Inkuru: Imana ihagaze kw’idirishya irimo irakureba

Hariho umwana muto w’umuhungu wagiye gusura  sekuru na nyirakuru mu cyaro. Bamuha umudumetso ngo akinire mu biti.

Yitorezaga mu biti,ariko yahoraga ahusha.Amaze gucika intege ajya gufata ifunguro rya nijoro,ari kugenda abona imbata ya nyirakuru.Nuko arasa iyo mbata, ayihamya mu ruhanga arayica.Agira ubwoba n’agahinda. Kubera ubwoba ahisha iyo mbata ku nkingi z’ibiti,nibwo yabonye ko mushiki we Mutesi byose yabirebaga,ariko ntiyagira icyo avuga.

Nyuma y’ifunguro rya saa sita umunsi ukurikiye,nyirakuru abwira Mutesi ati”tujye koza ibyombo” ariko mutesi aravuga ati”ariko Yozefu(musaza we)  yambwiye ko ashaka kumfasha ibyo mu gikoni byose”, ahita amwongorera ati “uribuka ya mbata”.Nuko Yozefu yoza ibyombo kwituze rwose.Nyuma sekuru aza kubaza abana niba bashaka kujya kuroba ariko nyirakuru aravuga ati” mwihangane nashakaga ko Mutesi aza kumfasha gutegura amafunguro”

Mutesi araseka, aravuga ati”nta kibazo kuko Yozefu yambwiye ko ashaka kugufasha”. Arongera aramwongorera ati”uribuka ya mbata”.Nuko Mutesi ajya kuroba na Sekuru, Yozefu asigara afasha nyirakuru.

Nyuma y’iminsi myinshi Yozefu akora imirimo ye n’iya mushiki we,bimunanira kwihangana.
Aragenda abwira nyirakuru ko yishe imbata ye,nyirakuru arapfukama aramuhobera aramubwira ati”ndabizi mwana wanjye, nari mpagaze kw’idirishya byose ndabibona ariko kuberako ngukunda narakubabariye nkibibona,nari ndi kwibaza igihe uzarekera kuba imbata ya mushiki wawe”

Amateka yawe ayo ariyo yose, ibyo wakoze bibi byose, umwanzi azajya ahora abikwibutsa(kubeshya, imyenda, ubwoba, imico mibi, urwango, uburakari, umujinya,..) Ibyo aribyo byose ugomba kumenya ko Imana yari ihagaze kw’idirishya yabirebaga, ubuzima bwawe bwose yaraburebaga, ishaka ko umenya ko igukunda kandi ko wababariwe.
Iri Kwibaza igihe uzarekeraho kuba imbata ya satani. ikiza cy’Imana nuko iyo wihannye itakubabarira gusa ahubwo iguhanaguraho byose wakoze ikanabyibagirwa burundu.Twakijijwe ku bw’ubuntu n’imbabazi z’Imana.( Ujye wibuka buri gihe ko Imana iri kw’idirishya ikureba.)

Zaburi 139:1-4
1.Uwiteka warandondoye uramenya,2.uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira.3.Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, uzi inzira zanjye zose.4.kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.