NABONA IJURU NTE? -UMUGAMBI W’AGAKIZA

Abantu benshi bashakisha Imana bahorana ikibazo cy’ingenzi mu mutima bati “ESE NAKORA IKI NGO NDAGWE UBWAMI BW’IMANA?” cg “NI IYIHE NZIRA IJYA MW’IJURU?”, cg “Imana inkeneyeho iki ngo inyemerere kwinjira mw’ijuru?”, cg “Najya mw’ijuru nte?”, n’ibindi bisa nka byo. Muri macye baba bibaza umugambi w’Imana w’agakiza k’abantu ku bugingo buhoraho ni uwuhe? Umuntu yakora iki ngo yemerwe n’Imana?, ndetse na Kristo ubwe icyo kibazo barakimubajije muri Yohana 6:28 bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?

Soma izi ngingo zigiye zikurikiranye ubashe gusobanukirwa neza iby’umugambi w’agakiza k’abantu nk’uko Imana igatanga.

 

1. ABANTU BOSE BABAYE BABI

Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose ari byiza gusa(Intangiriro 1:31), ariko hashize igihe abantu bahitamo gusuzugura Imana, bityo bikururira ICYAHA , kuva icyo gihe ikibi kinjiye mw’isi, abantu baba babi, kamere yabo ihinduka mbi by’iteka ryose(Intangiriro 6:5), ku buryo nta kiza na kimwe cyabavamo niyo bagerageza kukishakamo. Nk’uko utashakira amata kuri robine y’amazi ni ko kamere y’ububi bwa muntu itabasha gukora ikiza imbere y’Imana na gato.

2. UMUNTU AVUKA ARI UMUNYABYAHA

Zaburi 51:7 Dore naremanywe gukiranirwa, Mu byaha ni mo mama yambyariye.

dawidi yuzuye umwuka wera yaritegereje asobanukirwa ko mu byukuri kuva akiri urusoro mu nda ya nyina yari umunyabyaha, kandi ko atabaye umunyabyaha ari uko amaze kugera kw’isi, ahubwo yari umunyabyaha mbere yuko anavuka. Kuva adamu na eva bacumura bakagira kamere y’icyaha, abana bose babyaye bagiye bavukana iyo kamere yabo, kuko buri kinyabuzima kigomba kubyara umwana ufite kamere nk’iyacyo. Inka igomba kubyara inka, ihene ikabyara ihene, n’umunyabyaha akabyara umunyabyaha. Bityo rero tuvuka dufite urubanza rudutsinda imbere y’Imana(Yesaya 48:8), tuvuka turi abanyabyaha kuko kamere yacu iba ari kamere y’icyaha yangwa n’Imana(Zaburi 51:7; Yesaya 48:8; Abaroma 3:12; Yesaya 64:5; Zaburi 53:2-4;Itangiriro 8:21; Zaburi 58:4; Abefeso 2:3), ntabwo tugirwa abanyabyaha n’ibicumuro dukora ahubwo turacumura kuko turi abanyabyaha, gucumura ni ingaruka za kamere y’icyaha iturimo.

3. KAMERE MUNTU NI ICYAHA

Kuba dufite kamere y’icyaha rero bivuze ko nta muzima n’umwe wabyawe n’umugore kuri iyi si, abantu bose baraguye kuva adamu yagwa muri edeni, nta n’umwe wakora imigambi y’Imana ijana kw’ijana (Zaburi 53:2-4), twese turi babi uhereye ku mushumba w’itorero (pasteur), ukajya ku bigisha amategeko,ukajya ku bana bato, ukajya ku bayoboke b’itorero runaka, ukajya kuri padiri na ba musenyeri ndetse na papa(pope) n’abandi bose bambaye umubiri ni babi – Ndetse cyane! Kuko bavukana kamere muntu y’icyaha. Muri yeremiya Imana irabaza iti “Yer 13:23 Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.” Kandi inyandiko nyinshi muri bibiliya bisubirwamo kenshi ko nta muzima n’umwe uri kuri iyi si, bose bakoze ibibi badashobora gushyikira ubwiza bw’Imana. wabisoma imwe muri iyi mirongo(Abaroma 3:23; Abaroma 5:12; Abaroma 3:12; Yesaya 64:5; Zaburi 53:2-4; Zaburi 14:1-3; Umubwiriza 7:20; 1Yohana 1:8; 1Yohana 1:10; Yobu 25:4-6; Zaburi 143:2; Yeremiya 13:23 n’indi…. ), ndetse na pawulo ubwe yivugiye ko ari umunyabyaha kurusha abandi banyabaha bose babaho(1Timoteyo 1:15)

