Inkuru: Imirimo Ijyana n’imyizerere

Uburangirire bwa Blondin bwaje mu kwezi kwa kamena muri 1859, igihe yageragezaga kuba umuntu wa mbere kwambukira ku mugozi muto cyane hejuru y’amazi menshi ya Niagara. yagenze hejuru y’ako kararo k’akagozi kuri ayo mazi inshuro nyinshi cyane,kandi buri gihe akoresha uburyo  butandukanye bukaze   kurusha ubwa mbere,rimwe yagenderaga mu mufuka, ubundi kw’igare,ndetse no mu mwijima.

Umunsi umwe   yatwayeyo n’ifuru atekerayo umureti awuriraho. Igihe kimwe asaba ubishaka ngo azaze nawe babikorane. Abantu benshi barahurura, bose bafite amashyushyu ku mpande zombi z’inkombe ya ya mazi. Icyo kivunge cy’abantu cyasakuzaga uko Blondin yagendaga yigengesereye, intambwe ku yindi, bamufunze amaso ari no gusunika ingorofani. Uko yambukaga niko urusaku rw’abantu rwiyongeraga, rwari rurenze nurw’amazi.

Blodin agera ku rundi ruhande, nuko arahagarara abaza ba bantu ati “Mutekereza ko nshobora kwambukana umuntu muri iyi ngorofani?

“Ba bantu barasakuza cyane bati ” yego, yego, uri uwa mbere mu kugendera ku mugozi kw’isi.Ntacyo utakora.”

Blondin ati “ngaho,nihagire ujya muri iyi ngorofani mwambutsemo.”

Inkuru ya blondin iza kurangira nta numwe wabikoze mubari aho bose.

(Nyuma,mu kwezi kwa kanama,mu mwaka 1859, Sebuja Harry Colcord) yagiye mu mugongo wa blondin bambukana hejuru ya y’amazi ku kagozi.

Inkuru ya Charles Blondin ni igishushanyo kiza cy’ubuzima bwo kwizera. Cya kivunge cyarebaga intambwe ze,bavuga ko bamwizeye ariko ibikorwa byabo ntibyabigaragazaga. Ni ikintu kimwe kuvuga ko twizeye Imana ariko kwizera nyako ni iyo twizeye Imana yacu tukareka ijambo ryayo rikaduhindura. Buri mibereho ikurikiza imyemerere umuntu aba afite mu byukuri. ntabwo wavuga ko wizera ikintu nyamara ubuzima bwawe buhabanye n’ibyo uvuga ko wizera.
 
Ntuhangayike,Yesu yambukije benshi ku marembo y’ijuru. Ni uwo kwizerwa.

Yakobo2:17-18
17.Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.18.Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera,njyeweho mfite imirimo.”   Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye.