Inkuru: Icyo uricyo nakibonye

Umugore wari pasiteri yuriye indege umunsi umwe ajya mu kindi gihugu, agenda yicaranye n’umusore wasaga nkaho akiri muto. Nuko bagenda baganira iby’ubuzima busanzwe, umusore amubarira inkuru z’ukuntu ari umukungu  cyane.

Ariko uwo musore ntiyari azi ko uwo mugore ari pasiteri, nuko atangira kumusaba ko bashaka icyumba bararanamo ijoro ryose indege nibagezayo, kandi ko nabyemera azamuha Miliyari y’amadorari. Umugore yumvise miliyari agwa mu kantu, nuko abaza wa musore ati “Ibyo uvuga nibyo cyangwa urimo urakina?”, umusore ati “Miliyari kuri njye ntacyo ivuze, mfite amafaranga ahagije.”

Umugore amara akanya abitekerezaho, nuko abwira wa musore ati “Nta kibazo, ariko ijoro rimwe gusa. Mfite gahunda zihutirwa zari zinzanye ngomba guhita njyamo.” umusore aramwemerera ngo “Nta kibazo.”

Indege ibagejeje ku kibuga bahita bihuta bafata taxi ibageza muri hoteli bafata icyumba byihuse. Bageze mu cyumba wa musore ahita amubwira “Ariko maze kubitekerezaho nsanga miliyari ni nyinshi kuko ndabona usa nk’ushaje, reka tuyagire amadorari icumi.”, Umugore n’uburakari bwinshi ati “Ariko wa gasore we uzi uwo ndiwe?”, umusore ati “Icyo uricyo namaze kukibona kare, ahubwo mfasha twumvikane ku biciro gusa nta kindi.”
 
Abantu bose aho bava bakagera ni babi, ntamwiza n’umwe uba munsi y’ijuru. Waba uri umukuru w’itorero cyangwa uri intama ayoboye mwese nta tandukaniro. Ntukite umuntu mwiza atarahabwa amahirwe yo gukora ikibi ngo kimunanire, abenshi impamvu badakora bimwe mu byaha ni uko badahabwa amahirwe yo kubikora, naho ubahaye amahirwe ari ku kigero cyabo nabo bakora ibyo wibwiraga ko batakora nk’abandi bose. Ntihakagire ugushinja inabi yiretse ngo kuko acumura bitandukanye nawe. Ushobora kuba ubeshya ariko nawe atukana. Icyo nicyo cyazanye Yesu kristo mw’isi kugirango acungure ab’isi babaswe n’ibyaha ntanumwe uvuyemo, kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
 
Abaroma 3:22-24
ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro, kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.