Imana yarema Ibuye itabasha guterura?

Abantu benshi bahakana Imana bakunda kubaza ibibazo by’urungabangabo byerekana ko ibyo abemera Imana bayivugaho atari ukuri; Muri ibyo bibazo harimo n’ikibazo cyo kwibaza niba koko Imana ishobora byose yashobora kurema ibuye riremereye cyane ku buryo itabasha kuriterura?, uwasubiza YEGO cg HOYA byose bihita byerekana ko Imana ubwo idashoboye byose. Kuko Usubije YEGO ubwo bivuzeko Imana itaba ifite ubushobozi bwo kuriterura kuko niho imbaraga zayo zaba zigarukira, ubwo rero iryo buye rishobora kuba rinabaho, nuko rero Imana ntiyaba ishobora byose. Naho uvuze uti HOYA ntiyabasha kurema iryo buye, ubwo nabyo byerekana ko hari imbaraga ibura zo kurema iryo buye riremereye kuburyo itariterura, ubwo nabwo byakwerekana ko itaba ishoboye byose.

Ibibazo nk’ibi akenshi usanga birimo amakosa mw’ibazwa ryabyo, nubwo adahita akugaragarira ako kanya utabitekerejeho. Abafarisayo babajije ikibazo nk’iki Yesu muri Luka 20:21-25, bati “Birakwiye ko dutanga imisoro kwa kayisari cg ntibikwiye?”, iyo asubizako bakwiye gutanga imisoro kwa kayisari ubwo yari kuba ashyigikiye ingoma y’iroma yariho icyo gihe yakandamizaga abayahudi, bityo abantu bose bakamwanga ndetse byanaba ngombwa bakamutera amabuye kuko bangaga ingoma y’iroma icyo gihe biringiyeko mesiya wabo azaza akabakiza ubwo buretwa. Ariko na none iyo asubiza ngo ntibagatange imisoro, ubwo ingoma y’iroma yari kumufata nk’umugambanyi w’igihugu nabwo akaba ari mu bibazo. Bivuzeko iyo asubiza YEGO cg HOYA byose byari kumushyira mu bibazo bikomeye icyo gihe. Ariko yesu yabashije kwigobotora muri uwo mutego nk’uko bigaragazwa muri Luka 20:21-25, no muri Mariko 12:13-17.

Ikibazo kibaza ko Imana yabasha kurema Ibuye riremereye ku buryo itabasha kuriterura nacyo rero kirimo amakosa, kuko ni nko kubaza uti “Ese Imana yakwinesha?” cg uti “Imana yarema indi mana?“. Kuko iryo buye kugirango rinanire Imana ifite imbaraga zitagira ingano, byarisaba ko ryaba rifite imbaraga zidafite ingano ubwaryo, mu yandi magambo iryo buye ryaba ari Imana ubwaryo. Ariko usesenguye usanga ko Imana ari ikinyabuzima kitaremwa ahubwo kirema. Ubusobanuro bw’Imana ubundi ni uko ari Ikinyabuzima gifite imbaraga ziri hejuru ya byose, kitagira itangiriro n’iherezo; kibaye gifite itangiriro ntabwo cyaba ari Imana kuko cyaba cyararemwe(Ubwo icyakiremye nicyo twakita Imana). Kandi byongeye Imana ntizashobora kuba ebyiri uko byagenda kose, kuko kugirango ubashe gutandukanya ibintu ni uko haba hari ikibitandukanyije kugirango bibe bibiri, urugero igituma wowe na mugenzi wawe muba babiri ni uko hari byinshi mutandukaniyeho, hari ibyo akurusha, kandi nawe hari ibyo umurusha. N’imana zibaye ebyiri rero byasaba ko zose hari icyo zaba zirushana kugirango zibashe gutandukana zitwe ebyiri. Kandi imwe ibaye ifite icyo irusha indi ubwo iyo ifite icyo irushwa ntabwo yaba ari Imana, na none kuko nayo hari icyo yaba ifite irusha iyo yindi nayo ntabwo yaba ari Imana, icyo gihe nta mana yaba iriho. Kamere y’Imana yemerera Imana kubaho ari imwe yonyine, ntabwo habaho Imana ebyiri.

Nuko rero icyo kibazo cyaba kimeze nko kubaza uti: “Ese Imana ITAREMWA, KANDI ISHOBORA KUBA IMWE GUSA, yabasha kurema indi Mana ya Kabiri?“, biragaragara ko iki kibazo kirimo amakosa ubwacyo, kuko ubaza ahita akoresha ubundi busobanuro bw’Imana hagati mu nteruro. Icyo kiremwa nticyaba ari Imana ya nyayo cyahora munsi y’umuremyi wacyo, bityo rero nticyaba Imana. Ntabwo Imana yaba Imwe ngo ibe n’ebyiri icyarimwe, kandi ntabwo Imana yaremeka ngo ntinaremeke icyarimwe.

Imana yakora ibishoboka gukoreka byose, naho ibyivuguruza nk’iki kibazo Kibaza niba Ikintu kitaremeka cyaremwa, ntabwo biri muri kamere yayo, ndetse hari n’ibindi bintu byinshi cyane bihabanye na kamere y’Imana itabasha gukora, nko gukora icyaha nk’uko byanditse muri Tito 1:2; Abaheburayo 6:18, cg Ko itabasha kwivuguruza nko muri 2Timoteyo 2:13. Kuko ibi byose bihabanye na kamere yayo. Si uko ibuze imbaraga n’ubushobozi, ahubwo ni uko ibi bidashoboka gukoreka kuko bihabanye n’ubushake na kamere yayo, ntabwo ibidashoboka bipimirwa ku mbaraga, ahubwo bipimirwa ku bishoboka, ntabwo ibidashoboka gukoreka byakoreka ngo kuko hongerewe imbaraga iyo bivugurazanya n’ibishoboka. urugero nko kurema uruziga  rugizwe na mpande enye kandi ibiziga nta mpande bigira, ntibyashobozwa no kongera imbaraga kuzisanzwe. Iyo bavuze ko Imana ishoboye byose baba berekana Imbaraga zayo zitagira ingano zakora ibishobora gukoreka byose. Naho ibitari muri kamere n’ubushake bwayo ntibikora, suko ibuze ubushobozi, ahubwo kuko ifite ubushobozi butinyuranamo. Nawe ubwawe kuba utica ababyeyi bawe si uko ubuze ubushobozi bwo kubikora, ahubwo kamere yawe ntibikwemerera.

Ushobora guhita uvuga uti “ubwo itabasha gukora ibyivuguruzanya nko kurema Indi Mana cg Ibuye itabasha guterura, ubwo rero ntabwo ishoboye byose”. Mu byukuri wemeje ko yabasha kurema iryo buye ryayinanira, waba wemeje ko Imana ishobora gukora ibyivuguruzanya, nuko rero niba ishora gukora ibyivuguruzanya, yabasha kurema iryo buye riremereye kuburyo itabasha kuriterura hanyuma yarangiza ikabasha no kuriterura kuko yabasha gukora ibyivuguruzanya nk’uko waba wemeje.

Naho  uvuzeko itabasha Kurema iryo buye kuko byivuguruza, nabwo waba wemeje ko Imana ishobora byose, kuko Imana ari ikinyabuzima gifite imbaraga zitagira ingano, bivuzeko nta buye ryaremera bitagira ingano kuburyo riyinanira guterura kuko Ifite imbaraga zidafite ingano zabasha gukora byose bishoboka gukoreka.