Inkuru: igiti cy’umugano

Umuhinzi yari afite umurima w’ibiti by’umugano, Umunsi umwe ahagarara imbere y’igiti kirekire muri byo,arakibwira ati “Nshuti yanjye, ndagukeneye”.

Nacyo kiti”Nkoresha mu buryo bwose ushaka,nditeguye.”

Ijwi ry’umuhinzi riba nk’irikaze riti “Kugira ngo ngukoreshe,ngomba kugucamo kabiri”,

umugano uti”kuncamo kabiri?” “Oya rwose,ni njye mugano mwiza muri uyu murima.Unkoreshe mu buryo bwose ushaka ariko umbabarire ntungabanyemo kabiri.”

Umuhinzi ati “Ntaguciyemo kabiri,sinagukoresha.”
 
Umugano uratuza. Hanyuma wubika umutwe,uravuga uti “Ntacyo,niba kungabanyamo kabiri ari bwo buryo bwonyine wankoreshamo,bikore nkuko ubishaka.”

Umuhinzi ati “ntago ari ibyo gusa,biransaba no gukuraho amashami yawe yose”
 
Umugano uti “Ubwiza bwanjye bwose buraba burangiye,ariko niba ari bwo buryo bwonyine wankoreshamo,nabyo ubikore”

Nuko umuhinzi aragitema,akuraho n’amashami yose,akigabanyamo kabiri. Hanyuma uwo mugano arawutobora awujyana kw’isoko y’amazi. Uhinduka umuheha ujyana amazi mu mirima ikarumbuka.

Icyo giti cyatanze ubuzima bwacyo kugira ngo gifashe ubundi buzima.

Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo tubeho. Yasize ubwiza bwe n’icyubahiro ngo aduhe ubuzima. Iyo ni inkuru nziza kuri twe. Byizere kugira ngo ubeho.

Yesaya53:5
Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe,yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we,kandi imibyimba ye niyo adukirisha.