Inkuru: Igitangaza kigura angahe?

Tesi kari agakobwa k’imyaka umunani ubwo kumvaga se na nyina bataye umutwe ku kibazo cya musaza we muto wari urwaye cyane witwaga Frank. Icyo yabashije kumvamo ni uko gasaza ke gato kari karwaye cyane kandi nta mafaranga bari bafite na macye. Se yateganyaga kugurisha inzu yabo bakajya gukodesha kuko atabashaga kubona amafaranga yo kwa muganga akenewe.  

Kubagwa nibyo byonyine byari gukiza Frank wari urwaye bikabije, kandi byari bihenze cyane, batanafite uwabaguriza ayo mafaranga. Umunsi ukurikiyeho Tesi yumva se ari guhoza nyima warimo urira kuko bari babuze ugura ya nzu muri ibyo bihe, aramubwira ati “Ubungubu igitangaza nicyo cyamukiza gusa.”  

Tesi akibyumva ahita ajya mu cyumba cye afata agacupa gato yabikagabo uduceri twe, aradufata aratubara asanga twujuje idorari rimwe, arongera arabara inshuro nk’eshatu areba ko atibeshye, arangije abisubiza mu gacupa ke arafunga neza, nuko asohoka mu nzu ntawumubona ajya kuri farumasi yagezeho mbere ajya ku murongo nk’abandi bose ategereza yihanganye.  

Gusa agezweho abona muganga arimo ariganirira n’undi muntu ku ruhande yamwirengagije, nuko tesi akuba amaguru hasi cyane ngo bamurebe, ariko abona baracyamwirengagiza, arikoroza cyane ariko biba ibyubusa, afungura ka gacupa ke akuramo igiceri kimwe akomanga ku gacupa cyane bose baramureba.  

Uwatangaga imiti n’uburakari bwinshi ati “Hanyuma wowe wa kana we urashaka iki hano? Ntubona ko ndi kuvugana n’umuvandimwe wanjye twaherukanaga cyera?”, arangije akomeza kwiganirira atiriwe ategereza kumva igisubizo cy’ako kana.  

Tesi nawe amusubizanya uburakari ati “Nanjye ndi hano nshaka kukubwira ibyerekeye umuvandimwe wanjye. Ararwaye cyane, Cyane ariko, naje hano kugura igitangaza.” 

Umugabo “ngo iki?”  

Tesi “Amazina ye ni Frank, afite ikintu kiri kubyimba mu mutwe, papa yavuzeko ari igitangaza cyamukiza gusa. None mbwira igitangaza kigura angahe?”  

Umugabo: “Nta bitangaza ducuruza hano mwana muto, wihangane ntacyo nagufasha.”, kuri iyi nshuro amusubiza yiyoroheje.  

Tesi: “Umva, Mfite amafaranga ndakwishyura, kandi abaye adahagije nakuzanira andi aburaho yose. Wowe mbwira amafaranga igitangaza kigura.”  

Umuvandimwe wa wa mugabo abibonye abaza ka kana ati “Musaza wawe akeneye igitangaza bwoko ki?”  

Tesi “Simbizi”, nuko atangira kurira. “Icyo nzi ni uko arwaye cyane, Mama yavuzeko bagomba kumubaga ngo akire. Ariko papa ntabashije kwishyura amafaranga, niyo mpamvu nakoresheje ayanjye.”  

Uwo mugabo abaza tesi ati “None ufite angahe?”  

Tesi asubizanya amasoni ati “Idorari rimwe. Niyo mfite imbere n’inyuma, ariko nabona andi muyashatse.”  

Wa mugabo aramusubiza amwenyura ati “Ndumva bihuriyemo neza, idorari rimwe nicyo giciro cy’igitangaza cy’abavandimwe.”, ahita ayafata abwira ka gakobwa ati “ngaho njyana aho mutuye ndebe ko igitangaza ukeneye nshobora kuba nkibafitiye.”  

Uwo mugabo yari muganga Armstrong wari waje gusura murumuna we muri ako gace, yari azobereye mu buvuzi bwo kubaga ubwonko (neuro-surgery). Agezeyo abaga ka gahungu bigenda neza cyane, arakira neza kandi muganga ntiyabishyuza. Ababyeyi be barishima cyane. Nuko nyina ati “Gukira kwa frank rwose cyari igitangaza nyacyo, ndibaza amafaranga byari kudutwara!”  

Tesi aramwenyura aramusubiza ati “Ni idorari rimwe.”
  

Mu byukuri igitangaza ntigisaba byinshi, kwizera kw’umwana muto kurahagije.
  

Matayo 17:20. Arabasubiza ati “ Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira.