Inkuru: Imana yakoresha n’igitagangurirwa mu kukurinda abanzi

image

Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi umusore w’umusirikare w’Amerika warwaniraga mu mazi yatandukanyijwe na bagenzi be kubera uruvunge rw’intambara n’amasasu menshi cyane, yisanga ku karwa wenyine ari kumwe n’abanzi bamwirukaho bashaka kumwica, yinjira mw’ishyamba yihisha mu buvumo bwari hafi aho, ni uko atangira gusenga Imana ati “Mana, ndakwingize mfasha undindire aha hantu, kandi ndagukunda…AMEN”, uko yihishe agakomeza yumva abanzi barimo gushakishiriza mu bundi buvumo bwose bwari hafi aho kandi bari kuza basatira aho yari yihishe, ubwo na we yitegura kwirwanaho bwa nyuma, ni uko agiye kubona abona igitagangurirwa gitangiye kubaka indodo ku muryango w’ubuvumo yari yihishemo akadodo kamwe kuri kamwe, aratekereza ati “Ariko Imana nayo irashinyagura koko, ndayisaba gushyiraho igikuta igashyiraho utudodo tw’igitagangurirwa!!!!”, igitagangurirwa cyo gikomeza akazi kacyo.
Ni uko ba banzi bamuhigaga bageze ku muryango w’ubuvumo yari yihishemo ababonera mu mwijima w’ubuvumo aho yari yihishe abona baraharebye barikomereza, bakomeza gushakishiriza ahandi, ahita asobanukirwa ko babonye hariho indodo z’igitagangurirwa bibwira ko hamaze igihe kirekire nta muntu winjiramo barikomereza ntibirirwa bahata igihe bahashakira….ahita abwira imana ati “Mana mbabarira, nari nibagiweko kuri wowe indodo z’igitagangurirwa zirusha imbaraga urukuta rw’amabuye.”.

Natwe mu buzima duhura n’ibitugora byinshi bitwirukaho ariko tukibagirwa ugukomera kw’Imana n’intambara yarwaniye abayizeye bose, ese ko yatandukanyije inyanja itukura ab’isirayeri bakambuka bagacika abanyamisiri aho ibibazo byawe byaba bikomeye cyane kurushaho ku buryo byayinanira gukemura?, ujye uhora wibuka ko; ku mana akadodo k’igitagangurirwa konyine gashobora kukubera urukuta rugukingira abanzi bawe, wowe gusa ujye uyiyambaza uyihamagare uyisenge mw’izina rya yesu umukiza wacu ubundi uzabona gutabara kwayo n’imbaraga z’ukuboko kwe.

IMANA YAKORESHA AKADODO K’IGITAGANGURIRWA IKUBAKA IGIKUTA CY’UBURINDIRO GIKINGIRA ABANA BAYO! JYA UHORA UYIZERA NTUKAGIRE ICYO UTINYA URI KUMWE NA YO.

 

Zaburi 91:2-4 Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi, Na mugiga irimbura. Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye, Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira.