Inkuru: Munsi y’amababa yayo

Abarinzi ba Parike ya Yellowstone yo muri Amerika igihe ishyamba ryaho ryafashwe n’inkongi y’umuriro bagiye kureba igishobora kuba cyateye iyo nkongi. Mu gihe bakiri gusuzuma, umwe muri bo abona inyoni yashiririjwe n’iyo nkongi munsi y’igiti, kandi ari nini yari ishoboye kuguruka bimutera amatsiko yo kureba icyaba cyabaye, afata igiti arayisunika agiye kubona abona munsi y’amababa yayo havuyemo imishwi itatu ikiri mizima yari iryamye munsi y’amababa ya nyina.

Nyuma aza gusobanukirwa ko iyo nyoni nyuma yo kubona igiti yari yaritsemo gifashwe n’inkongi y’umuriro, aho kuguruka ngo yigendere yafashe imishwi yayo itazi kuguruka irayimanura iyiryamisha munsi y’igiti irayibundikira iyirinda umuriro wari uhari kugeza ubwo ikongotse abana bayo barakira.sequoia-forest-fire-505503-lw

Mu byukuri iyo nyoni yari kwigurukira ikagenda iyo ibishaka, ariko ku bw’abana bayo yanze gusiga yarahagumye, irabafata irababundikira, umuriro uje urayotsa irihangana iguma aho iri itanyeganyega ku bw’abana bayo kugeza igihe ipfiriye. Kuko yahisemo gupfa, abana bo munsi y’amababa y’ayo bararokotse.

Na Yesu Kristo mu byukuri yarapfuye kandi yari afite ubushobozi bwo kwirwanirira ndetse akanesha abamurwanyaga bose mu masegonda macye cyane, ndetse n’iyo abishaka ntiyari no kwirirwa aza muri iyi si ku bw’abantu, ariko kuko yakunze abantu yaremeye atanga ubuzima bwe ku bwabo, igihano kiduhesha amahoro niwe cyashyizweho, umwizera nk’umukiza we wese azabona ubugingo buhoraho.

Yesaya 53:5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

 

Zaburi 91:4 Azakubundikiza amoya ye,Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye, Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira.