Bibiliya ivuga iki ku butinganyi?

Abatinganyi ni abagirana imibonano bahuje ibitsina, bikunze kugirwaho impaka cyane hashingiwe ku mahame atandukanye y’imivukire n’imikurire ya muntu, bamwe bati “Niba ariko yavutse ubwo ni Imana yamuremye ityo, kandi ntiyabimuhora”, abandi bati ni amahitamo dukora bitewe nuko twakuze bigira uruhare mu mitekerereze n’imyifatire ya muntu (psychological upbringing) bityo uba umutinganyi na we akaba abigiramo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Impaka nk’izo akenshi ziba zirimo amarangamutima menshi, ariyo mpamvu twifashisha Bibiliya ngo tumenye icyo Imana ibivugaho tutagendeye ku marangamutima y’abantu.

Mubyukuri Bibiliya ifata ubutinganyi nk’icyaha nk’ibindi byose nko: kwiba, kubeshya, kwica, ubusinzi n’ibindi nka byo, usomye mu 1 Abakorinto 6:9-10 hamwe na 1 Timoteyo 1:10 pawulo aba atanga urutonde rw’ibyaha abatizera Kristo bashyigikira, usangamo n’abaryamana bahuje ibitsina (1Kor 6:9-10) “9.Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, 10.cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.

Ndetse no mu baroma 1:26-27 pawulo abyerekana nk’ibikorwa n’abantu bataye umurongo w’Imana ati “26.Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. 27.Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.

Ndetse hari n’indi mirongo myinshi muri Bibiliya yerekana ubutinganyi nk’icyaha imbere y’Imana ( Itangiriro 19:1-13; Abalewi 18:22; 20:13; Abaroma 1:26-27; 1Kor 6:9  ). Akenshi bitera bamwe mu bashyigikira ibi bikorwa guhakana Bibiliya nk’ijambo ry’Imana, ndetse bamwe bakanahakana Imana burundu kubwiyo mpamvu, bagahitamo ibitsina kubirutisha uwabiremye, bakamera nka Esawu waguranye umugisha we ibishyimbo. Nubwo hari n’abandi nyuma yo gukizwa bagatahura ko bitemeranya n’amahame ya Kristo bahinduka bakamaramaza gukurikira umukiza, ndetse bakareka n’izo ngeso zidakwiriye abakijijwe (1 Timoteyo 1:10), nk’umugabo witwa “Becket Cook” wari umutinganyi ubuzima bwe bwose akabaturwa na kristo nyuma yo kwakira agakiza, akandika igitabo “A Change of Affection: A Gay Man’s Incredible Story of Redemption” bisobanuye mu Kinyarwanda “Impinduka y’urukundo: Ubuhamya bukomeye bw’agakiza bw’umutinganyi

Abitwaza ko ariko bavutse mu byukuri birengagizako n’ibindi byaha byose bikorwa n’abantu ariko baba baravutse, urugero umugabo uryamana n’abagore b’abandi aba yaravukanye amarari yo kuryamana nabo badahuje ibitsina, ariko ntibibuza ubusambanyi bwe kuba icyaha. Ugira uburakari bwinshi bikamutera intonganya nawe aba yaravukanye iyo kamere, ariko ntibibibuza kuba icyaha. Bityo rero niyo byabaho koko ko umuntu avukana kamere yo kwifuza abo bahuje ibitsina ntibyakuraho ko kubikora biba ari icyaha nk’uko Bibiliya ibivuga. Nubwo mu byukuri ikigeragezo ubwacyo atari icyaha, gihinduka icyaha ari uko wemeranyije na cyo ukagishyira mu bikorwa. Ushobora gukizwa wari umutinganyi, ugahura n’ibigeragezo by’amarari y’abo muhuje ibitsina ariko ntiwemere kugengwa nayo marari, nk’uko n’abakizwa atari abatinganyi bahura n’ibigeragezo by’amarari yabo badahuje ibitsinda, batsindwa bakagwa mu cyaha, cyangwa bakanesha babishobojwe na mwukawera. ( Abagalatiya 5:22 )