, kandi mu byukuri n’iyo waba utarasambanaho mu bifatika kugeza ubu, ntiwabeshya ko utarifuza gusambana, n’ubwo mu maso yawe n’abantu mwibwira ko utarasambana, imbere y’Imana uri umusambanyi ruharwa. ndetse yakomeje abigisha n’ibindi byinshi, ibyerekeye Kwihorera, kurahira, gatanya(divorce), n’ibindi bitandukanye. iyo umaze kubisoma uhita ubona ko gukurikiza amategeko y’Imana wabyitiranyaga pe! Usanga bikomeye kurusha uko wibwiraga.

Nuko yesu ati “NAJE KUBISOHOZA!“, mu byukuri icyo nicyo cyazanye Yesu Kristo wahozeho iteka(Yohana 1: 1-4), muri iyi si, yaje gusohoza ibyari byarananiye abantu kwisohoreza, ubutungane Imana idusaba nitwubaha amategeko yayo ijana kw’ijana(Matayo 5:48) nibwo yaje kudushakira kuko ubwacu tutari dushoboye kubwigezaho ( Abaroma 8:3 ) . Igihe kimwe umutunzi wakundaga gusenga yabajije Kristo icyo yakora ngo aragwe ubwami bw’Imana, nuko Kristo aramubwira yubahe amategeko y’Imana yose neza nta na rimwe yishe, uwo mutunzi abwira yesu ko yose yayubahirije kuva mu bwana bwe, ariko yesu yari azi neza ko uwo mutunzi ari ibyo yibwira ariko atari ko biri, nuko amuha gukora ikintu kimwe gusa ngo narangiza aze amukurikire, umutunzi yumva ntibyashoboka arigendera n’agahinda kenshi amaze gusobanukirwa ko na we atari intungane nk’uko yishukaga, Kristo ahita abwira abari aho ati “Biragoye ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana, icyoroshye ni uko ingamiya yaca mu mwenge w’urushinge“, abari aho bose baratangara bati “UBWO NI NDE WAKIZWA?“(bisome muri Matayo 19:16-26), kuko muri icyo gihe umuntu wabaga afite ubutunzi bamufataga nk’umuntu wubaha Imana cyane kurusha abandi, Imana na yo ikaba yaramugororeye imigisha myinshi ku bw’ibyo, none abandi bibaza niba bigoye ko umuntu nk’uwo wubaha amategeko y’Imana yose ikaba yaramuhaye imigisha yajya mu bwami bwayo, UBWO NI NDE WAKIZWA?, Yesu arabasubiza ati “IBIDASHOBOKERA ABANA B’ABANTU KU MANA BIRASHOBOKA!“, mu yandi magambo, Nta muntu n’umwe wari ukwiriye ubwami bw’Imana, ariko Imana yahisemo kububahera ubuntu. Ari cyo cyazanye Kristo umukiza aza mw’isi ngo apfe ku musaraba akize isi yose ububata bw’icyaha batari bashoboye kwikuramo(Yohana 3:14-18)

Abantu benshi bibwirako bazabona ubwami bw’Imana nibubahiriza amategeko y’Imana yose, ariko nk’uko bigaragara, nta n’umwe ushobora kubahiriza amategeko y’Imana n’iyo yagerageza ate, impamvu ibitera wayisoma mu nyandiko yitwa (Abantu bose ni babi), ndetse na pawulo ubwe arivugira ati “Ngerageza gukora ibyiza ariko bikananira nkisanga nkora ibibi.“(Abaroma 7:15-21).

Mu byukuri niba kubahiriza amategeko y’Imana yose aribyo bizatujyana mw’ijuru nta muntu n’umwe waryinjiramo, ndetse na Kristo ubwe yaba yarapfiriye ubusa(Abagalatiya 2:21), kuko n’iyo ataza ngo apfe ku musaraba n’ubundi amategeko yari asanzwe ahari, kandi n’ubundi abantu bageragezaga kuyubaha nk’uko abibwira ko bazakizwa na yo bagerageza kuyubaha ubu, ubwo hagati aho Kristo we yaba yaraje kumara iki ko ntacyo byaba byarahinduyeho?, yaba yarapfiriye ubusa, ndetse yaraje kwangiza umwanya we(Abagalatiya 2:21), Keretse niba aryoherwa n’imibabaro yamutewe muri icyo gihe, kuko n’iyo areka kuza, nubundi amategeko yari asanzwe yubahirizwa, gusa bikabananira nk’uko n’abiki gihe bibananira bose hamwe nta n’umwe uvuyemo(Abaroma 3:23; Abaroma 3:10-18), bivuzeko abantu bose bazarimbuka niba koko dukizwa no kubaha amategeko, kuko bigaragara ko nta n’umwe uyubaha, kandi ingororano z’icyaha akaba ari urupfu rw’iteka.

Ariko agakiza k’Imana ikagaragariza muri Kristo, ubwo twari abanyabyaha tutabasha kwikiza ubwacu, yatanze umwana wayo w’ikinege, kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho(Abaroma 3:24-26), Niba ushaka kwakira Imbabazi z’iteka zituruka ku mana, akira igitambo cy’amaraso ya Yesu yamenwe ku musaraba ku bwawe, mu kwizera gusa, uraba ukijijwe by’iteka ryose n’umukiza Kristo, bidaturutse mu kubaha amategeko(kuko n’ubundi ntubishoboye) ahubwo biturutse mu Kwizera ko Kristo yapfuye ngo ukurweho ibyaha byose wakoze burundu(Abefeso 2:8-9; Abagalatiya 2:16)

Dore icyo Kristo Yazize nk’uko umuhanuzi yesaha yari yarabihanuye mu myaka isaga 800 ataraza mw’isi……..

Yesaya 53:2-12
2Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza. 3Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. 5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. 6 Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
7 Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke. 8Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe? 9 Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.
10Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe. 11Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azÄ«shyiraho gukiranirwa kwabo. 12 Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.

wpid-img-20150925-wa0012.jpg

Maze kwakira agakiza ubu noneho, none nkore iki?

Wanasoma n’izi nyandiko: