Mu Mboni za Dayimoni 1

Ikuzimu igihembwe cy’amashuri cyari gitangiye, nuko mwarimu Dayimoni Kanyejuru yakira abanyeshuri be bari mu mashuri abanza, abwira abashya guhaguruka, bamaze guhaguruka abwira abari bahasanzwe kubakiriza inshyi.

Nuko atangira abibutsa ibyo bize igihembwe gishize, ababwirako iki gihembwe bazibanda cyane cyane kw’isi y’abantu nuburyo bwo kubageza kwa se wabo wo hasi yo munsi.

Atangira agira ati: Murakaza neza mu kindi gihembwe cy’amashuri musabwa kunyuramo, ndabizi abadayimoni bato ntimubasha kureba kure y’amazuru yanyu, mwirukira ibibanezeza ntimuzi kwitondera umuhigo ngo muwufate neza, kubera ihubuka rya bamwe na bamwe muri mwe tumaze kubura abantu benshi bakabaye bari ikuzimu ariko bakaba baraducitse.

Mpereye kuri wowe wicaye inyuma Malakoda, ndabizi ikuzimu dukunda kubona abantu bari mu bubabare, ariko urabona gushyira uriya muntu washinzwe mu mibabaro igihe kinini icyo byatanze wa gacucu we! Wahoraga umubyina ku mubyimba wishimira ibyago wamutezaga utabonako intekerezo ze uri kuzangisha isi zigahanga amaso ibiri kure yayo? Umuntu wawe yahoraga yibaza niba iyi si yarayishyiriwemo kubabazwa gusa, cyangwa ari ikibuga cyo kugeragerezwamo hashobora kuba hari indi si azishimiramo nyuma yaha, none dore ubwo burozi bwarakoze, ubu umuntu wawe kubumuvura biragoranye kurusha guhanura malayika. Ibihano byawe byo ntibizarangira kugeza igihe uzavura ubwo burozi mu muntu washinzwe.

Ni gute utabonagako namara kwanga isi igihe kirekire cyane, azamenyera ubwo buzima akaba aribwo yishimira, ubu ibyiza wamuha byose ntibyabasha kumukuramo umunezero yaboneye mu mibabaro. Wiyibagijeko mu mibabaro ariho umwanzi wacu ukomeye abakiriza? Abantu nabo ubwabo ntibaziko mu mibabaro ariho bakirizwa, ntibaziko kunyura mu butayu kw’isi bibarutira guhazwa n’ibyiza batazarambamo, iryo ni ibanga ry’ikuzimu mudakwiye kuzamena, mugomba kubagumisha mu myumvire yo kwirukira ibyiza by’isi tubereka, zahabu z’agahe gato bararikira nizo zibatuzanira ino amahoro.
Umwanzi wacu ukomeye yari agiye kutumenera ibanga rimwe, igihe yababwiragako hahirwa ababaye kuko aribo bazabona ubwami bwe, ngo bajye bishima bitere hejuru nihagira ubatuka kubw’izina rye; Gusa ibyo twabashije kubikura mu mitima yabo bitatugoye, twabangishije imibabaro n’ubukene, tubakorera ingero nyinshi mu mateka y’intwari zabo ziriganya kugirango zikunde zive mu mibabaro iyo ariyo yose, yaba ubukene, indwara, n’ibindi. Bituma babonako imibabaro ari ikintu bakwiye gukora ibishoboka byose ngo birinde, niyo byasaba gukora ibihabanye n’ubushake bw’umwanzi wacu uri hejuru. Mu ntwari zabo harimo abajyaga mu bambari bacu bita abapfumu ngo babakize indwara, harimo abasahuraga rubanda ngo babeho neza, mu gihe cyose abo bubaha bahunga imibabaro mu buryo bwose bushoboka, ntibizabuza ziriya ngirwasi kugera ikirenge mu cyabo.

Nubwo umubabaro w’igihe kinini utwiba abantu bamwe, ariko iyo tuwukoresheje neza hari abo utuzanira. Mujye muvangira abantu banyu ibihe byiza n’imibabaro ku kigero umwanzi wacu atateganyije. Erega numuremyi wabo ntiyifuzako bahoraho bababaye ibihe byabo byose, kuko batabasha kugira inyota y’ibyiza batarabisogongeyeho, aba ashaka kubasogongeza ibyiza kugirango bumve ibyo bazabona iteka nibamukurikira, ariko ntashake ko babidamararamo cyane ngo bumve ko bageze aho bagomba kuba bari. Twe akazi kacu ni ugukora uko dushoboye tugahungabanya ikigero cy’imibabaro n’umunezero aba yarabageneye mu buzima, kugirango mu bihe by’imibabaro bifuze ibyiza tubahatire kubyirukaho mu buryo bwose bushoboka, kandi no mu gihe cy’agahenge bahore bibuka ya mibabaro bahorane ubwoba.

Intwaro y’agahinda gakabije ikora neza muri ibyo bihe, iyo umuntu ari mu gihe yagenewe cy’imibabaro, dukwiye kumuteza agahinda gakabije, tukagerageza kukamumenyereza akiri aho, kugirango igihe cye cyo kuhasohoka nikigera azagumane ibibazo bidahari, niyo yaba ari mu gihe cy’ibyiza umutwe we tuwugumishe muri ya mibabaro yahozemo, ahorane agahinda n’ubwoba bw’ibibazo bishobora kumugarukira mu bihe biri imbere, iyo ubashije kuvanga neza umuti w’agahinda n’ubwoba tubasha gukoramo ubwiyahuzi, umuntu wacu tukamwakirana yombi. Naho abari mu bihe byiza mujye mubafasha kubereka uburyo batabaho batabifite, babigire ibigirwamana byabo, kugirango igihe nikiza bakabyamburwa bazumve ko ubuzima bwabo ari aho burangiriye, barwane no kubigarura mu buryo bwose bushoboka, ndetse nigihe bakibirimo bariganye mu buryo bwose bushoboka ngo babigumemo, umwanzi wacu naturusha imbaraga akabibambura mwibuke intwaro y’agahinda gakabije n’ubwoba, bene aba nabo irabadufasha.

Ngaho ni mujye mw’isi mushyire ibyo twize uyu munsi mu bikorwa, nihazagire umuntu ubacika, muzagaruke ejo mumpe raporo yibyo mwabashije kugeraho.

 

Wifuza kumenyeshwa kuri email uko ibindi bice by’iyi nkuru bibonetse, wakuzuza email yawe aha hasi