Inkuru: Ikiguzi cy’urukundo rw’umubyeyi

Umunsi umwe umwana w’umuhungu yasanze nyina mu gikoni arimo ateka amafunguro yabo ya nimugoroba, nuko amuzanira agapapuro yari amaze iminsi yandikaho ibintu arakamuha. Nyina yihanagura intoki aragafata atangira kugasoma, asanga handitseho ibi bikurikira:

  • Gutema ubwatsi bwa jaride: 5,000Rwf
  • Kwikoropera icyumba iki cyumweru: 1,000Rwf
  • Kuntuma kukugurira ibyo ushaka mw’iduka: 5,000Rwf
  • Kurera murumuna wanjye muto igihe uba wagiye guhaha: 25,000Rwf
  • Gutwara imyanda: 10,000Rwf
  • Kubona amanota meza mw’ishuri: 5,000Rwf
  • Gutunganya imbuga: 10,000Rwf

BYOSE HAMWE(TOTAL): 61,000RWF

Nuko amaze kubisoma yitegereza umuhungu we cyane, umuhungu amurebye abona ibitekerezo bimubanye byinshi nk’umuntu uri kwibuka byinshi. Nuko wa mugore afata ikaramu ahindukiza rwa rupapuro nawe atangira kwandika inyuma ku rundi ruhande.

Arandika ati:

Ku mezi icyenda nagutwise mu nda yanjye:
0RWF

Ku majoro yose naraye ntasinziriye kugirango wishime uri muto:
0RWf

Igihe cyose namaze nkusengera ngo hatagira ikikubabaza:
0RWF

Ku bihe byose bigoye, n’amarira wanteye mu myaka ishize yose:
0RWF

Ku majoro yose nararaga nkuhangayikiye nibaza uko uzabaho mu myaka izaza:
0RWF

Ku bipupe, ibiryo, imyenda, ndetse no kugupfuna buri gihe:
0RWF

Mwana wanjye ibyo byose ubiteranije ikiguzi cy’urukundo rwanjye kuri wowe ni:
TOTAL: 0RWF

Umwana amaze gusoma ibyo byose nyina yari yanditse, amarira amwuzura mu maso, nuko yitegereza nyina ati:

“Mama, NDAGUKUNDA.” Nuko afata ikaramu arongera yandika hahandi yari yanditse mbere, yandikaho ati “BYOSE BYARISHYUWE NEZA!”

 

Abantu benshi ntibamenya agaciro k’ababyeyi babo kugeza babaye ababyeyi ubwabo. Jya uba umuntu utanga, ntukabe umuntu usaba cg wishyuza, cyane cyane ku babyeyi bawe. Hari byinshi twatanga bifite agaciro kanini cyane kurusha amafaranga, ICYUBAHIRO, buri gihe ujye wubaha ababyeyi bawe kuko urukundo rwinshi baguha, baruguha nta kiguzi.

 

Abakolosayi 3:20 Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.