Inkuru: Ifoto iri kuri cyamunara

Harimo umugabo w’umukire cyane wari utunze ibintu byose byiza bibaho, yari afite amazu menshi, ubutaka bunini cyane, amatungo, amamodoka, indege n’ibindi byose umuntu yakwifuza kuri iyi si. Gusa nubwo wabonaga afite byose hanze, ariko ntabwo yari atekanye mu mutima.

Kuko yari amaze gusaza, ndetse n’umugore we ashaje ariko nta mwana n’umwe bagira, yahoraga yifuza ko byibuze yaba afite umwana umwe wo kujya atembereza bakanezeranwa mu butunzi bwe, gusa ku bw’amahirwe abona abyaye umwana mu buryo bw’igitangaza kuko umugore we yari ari mu za bukuru.

Uwo mwana yavutse afite uburema bumukomereye cyane, ariko ntibyabujije ababyeyi be kumukunda cyane bikabije kumurutisha ibindi byose bari batunze. Umwana amaze kugeza imyaka 5, nyina we arapfa. Se akajya yita ku mwana we umwe yakundaga cyane by’akataraboneka. Ku myaka 13 na wa mwana arapfa kubw’uburema yari yaravukanye bumukomereye, bitera se agahinda gakomeye cyane nawe bidatinze yitaba Imana.

Imitungo ye yose ishyirwa kuri cyamunara ku baturage bose, ikintu cya mbere bahereyeho muri iyo cyamunara ni ifoto nini ya wa mwana wari ufite ubumuga. Ariko nta muntu numwe wigeze yita mu kuyihatanira, bose bari bategereje nk’intare zishonje guhatanira ibindi byose bisigaye. Cyera kabaye umukozi wari umukene wakoraga muri urwo rugo wari warafashije uwo muryango kurera no gukuza uwo mwana wamukundaga cyane, atanga amadorali 5$ kuko niyo yari afite imbere n’inyuma ngo bamwihere iyo foto ayijyane.

Gusa byatanganje benshi cyane, kuko uwari uyoboye cyamunara yahise afata urwandiko rwari rwometse kuri ya foto inyuma, rwanditseho ibi bikurikiri: “Ku muntu ukunda umwana wanjye kugeza aho amutekereza akemera kugura iyi foto ye, uwo muntu niwe mpaye ubutunzi bwanjye bwose nta na kimwe kivuyemo.”

Cyamunara ihita irangirira aho, babandi barwaniraga ubutunzi bataha bimyiza imoso n’agahinda kenshi kubw’icyo gihombo.

Ni gutyo n’abantu bo mw’isi bameze, bararikira cyane ubutunzi bw’isi bakirengagiza umwana w’Imana wapfuye ku bwabo, ariko mu byukuru mu gukurikira ibyo bibwira ko aribwo butunzi bwa nyabwo nyuma bakabibura iyo bapfuye, basanga Data wo mw’ijuru yari yiteguye kubahana ubutunzi bwose iyo bakunda umwana we gusa Yesu Kristo, akaba ariwe bakurikira wenyine, kuko afite agaciro kuruta ibindi byose umuntu yakenera.

 

Abaroma 8:32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?

 

Matayo 6:33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.