Inkuru: ibintu ntibiba bimeze uko bigaragara buri gihe

Abamalayika babiri bari mu rugendo barahagaze, bamara ijoro rimwe mu rugo rw’umuryango umwe. Uwo muryango ntiwababereye mwiza, ntiwabaretse ngo barare mu byumba byiza by’abashyitsi. Ahubwo babahaye icyumba cyo munsi y’igikoni gikonje cyane. Uko basasaga igitanda cyabo hasi, malayika mukuru abona umwenge mu gikuta arawuhoma. Umuto amubaza impamvu abikoze,aramusubiza ati “ibintu ntibiba bimeze uko bigaragara buri gihe.”

Umunsi ukurikira ba bamalayika bajya kurara mu rugo rw’abakene cyane, ariko rubakira n’umutima mwiza, umugabo w’umuhinzi n’umugore we. Nyuma yo gusangira ibiryo bike bari bafite, bababwira kurara mu cyumba bararagamo cyabo bwite, aho bari buruhuke neza.

Izuba rirashe mu gitondo, abamalayika basanga wa muhinzi n’umugore we bari kurira. Inka yonyine bari bafite,yabahaga amata yo gucuruza yari yapfuye,iryamye mu bwatsi. Malayika muto abazanya agahinda umukuru ati “ni gute watumye ibi biba?”

Aramusubiza ati “ibintu ntibiba bimeze uko bigaragara buri gihe.”

igihe twari muri cya cyumba cya ba bakire batwakiye nabi, nabonye ko muri wa mwenge harimo zahabu umugabo yabitse kubera ubugugu ngo atazagabana ubutunzi n’umuryango we,mfatanya igikuta ngo atazabasha kubona iyo zahabu. Hanyuma ijoro rishize igihe twari turyamye muri cya gitanda cy’umuhinzi, malayika w’urupfu yaje kwica umugore we, maze muha inka ngo abe ariyo yica. “ibintu ntibiba bimeze uko bigaragara buri gihe.”

Rimwe na rimwe niko bigenda iyo ibintu bibaye uko utabiteganije.Niba ufite kwizera mu Mana ugomba kumenya ko ibizaba byose ubifitemo inyungu. Ushobora kudahita ubimenya,ukazabimenya nyuma. Izere Imana gusa muri byose,irayoboye.

Abaroma 8:28
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza,ari bo bahamagawe nkuko yabigambiriye.