Inkuru: Data niwe utwaye indege

Umupasitori yari amaze umwanya munini mu ndege, ari mu nzira ajya mu nama z’itorero. itangazo rya mbere ryuko ibibazo byegereje mu ndege ritatambutswa, ikimenyetso kiracana kigira kiti “Mufunge imikandara yanyu neza mwikomeze.”
Hashize umwanya ijwi rituje riravuga riti “ntabwo turi bubagezeho ibyo kunywa,hagiye kuba ingufu zo kuyega, mwihangane murebe neza ko imikandara yanyu ibafashe neza.
Umu pasitori areba abagenzi bari mu ndege,abona bose babyumva vuba.
Nyuma,rya jwi rirongera riti”mutwihanganire ntituri Bushobore kubagezaho ifunguro za ngufu z’ikiyega ziracyari imbere yacu. Umuyaga mwinshi uraza,ndetse n’inkuba yashoboraga kumvikana kurusha guhinda kwa moteri.Umurabyo ucana ikirere, muri ako kanya indege yari ibaye nk’umupfundikizo uterewe hejuru y’inyanja.Umwanya umwe izamurwa n’imiyaga ikomeye cyane,undi mwanya imanuka nk’igiye gukora impanuka.

Wa mu pastori yemera ko yari afite ubwoba nk’abo bari kumwe bose. Aravuga ati”narebye mu ndege hose mbona abagenzi hafi ya bose bari Bafite impungenge nyinshi. Bamwe barasengaga.Ejo hazaza hasaga nkaho ntaho rwose, kandi benshi muri bo bibazaga niba bari bushobore kuvamo ari bazima.”

“Hanyuma mbona agakobwa gato,mu bigaragara imiyaga ntacyo yari igatwaye.Kari kinjije amaguru mu mupira wako kiturije, nkuko kari kicaye ku ntebe yako,kari kari gusoma igitabo,kandi mw’isi nto yako, ibintu byose byari bituje kandi biri mu murongo nkibisanzwe nkaho nta kiri kuba”.
rimwe na rimwe kafungaga amaso,ubundi kakongera kagasoma,kakarambura amaguru, ariko guhangayika n’ubwoba ntibyari mw’isi yako, Iyo indege yakubitwaga n’imiyaga myinshi, iyo yikubitaga hirya no hino,ikazamuka ikamanuka mu buryo buteye ubwoba,iyo abantu bakuze bose bari bafite ubwoba bwo gupfa,ako kana gatangaje nta bwoba kari gafite.

Pasitori ntiyashoboraga kubyumva.Ntibyari bitangaje rero ko igihe indege yageze aho yajyaga, abagenzi bose bihutiraga gusohoka,wa mu Pasitori yashakaga kuvugisha kagakobwa yari yitegereje cyane umwanya munini. Nyuma yo kuvuga ku miyaga no ku byabaye ku ndege, abaza ka gakobwa impamvu katari gafite ubwoba. Karamusubiza gati “kubera ko data ari we warutwaye kandi yanjyanaga mu rugo.”

Hari ubwoko bw’imiyaga myinshi iduhungabanya, ku mubiri, mu mutwe, mu bushobozi,ndetse no mu ngo, n’iyindi itandukanye,yatuma ibirere byacu byijima vuba kandi bikarabya, ikajugunya indege yacu mu bigaragara nta bubasha tubifiteho, twese tuzi ibihe bimeze gutyo,reka tuvugishe ukuri, twemere ko byoroshye kumererwa neza iyo ibirenge byacu biri ku butaka kurusha iyo duterewe hejuru mu kirere cyijimye nta kiramira. Data wacu niwe utwaye indege kandi araducyuye murugo twe kugira ubwoba. Ntuhangayike,umwizere gusa azakurengera mu bihe byose, kuko ni Imana ishobora byose.

Zaburi91:1-10
1.Uba mu bwihisho bw’isumba byose,azahama mu gicucu cy’ishobora byose.2.Ndabwira Uwiteka nti”uri ubuhungiro bwanjye, n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.3.kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi na mugiga irimbura.4.Azakubundikiza amoya ye kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye, umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira. 5.igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, cyangwa umwambi ugenda ku manywa, 6.cyangwa mugiga igendera mu mwijima, cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu. 7.Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, ariko ntibizakugeraho. 8.uzabirebesha amaso yawe gusa, ubone ibihembo by’abanyabyaha.9.kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka , wagize Isumbabyose ubuturo, 10.nuko nta kibi kizakuzaho, kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.