Ntufite uburenganzira bwo kuvuga ko Imana itabaho

Abantu benshi batemera Imana bakunda kuvuga ngo Imana ntibaho kuko batarayibona nk’uko ubona izuba, cyangwa umuntu, cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose amaso ku maso. Nyamara birengagije ko nk’abantu dufite ubumenyi buke ku biriho, n’umuntu uzi ibintu byinshi kurusha abandi ku byo tubasha kubonesha amaso mw’isi nta nubwo azi agatonyanga k’inyanja ku mahame yose ari kw’isi, urugero, ntazi ko wowe uri gusoma ibi ubaho, ntazi ko ufite telefone, ntazi ibyo uri gutekereza ubu, ntazi ibyanditse mu bitabo byose by’ishuri rya primaire rimwe mu Rwanda, n’ibindi byinshi cyane biri kuri iyi si azapfa atigeze anamenya na gato. Muri macye ufashe amahame yose ariho ukagereranya n’ibyo azi, kandi ariwe uzi ibintu byinshi kw’isi, wasanga ntacyo aramenya na gato rwose. None abo arusha ubumenyi bo ubwo bari ku ruhe rwego rwo kutamenya amahame y’ibiriho? ku rwego rutavugwa. Ariko ugasanga umuntu arihandagaje ati “NTA MANA IRIHO!”, ese wigeze uzenguruka isi yose urayishaka urayibura?, ese wigeze ujya ahantu hose habaho uyiburayo?. Ntaho ataniye n’umuntu uvuga ngo “Amerika ntibaho kuko ntarayibona.”, ibyo uba ubivugishwa n’ubujiji, kuba utarabona amerika ntibivuze ko itabaho, ahubwo bivuze ko uri injiji kubyerekeye ukubaho kwa Amerika, uzajye kuyishakira aho bavuga ko iri, uvuge ko itabaho wayihashakiye ukayiburayo, ariko mu gihe utarajya kuyishaka ngo uyibure ntuba ufite uburenganzira bwo guhakana ko ibaho kandi utarigeze ujya kuyishakira aho hantu ukayibura.

None ubwo niba utemerewe kuvuga ngo “Amerika” ntibaho utabanje kuyishaka ngo uyibure, Ubwo ku Mana byo bimeze bite? Wigeze ujya gushaka Imana urayibura?, ntukavugishwe n’ubujiji uti “Imana ntibaho kuko ntarayibona”, n’utarabona Kigali avuze ko Kigali itabaho ngo kuko atarayibona yaba agaragaje ubujiji bwe ku byerekeye Kigali, ntiyaba agaragaje ukuri kw’ihame ririho. Niba ushaka kumenya ko Imana ibaho koko, uzifate ujye kuyishaka ahantu hose habaho, ushakire ku kwezi, ushakire kuri Mars, ushakire muri Amerika, ushakire ku zuba, ushakire mu nda y’isi, mbese ahantu hose habaho uhashakire ubone kuvuga uti “Nashakiye Imana ahantu hose narayibuze, Imana ntibaho!”, Uretse ko n’ubwo wabasha kuhashakira hose nabwo ntiwaba wemerewe kuvuga ko Imana itabaho, kubera iki?, kuberako ushobora gushakira ku kwezi kandi Imana uwo munsi yagiye ku zuba, wagera ku zuba uwo munsi wenda Imana iri kw’isi, ahantu hose ukahashakira mu by’ukuri, ukajya kurangiza ahanyuma Imana iri hahandi ha mbere watangiriye ushakira, icyo gihe uvuze ko Imana itabaho nabwo waba wishutse.

Kugirango wemeze ko itabaho ni igihe washakira ahantu hose habaho(mw’isanzure no hanze y’aryo) icyarimwe mu gihe kimwe, mbese byagusaba ko uba ubera hose icyarimwe, ukahashakira icyarimwe, wabona nta na hamwe iri koko ukabona kwemeza ko itabaho, mu yandi magambo byagusaba ko uba uri Imana kugirango ubashe kwemeza ko Imana itabaho! Mu gihe udafite ubwo bushobozi kuri ubu, nta burenganzira uba ufite bwo kuvuga ko Imana itabaho, kuko iyo ubivuze uba uri kwirata ubujiji bwo kutamenya ntabwo uba uri kwirata ubumenyi, kuko nta bumenyi uba ubifiteho na gato.

Ariko kuvuga ko Imana ibaho biroroshye cyane, iyo uyibonye ushobora kuvuga ko ibaho kuko uba wayibonye, uba uvugira mu bumenyi bw’ibyo uzi neza ntuba uvugira mu bujiji nk’uvuga ko Imana itabaho atarayishakiye hose icyarimwe ngo ayibure. urugero mfite uburenganzira bwo kuvuga ko urwanda rubaho, kuko ubungubu ndi mu Rwanda kandi ndi kurubona n’amaso yanjye, mfite uburenganzira bwo kuvuga ko izuba ribaho, kuko mbasha kurireba, ndetse naribonye inshuro nyinshi. N’ababonye Imana bafite uburenganzira bwo kuvuga ko Ibaho kuko bayibonye n’amaso yabo abiri niyo mpamvu babasha guhamya ubwo bumenyi, Kandi na none ntibwaba ari ubwenge guhakana abavuga ko bayibonye utabanje gusuzuma niba mu byukuri ibyo bavuga ari byo, bwaba ari ubuswa guhakanya Jeanette Kagame umubwira ko Kagame atabaho utabanje gusuzuma mu byukuri niba ibyo avuga ari ukuri, iyo umaze gusuzuma neza ibyo avuga nibwo ushobora kuba wavuga uti “Ibyo avuga ni ukuri cg ntibirasobanuka neza”, nawe niba ushaka kumenya ko Imana ibaho, uzasuzume w’ivuye inyuma ibyo abavuga ko bayibonye niba ari byo koko, uhereye ku mugabo witwa Mose uvuga ko yamusanze mw’ishusho y’umuriro w’agashyamba gashya ntigakongoke aragiye intama ze, ndetse akanavuga ko yakomeje kugenda abonana na yo no mu myaka yakurikiyeho, ndetse n’abandi benshi cyane bavuga ko babonye Imana wabegera ukagenzura ayo makuru neza mbere yuko uyahakana, naho ubundi uhakanye ko Ibyo bavuga ari ukuri utabanje kubyisuzumira ubwawe, ntabwo waba uhakanye Imana cyangwa ibyo bavuga ushingiye ku bumenyi na gato, ahubwo kuvuga uti Imana ntibaho Cyaba ari ikifuzo wifitiye gusa nk’uko umuntu yifuza kumera amababa akigurukira.