Ugize neza guhitamo kwizera Yesu Kristo nk’umukiza w’ubugingo bwawe(Yohana 3:16; Abaroma 10:9-10), ubu uri Umwana w’Imana(1John 3:2) kandi nta kintu na kimwe mw’isi cg mw’ijuru cg ikuzimu cg aho ariho hose cyabasha kugutandukanya na we ukundi (Abaroma 8:38-39), agakiza wakiriye ni akiteka ryose kandi ukijijwe by’iteka.
Ubyifuza wakuzuza ibi bikurikira tukabahuza n’umukristo mwafatanya urugendo rw’umwuka ubegereye bishoboka.
ugize ikibazo watwandikira kuri e-mail agakiza@ukuri.org cg ukandika ikibazo cyawe mu ruganiriro kuri uru rubuga hano BAZA IKIBAZO abandi bakagerageza kugufasha gusobanukirwa mugasabaniraho.
Izi ni zimwe mu nama twabagira mushobora gushyira mu bikorwa ku bushake uko bibashobokeye.
1. Suzuma neza ko wizera iby’agakiza Imana itangira ubuntu koko
Yahana wa mbere 5:13, Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’umwana w’Imana kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.
Imana yifuzako tumenya mu byukuri yuko twakijijwe tutabishidikanyaho na gato.
Muri macye soma izi ngingo zikurikira ku murongo upime niba urimo neza.
(a) Twese twaracumuye ntitwashyikira ubwiza bw’Imana, nta muntu numwe ukora neza kw’isi. (Abaroma 3:23)
(b) Abantu bose aho bava bakagera bakwiye guhanwa by’iteka ryose n’Imana kubera ububi bwabo (Abaroma 6:23)
(c) Yesu yaratwitangiye arapfa afata igihano twari dukwiriye kugirango tuzahabwe ubigingo bw’iteka tutari dukwiriye (Abaroma 5:8; 2Abakorinto 5:21)
(d) Abizera ko Kristo yapfuye kugirango abakureho ibyaha byose, amaraso ye ko ahagije mu koza ibyaha byabo byose bakoze, iby’ubu ndetse nibyo batarakora nibo baba bakiriye ako gakiza k’ubuntu tudaheshwa n’Imirimo(Yohana 3:16; Abaroma 5:1; Abaroma 8:1)
(e) mwuka wera araza akatubamo by’iteka kuva twakira agakiza, akatuyobora mu nzira za giKristo adufasha gusobanukirwa ijambo ry’Imana ndetse akanaduha imbaraga zo kuryubaha uko adushoboza.
Uba ukijijwe by’iteka ryose iyo wizeye ko Kristo yamennye amaraso ku bwawe, kandi nta cyabasha kugukura mu maboko ye kuva ubu kugeza igihe uzatahira mu rugo(abaroma 8:38-39; Matayo 28:20)
Wanasoma izi nyandiko
2. Shaka iteraniro ry’abakiranutsi ubisungeho
shaka iteraniro iryo ariryo ryose rikwegereye ry’abantu bizera agakiza k’Imana muhuje imyizerere ubisungeho byagufasha gukura mu buzima bwawe bwa gikristo no kunezererwa muri urwo rugendo igihe uba usabana n’abera bagenzi bawe muhuje umutima n’intego. wareba kuri uru rubuga ahanditse “AMATERANIRO” ukarebamo iriri hafi yawe ukajya witabira gahunda zabo, cg ugahitamo iteraniro wumva rikunyuze wisanzuyemo akaba ariho uzajya ujya guteranira ndetse witabira na guhunda z’andi materaniro y’abera igihe cyose mwuka agushoboje.
3. Fata umwanya buri munsi uwuharire Imana
Abakristo benshi baba bafite umwanya bahariye Imana mu munsi, bamwe bawumara basenga, abandi bakawumara basoma ijambo ry’Imana cg bumva inyigisho z’abavugabutumwa babwiriza ubutumwa bwiza bwo muri bibiliya, uwo mwanya wawita icyo ushatse cyose, kandi ukajya uwumarana n’Imana uko ushatse kandi igihe ushakiye, ushobora gufata nk’isaha imwe ya buri n’imugoroba mbere yuko uryama ugasoma nk’igice kimwe cyo muri bibiliya ukagerageza kucyumva, ushobora gufata nk’iminota 30 ya mugitondo mbere yuko utangira imirimo yawe ugasenga Imana gusa, ushobora guterana na benedata mu masaha ya saa sita n’ibindi n’ibindi, ikingenzi nuko wiha gahunda y’ukuntu uzajya umarana igihe n’Imana ku munsi uko bikoroheye, bigufasha gusabana n’Imana yawe mu rugendo rwawe.
4. Shaka inshuti zakiriye agakiza
Shaka abantu ugira inshuti zihariye zakiriye agakiza mujye muganira iby’urugendo rwanyu musabane, ushobora kubakura mu materaniro ujya witabira cg ahandi hose, ibi byagufasha gushinga imizi mw’ijambo ry’Imana no kugira umuntu ukwitaho cyane nk’umuvandimwe muhuje imyemerere y’ingenzi mugafatanya mu bihe byose bishoboka.
5. BATIZWA
Kubatizwa mu mazi ntabwo biguha agakiza,ndetse nta nibyo ukeneye ngo ukizwe kandi n’iyo utabikora ntibyakubuza ubugingo na gato, kubatizwa ni ukumenyesha imbaga nyamwinshi cg uruhame rw’abantu yuko ubu wemeye kwakira agakiza waherewe ubuntu muri Kristo ukabibahamiriza ko ubu uri umwe muri bo kandi ko wiyemeje gukurikira Yesu kugeza ku munsi wawe wa nyuma.
Wifuza kubatizwa washaka abashumba b’amatorera yigisha ukuri kwa bibiliya kwerekeye agakiza twaherewe ubuntu ukabasobanurira kuri uwo mwanzuro wawe mukavugana bakagusobanurira uko gahunda zimeze ukazabatizwa nabyo ni byiza. Ariko udafite uburyo ubatizwa ntuhagarike umutima ntabwo umubatizo w’amazi wakwinjiza cg ngo ukubuze ubugingo, kuko n’abakiranutsi ba mbere ya yohana umubatiza bafite ubugingo, kandi na cya gisambo yesu yabwiye ko bari bubane muri paradizo nticyagombye kumanuka ngo kigende kibanze kibatizwe, ariko ubishoboye wabatizwa nk’uko yesu nawe yabatijwe nk’igikorwa cyo kubaha n’umubano mwiza mu bandi bamaze kumenya uwo uriwe neza.