Inkuru: Ubuhamya bw’agakombe k’icyayi

Hari umuryango wakundaga kujya mu bwongereza guhaha ibikoresho byo mu rugo, bose bakundaga imideri n’ibibumbano, cyane cyane udukombe tw’icyayi, uyu wari umwaka wa makumyabiri na gatanu bashyingiranywe.

Kuri uwo munsi bagera muri rya soko babona agakombe k’icyayi keza cyane batarabonaho. Bati “Mwaduha kariya gakombe? Kuva twabaho ntiturabonaho agakombe keza nka kariya.” Mu gihe uwakoragamo aho yari arimo akabaha gahita kavuga ako kanya kati “Ntabwo mwabyumva,” agakombe karakomeza kati “Ntabwo nahoze ndi agakombe k’icyayi. Hari igihe nari ndi ibumba ry’ibyondo. Umubumbyi aramfata aranzunguza arampondagura ahantu hose, ndasakuza n’induru nyinshi nti ‘Mvaho ndeka nigenderee!’, ariko aramwenyura gusa, numva aravuze ati ‘ntibiratungana’

Ubundi ahita amfata anshyira ku gikoresho cy’uruziga arankaraga cyane ku buryo narwaye muzunga, ndamwinginga nsakuza nti “nyabuna rekera ndumva merewe nabi”. Ariko arongera azunguza umutwe ati “Ntibiratungana”

Hanyuma ahita anshira ku mashyiga mu muriro. Kuva nabaho nari ntarumva ubushyuhe bungana butyo aho nabereye ku zuba. Byari byikubye nk’inshuro igihumbi numva neza ngiye kubura umwuka, ndamwinginga nkomeje nti “Ndakwingize noneho mbabarira undeke”, n’amarira menshi… ariko nkakomeza murebera mu myenge y’amashyiga arimo akomeza azunguza umutwe avuga ati “Ntibiratungana”

Mpita menya ko nta byiringiro nsigaranye rwose, menya ko ntakibashije kubaho, ncika intege burundu nitegura kurangira. Ku bw’amahirwe numva ankuyemo, aramfata anshyira ku meza ye atangira kuntera amarange menshi n’ibitsirita bibabaza cyane, induru nyiha umunwa, ariko agakomeza avuga ati “Ntibiratungana”. Nyuma y’isaha maze guhora ampereza indorerwamo ngo nirebe, ati “IREBE NAWE!” maze ndireba, ndavuga nti “Uriya si ngewe se?, ibi ntibishoboka. Uriya ni mwiza cyane. Nabaye mwiza kuriya bigenze bite!”

Hanyuma ahita ambwira ati “ngaho iyibuke uko wari umeze cya gihe”, “Ndabizi birababaza kukuzunguza no kuguhonda, ariko iyo ndekera kubikora, wakabaye wumye kiriya gihe.
Ndabizi wumvaga uzungerewe ubwo nagukaragaga, ariko iyo ndekera, wari gushwanyagurika.
Ndabizi birababaza kunyura mu muriro w’amashyiga, ariko iyo ntagushyiramo, wari kujanjagurika.
Ndabizi imyuka n’amarangi ntibyakugwaga neza ubwo nabiguteraga ahantu hose, ariko iyo ntabikora, ntabwo wari gukomera, ntabwo wari kugira ibara mu buzima bwawe bwose.
Kandi iyo ntagushyira mu ishyiga bwa kabiri ntabwo wari kumara igihe kirekire uriho kuko gukomera kwawe kwari kuba ukw’akagahe gato.
Ubungubu watunganye. Ubu uri icyo nari mfite mu mutwe igihe natangiraga kugukoraho ukiri ibumba.”

Mu byukuri natwe turi ibumba, Imana ikaba umubumbyi, ibyo itunyuzamo byose iba ifite impamvu ibikora nziza ubwayo izi, nubwo twaba tudasobanukiwe ibyo irimo ako kanya. Izatuzunguza, idukarage, iduhonde, idushyire mu mashyiga,idutere amarange, kugirango mu nyuma tuvemo icyo yifuza ko tuvamo kidafite inenge cy’akataraboneka kiri mu bushake bwayo, maze tuyiheshe icyubahiro. Nk’ako gakombe k’icyayi, mureke twizere amaboko y’umubumbyi tumwizere ibyo yadukora byose, kugirango ubushake bwe bwuzuzwe niba twizera ko ari mwiza koko adashobora kuduhemukira mu byo yatunyuzanyo byose.

Yeremiya 18: 1-6
1Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti 2“Haguruka umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.” 3Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga. 4Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.5Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 6“Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk’uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe.