Inkuru: Impanuka y’ubwato

Uwarokotse wenyine nyuma y’impanuka y’ubwato,yisanze ku kirwa kidatuwe wenyine. Yasengaga yinginga Imana ngo imutabare kandi buri munsi yageragezaga gushaka ubufasha mu buryo bwose ashoboye. Ariko nta numwe wabashije kuboneka ngo amufashe.
 
Arushye gutegereza,yubaka akazu gato k’imbaho ngo akabemo,anabikemo bike yari yasigaranye. Ariko umunsi umwe nyuma yo kuva gushaka ibyo arya asanga akazu ke kahiye kose kari kugurumanira hasi, umwotsi uri kuzamuka mu kirere. Kuri we Ibibi birenze ibindi byari byabaye, ni nkaho isi yari imurangiriyeho, ibintu byose yari atunze aho, kuva imbere n’inyuma yari abibuze. Agahinda n’umujinya biramwica,arataka ati”Mana,ni gute wankora ibintu nk’ibi koko?

 
Bukeye umunsi ukurikira,abyutswa n’urusaku rw’ubwato bwari buri kwegera ikirwa,bwari buje kumuha ubutabazi. Abaza abari baje kumutabara ati “ni gute mwamenye ko ndi hano?” Baramusubiza bati “twabonye ikimenyetso cyawe cy’umwotsi wakoze tuzana ubutabazi.”
 
Biroroshye gucika intege iyo ibintu biri kugenda nabi,ariko ntidukwiye gukuka umutima kuko Imana ikora mu buzima bwacu, no mu gihe cy’agahinda n’umubabaro.Wibuke ikindi gihe akazu gato kawe nigashya, Ntugaheranwe n’agahinda n’amaganya kuko biba ari ikimenyetso cy’umwotsi gihamagara Ubuntu bw’Imana.
 
 
Abaroma 8:28
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza,ari bo bahamagawe nkuko yabigambiriye.