Inkuru: Impano iruta izindi
Hariho umwami w’umunyabwenge witaga ku bantu be cyane ku buryo yashakaga kumenya uko babaho.
Yiyambikaga nabi, buri joro akajya kwicarana n’umugabo w’umukene wabaga wenyine munsi y’ikiraro. Aho basangiraga ifunguro rya nijoro babaga bakuye mu myanda yari iri aho hafi.
Igihe kimwe,wa mugabo w’umukene yari yiteze bya bihe amenyereye by’umugoroba aho yasurwaga n’umuntu atari azi. Umwami afata icyemezo cyo kwerekana uwo yari we mu by’ukuri kuri uwo mugabo, nuko agenda n’ibyegera bye byose gusura wa mugabo w’umukene mu kagoroba na none nk’amasaha asanzwe.
Uwo mwami w’umugiraneza ahageze abaza wa mukene ati “ni iki wifuza kunsaba cyose nkiguhe?”. Yari yiteguye ko amusaba ubutunzi cyangwa inzu nziza cyangwa umwanya ukomeye mu bwami bwe. Ariko umugabo aramusubiza ati “abandi bose wabahaye ubutunzi bwawe, ariko njye waranyihaye wowe ubwawe.”
Iyi niyo nkuru y’ubuzima bwacu,Yesu ni Emmanuel, bisobanuye “Imana iri kumwe natwe”
Abayoboye iyi si bashobora kuduha ubutunzi,ariko ni we wenyine watwihaye wese.Yasize intebe ye mw’ijuru, yambara umubiri kugira ngo abe umwe muri twe.Nta mpano iruta iyo ngiyo ku batuye isi bose.
Mwami urakoze kubw’impano irenze iyo ariyo yose nakwakira- “ARIYO WOWE UBWAWE!”
Yohana10:14-15
14.Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye,izanjye zikamenya15.nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya,kandi mpfira intama zanjye.