Ukuri.org ni urubuga rwa gikristo rudaharanira inyungu, intego yacu nyamukuru ni ukumenyakanisha  YESU  KRISTO  mu baturarwanda bose, ndetse no ku mpera z’isi dufatanyije n’umuryango wa gikristo kw’isi hose.

zimwe mu zindi ntego zacu ni:

  • Gusobanura byimbitse ingingo zitandukanye ku byerekeye ukuri kw’ibiri mw’ijambo ry’Imana
  • Gutabariza abababaye kugirango uwifuza wese abe yabafasha uko abyifuza
  • Guha abakristo bashya inyigisho zo muri bibiliya bikabafasha gukura mu rugendo rwabo rwa gikristo
  • Gusakaza ibikoresho by’inyigisho za gikristo ku babyifuza aho bari hose, urugero: DVD, Ibitabo, porogarame, Bibiliya n’ibindi byinshi…

Akenshi usanga gusakaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bikunze kugorana cyane cyane iyo wifuza kubusangiza abo mu muryango wawe cyangwa se inshuti zawe muhujwe n’ibindi bintu nk’akazi cg Ishuri, kuko Ubutumwa bwiza bwa Kristo biba bisa nkaho ari ikintu gishya ugomba gusobanura ubivuye imuzi kandi wenda igihe cyo kuganira nabo ari gito, impamvu nuko izo nyigisho bavuka ntacyo baziziho, twese dukura tuzi ko kugirango wemerwe n’Imana ugomba gukora imirimo myiza bityo guhindura imyizerere yerekeye Imana umaze imyaka myinshi ubana nayo biragorana.

Ukoresheje Ukuri.org ushobora guhitamo zimwe mu nyandiko wifuza ko abo ushaka kumenyesha ubutumwa bwiza basoma ukajya uziboherereza uko ushatse, yaba kuri e-mail, message,whatsapp, facebook n’ahandi hose hakoroheye.

Akenshi usanga hari amatsinda cg insengero zifite ibikoresho by’afasha abantu gusobanukirwa ubutumwa bwiza kurushaho nka DVD z’inyigisho, udutabo, n’ibindi bitandukanye, ariko mu byukuri abantu batazi ko ibyo bikoresho bihari.
Muri “SHOP” ya ukuri.org hashyirwaho ibikoresho byose bitandukanye by’ubutumwa bwiza, ku buryo uwariwe wese abisura akireberamo ibyo ashaka, akabishyikirizwa mu buryo bumworoheye.

Abakristo bakiriye agakiza vuba bakenera gukomeza kwiyungura ubumenyi mu gakiza bikabakomereza imyizerere, ku rubuga ukuri.org bakwifashisha inyandiko zandikwaho,  ndetse banakenera ibikoresho byo kubafasha kwiga byimbitse ijambo ry’umwuka w’Imana nabyo bakabifata kuri uru rubuga biboroheye.

Ibikorwa byo gufasha abatishoboye byamamazwa kuri uru rubuga ku buntu, kugirango mu basura urubuga uwumva ayobowe kugira icyo afasha aho ariho hose abikorana umutima w’ubushake n’urukundo, kuko nubwo ijambo ribwirizwa ariko hari igihe biba ngombwa ko nawe ubwawe uba ijambo basomamo agakiza.

Nubwo mu byukuri hari amatsinda atandukanye y’abakristo bigisha ubutumwa bwiza bw’agakiza twaherewe ubuntu muri Kristo, usanga Intego nyamukuru yabo bose ari ugusangira no gusakaza ibyerekeye ako gakiza bahawe na Kristo binyuze mu kwizera batabiheshejwe n’imirimo yategetswe n’amategeko. ukuri.org ni urubuga bose bakwisangaho hatitawe ku matsinda barimo, bikabafasha kugenda bamenyaniraho bahujwe n’ibikorwa bitandukanye bihakorerwa bahuriramo, ndetse byaba ngombwa bakazanasurana kuko bose bafite ikerekezo kimwe, bagasangira urugendo rujya mw’ijuru muri Kristo umukiza.