4. INGARUKA Z’ICYAHA NI URUPFU

Abaroma 6:23, Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu…

Ubwo abantu bose ari abanyabyaha ubwo ni nde wakwinjira mw’ijuru kandi ingaruka z’icyaha ari urupfu rw’iteka? Umunyabyaha wese agomba guhanwa by’iteka ryose, kuko icyaha ni cyo kizana urupfu, ndetse no muri edeni Imana yabwiye Adamu na eva ko nibayisuzugura bakarya ku giti yari yarababujije no gupfa bazapfa(Intangiriro 2:17; Intangiriro 3:3) kandi koko byarabaye, nyuma yo kwikururira icyaha bahise batandukanywa n’Imana by’iteka ryose(Arirwo rupfu rubi kurusha), kandi ubwo Imana ari ubugingo(Yohana 14:6) ubwo iyo utari kumwe na yo uba uri mu rupfu, nubwo kiriya gihe batahise bapfa mu bigaragara ku mubiri bakimara kurya ku giti bari babujijwe, ariko imyuka yabo yari yapfuye kuko yari yatandukanijwe n’Imana by’iteka ryose (Kubara 18:22). Umuntu wese ukora ibyaha ntakwiriye kubana n’Imana niyo cyaba ari icyaha kimwe gusa kirahagije kumutandukanya na yo by’iteka nkanswe kuba kamere yawe yose ari icyaha, nta kindi twese dukwiriye uretse urupfu rw’iteka ikuzimu, nta n’umwe uvuyemo.

5. ICYAKORWA NGO DUKURWEHO ICYAHA

None ko twese turi abanyabyaha bya kavukire tutabitewe nuko ducumura, ahubwo kuko tuvuka turi abanyabyaha ari ko kamere yacu iri (ariyo kamere y’icyaha), ubwo ni nde wakizwa? (Matayo 19:25), kugirango ubone ijuru bigusaba kuba wera nkuko Imana yo mw’ijuru yera(Matayo 5:48), niba hari icyaha wiyiziho kuva wavuka kugeza ubungubu uri gusoma ibingibi umenye ko nta juru uteze na mba, kuko Imana itabana n’icyaha, niyo waba waratukanye rimwe gusa, kuko Imana itakwihanganira kubana n’icyaha na kimwe(Habakuki 1:13).
Niba uzi ko nta cyaha na kimwe wari wakora kuva wabaho hita urekerera gusoma ahangaha kuko ibikurikira birareba abantu biyiziho umugayo batari abera imbere y’Imana, niba wumva udacumura nta gakiza na gato ukeneye rwose. Ariko uzi ko hari ikibi yakoze(cg agikora) biturutse mu bubi bwe ari we ukomeza gusoma!

Imana yashyizeho uburyo bwo kubabarirwa ibyaha, kugirango icyaha wakoze kibabarirwe ni uko amaraso azajya aba yamenetse(Abalewi 17:11-14), nta kubabarirwa ibyaha hatamenetse amaraso (Abaheburayo 9:22), kuko ingororano y’icyaha ari urupfu(Abaroma 6:23), ari na yo mpamvu Imana yari yahaye abisirayeli ba kera amabwiriza ko ukoze icyaha wese akwiriye kwicwa, cyangwa se agatanga indi nyamaswa imena amaraso y’ibyaha bye mu kimbo cye.(Abalewi 5:6-19), bitabaye ibyo ntabwo wababarirwa ibyaha na gato imbere y’Imana. Ariko noneho ibyo bitambo batangaga nk’impongano y’ibyaha byabo byabaga ari ibinyabuzima by’agahe gato cyane nubundi byari bisanzwe bizanapfa, bivuzeko kuba ubuzima bwabyo ari ubwagahe gato n’imbabazi zatangwa kubwo gutanga ubwo buzima nk’impongano y’icyaha cyawe na zo ari iz’agahe gato, ari nayo mpamvu bahoraga bazana ibitambo kenshi cyane ngo bakomeze bababarirwe ibyaha byabo buri gihe.

6. IGITAMBO NYAKURI GIKURAHO IBYAHA

Abantu kubw’ibyaha byabo bakwiye igihano cy’iteka kure y’Imana. Kugirango ubabarirwe mu bisanzwe ugomba kubanza ukarangiza igihano cyawe, urugero niba nibye bakankatira imyaka 10 mu gihome, bazandekura ari uko ndangije igihano cyanjye. N’Imana izakubabarira ibyaha nurangiza igihano cyawe cy’iteka ikuzimu, gusa ikibazo ni uko iteka ridashira, byasabaga ko ukora igihano cyawe cy’iteka wakirangiza ukabona kubabarirwa, ariko iteka(igihe kidashira) rizarangira ryari? NTIRIZARANGIRA. Kandi umujinya w’Imana y’iteka ugomba guhoshwa n’igihano cy’iteka, cyangwa hakaboneka igitambo kivutswa ubuzima bw’iteka kugirango imbabazi z’iteka zitangwe.

