Inkuru: Ntahataba Ibibazo

Umugore wari umaze iminsi apfushije umwana we w’imfura, yari afite agahinda gakabije cyane, ajya kureba umuntu w’umunyabwenge wari utuye muri ako gace yabagamo, nuko aramubwira ati “Ndumva mfite ibibazo byinshi bindemereye, ntacyo ushobora kumpa cyanfasha kubigabanya?”

Wa mugabo aramusubiza ati “Nagufasha rwose ntugire impungenge, ariko ndagusaba ugende unzanire igishyimbo kimwe mu rugo uri busange rudafite ibibazo, icyo gishyimbo nicyo nakoresha nkukiza ibibazo byawe byose.”

Wa mugore atangira urugendo ajya guhiga cya gishyimbo mu ngo zose, ahera ku mago y’abakire bafite amagorofa, yabonaga bashobora kuba nta kibazo na kimwe bafite, abasaba igishyimbo kimwe gusa ngo niba nta bibazo bafite. Yamara kubatekerereza ibye, nabo bagahita bamubwira ibyabo akumva ibyabo birenzeho.

Arakomeza agenda ashakisha mu ngo z’ingeri zose ababwira ibyo ashaka n’icyo abishakira, bamubwira ibyayo agasanga ibye biroroshye, ku buryo yageze ku rugo rwa nyuma yumva nta kibazo agifite rwose, ahubwo asubira anyuma agenda ahumuriza ba bandi bose yagiye anyuraho.

 

Biragoye kubona umuntu kuri iyi si udafite ikibazo, ntukabe mu bihebeshwa n’ibibazo, ahubwo ujye uba mu bahumuriza abafite ibibazo, kuko isi turimo ni isi yanduye kandi yuzuye ibibazo. Ahantu hose uko haba hameze muri iyi si hari ibibazo. Kuva uyu munsi ubishatse wahitamo kuba umugisha ku bandi aho gutegereza imigisha, kuko mu kuba umugisha ku bandi ariho ukura imigisha ikomeye cyane.

 

1 Abatesalonike 5: 11Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk’uko musanzwe mubikora.