Inkuru: Ubukungu mw’ibumba
Umugabo yatembereye ku mazi arimo ariruhura, noneho anyura iruhande rw’ubuvumo abonamo agafuka bimutera amatsiko yo kujya kureba ibirimo, agapfunduye asanga harimo ibibumbe by’ibumba bibumbyemo ibiziga wagirango ni udupira, noneho wa mugabo afata wa mufuka awukura mu buvumo atangira kugenda ajugunya agapira k’ibumba kamwe kamwe mu Nyanja kure cyane uko ashoboye, ni uko agapira k’ibumba kamwe karamucika kitura hasi karashwanyuka abona harimo amabuye y’agaciro (zahabu na diyama), bimutera amatsiko afata n’utundi dupira twari dusigayemo mu gafuka agenda atumena asanga na ho harimo bwa bukungu nk’ubwo yasanze mu gapira k’ibumba ka mbere, gusa yari amaze igihe kirekire cyane ahongaho kandi yari yajugunye utubumba tw’inshi cyane kurusha utwari dusigayemo, atahana ubukungu bucye nka 1/20 ugereranyije nubwo yagatwaye kuberako yajugunye ubukungu buri mw’ibumba.
Ni gutyo bimeze no ku bantu, akenshi abantu bima abandi agaciro ndetse rimwe na rimwe na bo bakiburira agaciro ngo nuko babona ibumba(umubiri) bambaye udasa neza cyangwa batagezweho cyangwa badafite ubuzima bwiza mu bigaragarira amaso, ariko burya bafashe umwanya bakitegereza bakagenzura neza buri muntu bamusangamo ubukungu bumwihishemo n’agaciro abafitiye.
Ikiza ni uko twarebera abantu n’isi mu maso y’imana. nuhitamo kureba buri muntu binyuze mu maso y’imana nkuko imureba uzabona agaciro ka buri wese kandi ubimukundire.
Kuko igihe gishobora kugera ukareba ukuntu wataye ubukungu bwari bwihishe mu bucuti n’uwo muntu ukicuza. Abantu bose ujye ubaha agaciro kandi ubakunde, mu nyuma utazisanga warataye umwanya wawe utoragura amabuye ukirengagiza zahabu.
2Abakorinto 4:7 Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.