Amakuru mabi n’amakuru meza mu butumwa

Ikintu cyose mu buzima kiba gifite amakuru meza ndetse n’amakuru mabi agishamikiyeho. Ukuri kose ni igiteranyo cyayo makuru yombi. Gushingira ku gice kimwe cyayo makuru gusa ntabwo aba ari ukuri kose. Ni gutya bimeze rero no ku butumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.

Amakuru mabi mu buryo bw’umwuka, nuko twese turi abanyabyaha bakwiriye kujya ikuzimu kubw’icyaha twakoreye Imana Yera (Abaroma3:23; 6:23). Icyo cyaha cyacu nicyo gituma tutabana n’Imana ndetse ntitubone Ubuzima buhoraho (Yohana3:15-18). Nta muntu wakwishoboza kuza mu kubaho kw’Imana kuko “nta numwe ukiranuka” (Abaroma3:10). Ibyiza byose twakora ngo dushimishe Imana “nubushwambagara” (Yesaya64:6). Abavugabutumwa bamwe na bamwe bakunda kwibanda gusa kuri iki gice cy’ukuri kw’Imana, ari byo umuntu yakwita “kubwiriza amakuru mabi”.

Amakuru meza ni uko Imana Idukunda (Yohana 3:15-18). Ishaka kugirana umubano n’umuntu yiremeye ndetse ibi yagiye ibitubwira/ibitwereka mu buryo butandukanye ikoresheje ibyo yaremye (Abaroma1:16), Bibiliya (2 Timoteyo3:16), ndetse no mu kuza kwa Yesu mw’ishusho y’umuntu ngo abe muri twe (Yohana1:14). Imana iradukunda pe! Irashaka kuduha umugisha. Ishaka kugirana umubano natwe ndetse yifuza kutwigisha inzira zayo kugirango tube neza nkuko yari yarabigambiriye igihe yaturemaga (Abaroma8:29). Abigisha bibanda ku makuru meza gusa na none, hari igice gikomeye cy’umugambi w’Imana w’agakiza baba basize inyuma, ukubiyemo kwihana (Matayo3:2; Mariko6:12) ndetse no kwikorera umusaraba wawe ugakurikira Yesu (Luka9:23).

Igihe cyose tutaramenya amakuru mabi, biragorana ko twakwishimira byukuri inkuru nziza. Utaramenya ko inzu yawe yafashwe n’inkongi y’umuriro, ntabwo wakwishimira umuntu utazi akuguye gitumo mu nzu yawe akagusohoramo urutaraganya. Nuko rero tutarasobanukirwa ko dukwiriye kurimbuka kubwo icyaha cyacu, ntabwo twanezererwa ibyo Yesu dadukoreye byose ku musaraba (2 Abakorinto5:21). Nitutabona uburyo tubabajemo, ntabwo tuzabona ibyiringiro bikomeye Yesu atanga (Abaheburayo6:19). Nitutabona ko turi abanyabyaha, ntabwo tuzishimira Umukiza.

Uburyo bwiza kurushaho rero, nukubwiriza ibyo Pawulo yise “Ibyo Imana yagambiriye byose” (Ibyakozwe20:27). Ibyo Imana yagambiriye byose bikubiyemo amakuru mabi y’ibijyanye na kamere yacu, ndetse n’inkuru nziza yibijyanye n’umugambi w’Imana mu kuducungura. Yesu ntiyigeze ahagarika na kimwe muri ibi byombi igihe yazanye “amahoro ku isi mubo yishimira” (Luka2:14). Amahoro ya Yesu arahari ku muntu wese wihannye kubw’ “inkuru mbi” hanyuma akakirana umunezero “Inkuru nziza” yuko Yesu ari Umwami wa byose (Abaroma 10:8-9).

Maze kwakira agakiza ubu noneho, none nkore iki?

Author: gotquestions.org
Translator: Jedidiah M. Sam