Inkuru: Jyanira Ihurizo ryose Imana

Hari mu kuboza, kandi noheri yari yegereje. Alvin yari afite amashyushyu kuko mu minsi ikurikira noheri yari kwizihiza umunsi we w’amavuko.Yari azi neza ko mama we azamuha byibura impano imwe. Ryari ijoro ribanziriza noheri,imihango iratangira, Alvin yabonye ikanzu nshya,n’izindi mpano zitandukanye za noheri inshuti ze zari zamuhaye. Ariko impano y’isabukuru ye niyo yari ategereje cyane.

Wa munsi Alvin yari yarategereje cyane uragera agerageza gutekereza icyo nyina azamuha noneho. “Ese yaba ari imwe muri za modoka mbi?” “oya!” “Na none ntiyaba ari ikindi gikinisho cyangwa igitabo cy’inkuru buriya ra?.”

Yari yarambiwe kwihangana. Nyina araza amusoma kw’itama, amushyikiriza n’impano yari yamugeneye kuri uwo munsi. Alvin yihutira kujya mu cyumba cye, afungura impano vuba cyane. Yishimiye kubona ko nyina yari yamuhaye impano itandukanye ubu noneho.Wari umukino w’ihurizo, Alvin yagombaga guhuza buri gace ko mw’ihurizo ngo bibyare ishusho yuzuye ari uko yashyize buri gace mu mwanya wako aho kagomba kujya bikabona kubyara ishusho imwe nyamukuru ihurizo akaba aribwo rirangira. (Jigsaw Puzzle Game)

Nubwo yagerageje guhuza utwo duce byakomezaga kumunanira, akirukankira nyina n’uduce tugitandukanye ngo amwereke aho adushyira. Buri gihe iyo yabishyiraga nyina yazanaga agace kamwe kamwe gusa ngo amwereke aho kajya. akomeje kugenza atyo igihe kirekire byakomeje kumunanira, nyina amusubizayo bwanyuma noneho ngo azane ihurizo ryose nta na kimwe asize inyuma amusobanurire uko bigenda, yongere agerageze kubikora wenyine byose yamaze gusobanurirwa buri gace aho gakwiye kujya.

Ubuzima bwacu ni ihurizo ryiza ariko rikomeye ryafatanijwe na Yesu, kandi uduce dutandukanye ni ubuzima,umuryango, imibanire,imitungo,akazi n’ibindi byinshi. Icyo tugerageza gukora iyo duhuye n’ikibazo muri ibi bintu,ni ugutwara agace kamwe kamwe ku Mana aho kuyishyira ihurizo ryose ngo tuyizere idufashe muri byose .Kugira tubeho ubuzima bwuzuye,Imana ishaka ko tuyiha ubuzima bwacu bwose nta na kimwe dusize inyuma.

Matayo10:37
Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye.