Ntawe Ukora Ikiza n’Umwe Imbere y’Imana Nyakuri

Mu Itangiriro  6:5. Haratwereka ko kwibwira kose umutima w’umuntu ugira ari kubi gusa kugeza iteka ryose! None iteka ryose    rizarangira ryari? Abantu benshi baharanira gukora ibyiza ngo bizagire uruhare mu kwinjira mw’ijuru kwabo. Ariko iyi ni imyumvire bashyirwamo na Satani kugira ngo abayobye.

Ninde Wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye? Niba kwibwira kose kw’imitima yacu ari kubi gusa icyo kiza gituruka he? muri Yesaya  1:5-8 hati “Ntahazima”

Yobu 35:5-8. Icyo kiza ni ikiza mu maso yawe si imbere y’Imana. Gusa ikibazo ni uko uba wumva uri kugikorera Imana. Nyamara iyo Mana ni yo yungamo iti “Mbese umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we? Cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza kandi mwaramenyereye gukora ibibi” (Yeremiya 13:23)

Zaburi 14: 2- 4. Uwiteka nta n’uwa kirazira yabonye ukora ikiza. Kandi ibi si rimwe na rimwe ahubwo ni ibihe byose, kugeza ibihe bidashira. Nk’uko ingwe itabasha guhindura amabara y’umubiri wayo ni nako utabasha gukora ikiza soma.

Abantu bamwe baravuga bati ibyo ni iby’abakera. Ariko mu Baroma 3: 9-18 haratwereka ko tutabaruta habe na gato. Ibyo rero abantu bita byiza bakora bibwira ko hari icyo bizabafasha kwinjira mu bwami bw’Imana bamenye ko Yesu yababuriye muri Matayo  7:21-23.

Mucyo Duhindukire kuko icyo Yesu akunda ari impuhwe atari ibitambo . Ni Ubuntu si imirimo. (Hoseya 6:6)

Author: Evangelist Paulin UWITONZE