Abantu Bose Ni Babi

Ntugacire abandi urubanza wiretse ngo kuko bacumura bitandukanye n’uko ucumura!

Abantu bose kuri iyi si ni abanyabyaha, yaba abakuru b’amatorero n’abo bayoboye bose bakora ibyangwa n’amaso y’Imana, kuko kameremuntu ni kamere y’icyaha, kuva igihe adamu yasuzuguriye Imana yazanye icyaha mw’isi, nuko kamere ye irandura ihinduka icyaha, Kandi nk’uko inka ibyara inka, imbwa ikabyara imbwa, inkoko ikabyara inkoko, ni nako umunyabyaha abyara undi munyabyaha, twese tuvuka turi babi kuva tukiri bato, tuvuka dufite kamere irwanya Imana(Zaburi 51:7; Yesaya 48:8; Abaroma 3:12; Yesaya 64:5; Zaburi 53:2-4;Itangiriro 8:21; Zaburi 58:4; Abefeso 2:3).abanyabyaha

Abantu bose ni abanyabyaha kavukire, kandi ibyo Adamu yakoze ntawutabishyigikira muri kamere ye, kuko usanga abantu bose baryoherwa no gukora ibibi kurusha gukora ibyiza, ndetse abenshi banashima cyane abakora ibibi bakemeza ko ari byo bikwiye. Ntabwo ari abaturage basanzwe babi gusa, ahubwo na bamwe bitwa ngo ni abakuru b’amatorero nka ba pasteur na ba Sheikh na padiri bose ntaho bataniye n’abandi bose kuko bambaye umubiri, urugero rwiza rw’ibingibi ni igihe abakuru b’itorero n’abigishamategeko bazanye umugore bafatiye mu busambanyi imbere ya Yesu ngo amucire urwo guterwa amabuye, ariko Yesu arababwira ati “Muri mwe utarakora icyaha abe ariwe utera ibuye bwa mbere“, yesu yongeye kwegura umutwe abura ba bantu bose, kuko bari basobanukiwe neza ko na bo bakora ibyaha(Bisome muri Yohana 8:3-10), nubwo mu byukuri byashoboka ko ntawubabona ariko aho babikorera nibo bahazi, ndetse n’ibyo bakora nibo babizi, ntiwacira umuntu urubanza ngo nuko acumura bitandukanye n’uko ucumura, niba ari umusambanyi wowe uri umujura, niba undi ari umujura wowe uri umuriganya, niba undi ari umuriganya abandi ni ababeshyi, ibisambo, n’abasambanyi n’ibindi byinshi biranga abantu bose nta n’umwe uvuyemo uko yaba asa kose, icyo yaba yiyita cyose.

Ndetse ibyongibyo Bishimangirwaho cyane ahantu henshi muri Bibiliya, soma imwe muri iyo mirongo ibishimangiraho hano: Intangiriro 6:5; Yesaya 48:8; Zaburi 53:2-4; Abaroma 3:23; Abaroma 5:12; Abaroma 3:12; Yesaya 64:5; Zaburi 53:2-4; Zaburi 14:1-3; Umubwiriza 7:20; 1Yohana 1:8; 1Yohana 1:10; Yobu 25:4-6; Zaburi 143:2; Yeremiya 13:23;1Timoteyo 1:15 n’indi myinshi.

Ukibaza uti “None ninde wakizwa?”, niba nabo twita beza ari abanyabyaha nta tandukaniro, ubwo abandi basigaye bo bizagenda bite?. Kandi mu byukuri Imana isaba ko uba utunganye ijana kw’ijana ngo ubashe kwinjira mu bwami bwayo(Matayo 5:20, Matayo 5:48).

Ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka. Ubwo twese twari tudakwiriye, Imana yaritanze ngo idukize Kamere y’icyaha yadutandukanyaga na yo, bityo umwizera wese azabona ubugingo buhoraho(Abaroma 3:21-26), bidaturutse ku mirimo dukora(abagaratiya 2:16; Ebefeso 2:8-9) kuko ntitwabasha gukora ibyo Imana idusaba n’iyo twagerageza dute, ndetse n’iyo batwongera imyaka yo kubaho twarushaho kuba babi kurusha uko twaba beza, kuko uko ukura niko ibigerageza n’ibyaha bikomeza kugenda byiyongera aho kugabanuka, uwaguha nk’imyaka miliyoni kw’isi waba uri hafi kugera ku rwego rwa satani ubwe mu bubi. Uzamenya imbaraga z’umwanzi wawe nurwana na we, Amerika yasobanukirwa neza imbaraga z’uburusiya ari uko barwanye na bo, nawe iyo ugerageje gukora ibyiza nibwo usobanukirwa neza n’imbaraga z’ikigeragezo n’icyaha, kuko uko ugerageza gukora ibyiza usanga aribwo ibibi bisa nkaho biri kwiyongera, ugatangira gusobanukirwa neza intege nke zawe, kugeza aho uyamanitse ukemera ko udashoboye kwirwanirira, ariyo mpamvu dukeneye umucunguzi ngo adukize kamere yacu yanduye cyane tutashobora kurwanya ngo tuneshe, burya bajya bavuga ngo “wasiga ibikwirukaho ariko ntiwasiga ibikwirukamo”.

Nuko Yesu aremera ahinduka ICYAHA ku bwacu(2Abakorinto 5:21) kugirango adukize akaga twishyizemo yongere aduhuze n’Imana, uko urupfu rwaziye muri Adamu, ni nako ubugingo buhoraho bwaziye muri Kristo Yesu(1Abakorinto 15:45-49). Kandi ubwo twabyariwe mu byaha, iyo tuvutse bwa kabiri tubyawe n’umwuka nibwo twemerwa n’Imana nk’abayo gusa, tuba tubaye abana b’Imana isumba byose, nk’uko umunyabyaha abyara umunyabyaha niko Imana yera by’iteka ryose ibyara UWERA by’iteka ryose(Yohana 1:12-13;Yohana 3:3-6).
Niba nawe ushaka kuba ubwoko bw’Imana uyu munsi ukava mu bwoko bwa Adamu, izere ko Yesu Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwawe ngo utazarimbuka ahubwo uzahabwe ubugingo buhoraho(Yohana 3:16) ubikesha amaraso ye yamenwe ku musaraba,utabikesha imirimo ukora cg kubahiriza amategeko kwawe, ahubwo ubiheshejwe no kwizera ko Kristo ari umukiza w’ubugingo bwawe gusa.(abagaratiya 2:16; Ebefeso 2:8-9)

Maze kwakira agakiza ubu noneho, none nkore iki?