Kubwira Imana uti “Mbabarira” birahagije ngo ube ubabariwe?

Sorry

Mbabarira Mana!

Abantu benshi bakunze kwibwira ko iyo basabye Imana imbabazi bati “Mbabarira“, ihita ibakuraho ibyaha byabo ako kanya, ariko mu byukuri iyo usomye bibiliya neza usanga ubwo buryo budakora imbere y’ubutabera   bw’Imana, ndetse n’Imbere y’ubutabera bw’abantu. Tekereza nawe umuntu agiye akica abantu igihumbi(1000), nuko yagezwa mu rubanza akavuga ati “Mucamanza ibyaha ndegwa ndabyemera byose, mbabarira rwose.”, ese wibazako uwo mucamanza yavuga ati “Ubwo wemeye ibyaha byawe ngaho igendere urababariwe.”?, ese ubwo bwaba ari ubutabera koko?, ntaho biba, nta naho byigeze biba rwose, uwo muntu wishe abantu igihumbi agomba guhabwa igihano kimukwiriye akabona kubabarirwa gusa ari uko arangije igihano cye, niba akwiye igihano cy’imyaka 50 mu gihome agomba kubanza akarangiza iyo myaka 50 mu gihombe akabona guhabwa imbabazi zo gusohokamo.

Noneho ibaze umubabariye kuko avuze ati “Mbabarira”, hanyuma ejo ukumva ngo yongeye yishe abandi igihumbi, bakamukugarurira mu rubanza akongera ati “Mbabarira noneho sinzongera.”, wamukorera iki noneho?, ukongera ukamureka, noneho ejo ukumva ngo yishe abandi ibihumbi bitanu, ese byazaherera he?, ntibyazarangira nawe ubwawe umucira urubanza akwishe?. None niba abantu bazi gukora ubutabera bw’ukuri koko bwo guha umuntu igihano akwiriye, tuvuge ko barusha Imana ubutabera?, none niba Imana nayo ifite ubutabera(Justice) wibazako wayibwira uti “Mbabarira” ikakubabarira kuko usabye imbabazi gusa?, Hoya rwose ntibishoboka, noneho ikibabaje kurushaho nuko iyo uyisabye imbabazi uti “Mana mbabarira”, ejo wongera ugasubiramo bya bindi wasabiye imbabazi, ndetse ukanakora ibirenzeho kandi buri munsi udasiba, ubwo wibazako uzakomeza uvuga uti “Mbabarira Mana” ugahita ukiranuka n’Imana kuva ubwo?,ubwo byazaherera he?, Hoya rwose ibyo ntibibaho mu butabera, ugomba kwakira igihano gikwiriye icyaha wakoze, wakirangiza ukabona kubabarirwa cg kurekurwa. None igihano cy’ibyaha Imana yashyizeho ni ikihe?, igihano cy’icyaha ni urupfu rw’iteka(Abaroma 6:23), kandi ntihabaho gutangwa imbabazi hatamenetse amaraso (Abaheburayo 9:22), Imana y’iteka ishobora kunyurwa n’ibihano by’iteka gusa, bivuzeko iyo ukoze icyaha kimwe gusa ugomba kumara igihe cy’iteka ikuzimu, iteka ryazarangira akaba aribwo ubona kurekurwa, gusa ITEKA(igihe kidashira) ryazarangira ryari?

Mu byukuri biragaragara ko gusaba imbabazi bidakora imbere y’Imana, kuko iyo biza kuba bikora, Imana yari kubwira abisirayeli iti “Mujye munsaba imbabazi nzajya mpita mbababarira.”, ariko Imana yishyiriyeho uburyo bwo gutanga imbabazi ari uko icyaha wakoze ugihaniwe(wishwe), cyangwa se ikindi kinyabuzima kigapfa mu kimbo cyawe(Abalewi 5:6-19;Abalewi 17:11-14), icyo nicyo gihe cyonyine wahabwa imbabazi ziturutse ku mana.

None ni bangahe muri iki gihe batamba ibitambo by’ibyaha byabo?, Ni bangahe bica ibinyabuzima ngo bibakureho ibyaha bakoze?, NTA N’UMWE… kuko Imana ubwayo yitanzemo igitambo ku musaraba, kugirango uwizera ko icyo gitambo ariwe cyatambiwe ngo akizwe umujinya w’Imana abone ubugingo buhoraho(Yohana 3:14-18), amaraso y’umwana w’Imana w’ikinege udafite inenge yamenetse ku musaraba ku bwawe, kugirango numwizera gusa utazarimbuka ahubwo uhabwe ubugingo buhoraho(Yohana 3:16), kuko uba wakiriye imbabazi Imana itangira ubuntu, imbabazi utigeze usaba ahubwo waherewe ubuntu busa. mu byukuri niba ukeneye kwakira imbabazi z’Imana izere gusa ko Kristo yapfiriye ibyaha byawe byose, kandi ko nta cyaha kikikubarwaho imbere y’Imana(Abaheburayo 10:22) ku bw’igitambo cya Kristo cyatanzwe ku bwawe. ntabwo agakiza gaturuka mu gusaba Imbabazi, kuko ushobora kuba warazisabye kuva ukivuka ariko ku munota wa nyuma wenda umaze gucumura mu rugendo uri mu ndege, iyo ndege igahita ikora impanuka(accident) ugapfa utabonye ayo mahirwe wiringiraga yo kongera kuvuga uti “Mana mbabarira.”, Muri Kristo niho honyine tubonera imbabazi z’ibyaha(Abefeso 1:7; Ibyakozwe n’intumwa 10:43, Ibyakozwe n’intumwa 13:38-39).

Wanasoma Garura umubano n’Imana

Maze kwakira agakiza ubu noneho, none nkore iki?