Inkuru: Urukundo n’Imbabazi by’Imana

Umwana witwa Brandon w’imyaka itandatu, yiyemeje gukora utugati duto tw’ababyeyi be mu gitondo cyo kuwa gatandatu,abona igisorori kinini n’ikiyiko,akurura intebe,afungura akabati,akuramo ifu iramucika inyanyagira hasi. Ayorera ifu nke mu gisorori n’intoki ze,avanga n’amata,ashyiramo n’isukari. Byasize ibimenyetso by’ifu nyinshi yamenetse hasi.

Brandon yari yuzuye ifu hose, yashobewe yanarakaye. Yashakaga ko biba ibintu byiza cyane ku babyeyi be,ariko byari bitangiye kuba bibi.

Ntiyari azi icyo gukurikizaho,niba yari kubishyira mw’ifuru cyangwa kw’iziko(kandi ntiyari azi nuko ifuru ikora).

Ako kanya ahita abona ipusi iri kurigata mu gisorori yari yavangiyemo,agiye kuyisunika amena igikarito cy’amagi hasi yose arameneka.

Agerageza kuhakora isuku,ariko anyerera ku magi,bituma imyenda ye yo kurarana y’umweru yandura ndetse inamatira. Ako kanya akiri muri ibyo abona se ahagaze ku muryango.

Agira ubwoba, amaso ye ajenga amarira,yashakaga gukora ibintu byiza gusa,ariko byose bihinduka bibi. Yari yiteguye ko se agiye kumukankamira akamukubita bikomeye, ariko se aramureba gusa. Nuko se agendera muri uwo mwanda aramwegera ,aramuterura ubwo yarimo arira,aramuhobera. Imyenda ya Brandon yo kurarana isa nabi imukoraho nawe ubwe ariyanduza. ati “Ndagukunda, Ndakubabariye ntuzongere.”

Niko Imana idufata,tugerageza gukora ibintu byiza ariko buri gihe bigahinduka bibi.Ingo zacu zizamo ibibazo,cyangwa tugatuka inshuti,cyangwa tukarambirwa akazi,ndetse tukanarwara.Rimwe na rimwe iyo bitubayeho turarira gusa,tubona ntakindi twabikoraho.

Aho niho Imana iduterurira, ikadukunda,ikatubabarira. Nubwo idakunda ibibi dukora, nyamaze twe iradukunda. Yizere gusa, uraba umwana wayo. Izagusakazaho urukundo,imbabazi n’ubuntu bwayo buri munsi muri byose mu buzima.

Abaroma 7:19
Kuko icyiza nshaka atari cyo nkora,ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.

Yesaya 1:18
“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga”Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi,naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.