Inkuru: Dukunde abantu bose uko bari

Hari umusirikare wari utahutse avuye kurwana mu gihugu cya Vietnam.Yahamagaye ababyeyi be ati “Babyeyi,nzataha mu rugo,ariko hari icyo nshaka kubasaba.Hari inshuti yanjye nshaka ko tuzana.”

Barasubiza bati “nta kibazo,twakwishimira kumumenya.”

Umwana wabo arakomeza ati “Hari ikintu mugomba kumenya,iyo nshuti yanjye yarakomeretse bikomeye mu ntambara.Yakandagiye ku gisasu,atakaza ukuguru n’ukuboko. Nta hantu afite ho kujya,ndashaka ko aza kubana natwe”

Se ati “Muhungu wanjye, ntuzi ibyo uri gusaba, umuntu ubana n’ubumuga nkuwo yatubera umutwaro ukomeye cyane,dufite ubuzima bwacu bwo kubaho rwose, ntidushaka ko umuntu nk’uwo atubangamira rero. Ndumva waza wenyine,uwo musore wundi azishakira ubundi buryo bwo kubaho.

Ako kanya umuhungu wabo ahita ava ku murongo. Ababyeyi be ntibongera kumva amakuru ye. Hashize iminsi mike,police irabahamagara ibabwira ko umuhungu wabo yapfuye nyuma yo kugwa ava hejuru y’inyubako ndende. Police yavugaga ko yiyahuye.

Ababyeyi bishwe n’agahinda bajya kureba wa mwana wabo,batwarwa ku murambo ngo barebe niba ari we, babona koko ni we,ariko igitangaje kinababaje nuko basanze umuhungu wabo yari afite ukuguru kumwe n’ukuboko kumwe. Bivuzeko ariwe wivugaga igihe yabahamagaraga.

Ababyeyi bo muri iyi nkuru bameze nka benshi muri twe. Bitworohera gukunda abeza gusa, cyangwa twishima iyo turi kumwe nabasa neza gusa, ntabwo dukunda abo tutishimira cyangwa abo twumva tutisanzuyeho. Ahubwo tujya kure y’abadafite ubuzima bwiza, batari beza,batazi ubwenge nkatwe.

Ikiza nuko hari utwitaho ntacyo ashingiyeho. Umuntu udukunda urukundo rudafite icyo rushingiyeho, ruduha ikaze mu buzima bw’iteka,rutitaye ku bubi bwacu.Iri joro,uvuge isengesho rito,ko Imana yaguha imbaraga ukeneye ngo wakire abantu uko bari kandi idufashe kumva abatandukanye natwe.

Zaburi 27:10 Ubwo Data na mama bazandeka,Uwiteka azandarura.