Nuko Yesu Kristo umwana w’Imana wahozeho iteka ryose isi itararemwa(Yohana 1:1-4) aremera atanga ubugingo bwe bw’iteka kugirango abanyabyaha bose bakirizwe mu gitambo cy’amaraso ye yamennye ku musaraba. Yatanze ubugingo bwe bw’iteka kugirango tubabarirwe igihano cy’iteka cyari kidukwiriye twese.(Yohana 3:16)

7. KWAKIRA IMBABAZI Z’IMANA MU KWIZERA GUSA

Izo mbabazi twaherewe Ubuntu muri Kristo yesu dukwiye kuzakirira mu kwizera Kristo nk’umwana w’Imana watanze ubugingo bwe ku bwacu(Abaroma 3:24-26), cyangwa tukazanga niba ntazo dukeneye mu gihe twumva ko dushobora kwikorera ibyo Imana ishaka byose ku bwacu.

Mu byukuri umuntu ufite ubugingo buhoraho ni umuntu wakira imbabazi Imana itangira Ubuntu muri Kristo, binyuze gusa mu kwizera ko Kristo yapfuye ku musaraba ngo amukureho kamere ye y’icyaha burundu, bitanyuze mu mirimo yategetswe n’amategeko( abagaratiya 2:16; Ebefeso 2:8-9), kuko ntawushobora kubahiriza amategeko niyo yagerageza cyane bishoboka. Kwizera ko wakijijwe gusa ibyo birahagije kubona ubugingo buhoraho nta kindi Imana igusaba kurenzaho, uretse kwakira Imbabazi uhabwa udakwiriye mu kwizera igitambo cya Kristo cyo cyakogeje bya burundu gusa.

Yohana 6:28-29. Baramubaza bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?”, arabasubiza ati “Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”

Yohana 3:14-18.
14 “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa,
15kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.”
16Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho
17Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.
18Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’ikinege.

Mu byukuri usomye bibiliya ntabwo Imana idusaba kwizera agakiza kayo ngo niturangiza tugerekeho indi mirimo ngo tubone kukakira, igisabwa nk’uko umaze kubyisomera mu magambo ya Yesu ubwe, ni UKWIZERA gusa, ntabwo ari ukwizera ngo nurangiza ukore ikindi kintu icyo aricyo cyose. wowe IZERE GUSA uraba ukijijwe by’iteka ryose.

Soma imwe mu mirongo isobanura neza ko mu byukuri twakijijwe n’ubuntu bw’Imana, kandi twakira izo mbabazi z’iteka mu kwizera Kristo nk’umukiza wacu gusa nta kindi. (Abefeso 1:13; Yohana 3:14-18; Yohana 3:36; Yohana 6:28-29; Yohana 6:40; Yohana 6:47; Yohana 11:25; Yohana 20:31; Ibyakozwe n’intumwa 16:31; Abaroma 3:22; Abagaratiya 2:16; Abaroma 3:24-26; Abefeso 2:8-9; Abafilipi 3:9; 2Timoteyo 3:15; 1Yohana 5:10; Abagaratiya 3:26; Yohana 3:3; Abaroma 6:23; Abaroma 5:17; Abaroma 4:3-5; Abagaratiya 2:21; 2Timoteyo 1:9 … ). Unashatse watangira usoma igitabo cy’urwandiko pawulo yandikiye Abanyeroma cyose, gikunzwe kwitwa (ABAROMA) muri bibiliya, ukarushaho gusobanukirwa neza iby’aka gakiza twaherewe ubuntu muri Kristo bitanyuze mu mirimo twakoze, ahubwo tubiheshejwe no kwizera imirimo Kristo yadukoreye yo kuducunguza amaraso ye.

Ubwo ahasigaye amahitamo ni ayawe, kwakira ako gakiza Imana itangira Ubuntu, binyuze mu kwizera ko amaraso ya Kristo ahagije mu gukuraho ibyaha byose wakoze,ibyo ukora ubu, ndetse n’ibyo utarakora byose nta na kimwe kiba kikubarwaho kuko nibyo yahaniwe mu mwanya wawe atabikwiye. Ari na yo nzira yonyine ihari yo kungwa n’Imana, cyangwa se ugakomeza ukageregeza ukirwanirira mu mbaraga zawe ushakisha ijuru ubinyujije mu mirimo myiza ugerageza gukora ngo uzabone ijuru. Gusa niba uhisemo gushakira ijuru mu kubaha amategeko yose no mu mirimo myiza nakwizeza 100% ko utazigera ubishobora na gato, kuko wasiga ibikwirukaho ariko ntiwasiga ibikwirukamo, kamere y’icyaha iguhoramo kandi ntiwabasha kuyiganza bya burundu niyo baguha imyaka igihumbi yo kubaho,ububi bwawe bwakwiyongera kurusha uko bwagabanuka, niyo wagerageza uburyo bwose uzi bubaho, utiringiye Kristo ngo wakire agakiza aguhera ubuntu mu kumwizera nk’umucunguzi wawe nta juru wageraho.

Maze kwakira agakiza ubu noneho, none nkore iki?