Uko wasobanukirwa n’ibyanditswe muri Bibiliya

Kuri iyi si hari amadini atandukanye yigisha inyigisho zitandukanye kandi yose yitwaje Bibiliya, urugero gatolika, abadive, abayehova, Abamorumo(mormons), n’andi menshi atandukanye. Hari inyigisho zimwe na zimwe bahurizaho, ariko hakaba n’izindi badahuza, akenshi bitewe n’imigenzo y’idini runaka, cyangwa se uburyo basemura ibyanditswe muri bibiliya. Urugero abanyagatolika bati “Agakiza kava mu kwizera kristo nk’umukiza hamwe no kuzuza inshingano runaka z’amategeko n’imihango.”, naho abaporotesitanti bati “Agakiza kava mu kwizera Kristo byonyine nta kindi wongeyeho.” Kandi bakagera kuri iyo myanzuro basomye Bibibiliya imwe.

Uri umuntu wizera umwimerere wa bibiliya, wifuza kumenya icyo Imana ikwifuzaho koko ukurikije Bibiliya, ushobora kubura ibyo ufata n’ibyo ureka, kuko izo nyigisho zose z’amadini atandukanye ziba zishingiye kuri Bibiliya imwe, ariko zikaba ari inyigisho zitandukanye ubwazo. None wasoma Bibiliya ute kugirango ubashe kuyisobanukirwa ubwawe?

Bamwe bavugako bibiliya yose yanditse mu marenga, ko ibyanditswemo byose tudakwiye kubifata uko byanditswe, ahubwo dukwiye gutekereza cg guhishurirwa icyo bishushanya cg icyo bihagarariye mw’isi y’umwuka; Urugero niba handitse ko satani yashutse Eva, bisobanuyeko satani ari intekerezo n’ibyiyumviro bya eva ubwe yibwiraga, atari ikiremwa runaka cyabimubwiraga. Naho abandi bati Amagambo yo muri bibiliya agomba gufatwa uko ari, nta jambo riri mu marenga na rimwe ririmo; urugero niba handitseko ukuboko kugucumuza ugomba kuguca, ubwo nukora icyaha wifashishije amaboko ugomba guhita uyaca uwo mwanya.

Dukurikije uko abakera basemuraga ijambo ry’Imana, dusanga akenshi barabifataga uko Imana yabivuze, ariko na none rimwe na rimwe ibindi bakabifata nk’ibishushanya ikindi kintu runaka. Urugero igihe Yesu yasomeraga satani ibyanditswe, yabikomazagaho nkaho byasobanuraga icyo byavugaga nta marenga, niba handitswe ngo “Ntukagerageze uwiteka Imana yawe”, icyo ni cyo bisobanuye nta kunyuza ku ruhande, ntibisaba umuntu wize teworojiya nyinshi ngo agusobanurire icyo Yesu yashakaga kumenyekanisha aho. Gusa na none ntitwakwirengagiza ko hari amagambo amwe n’amwe yo muri bibiliya Yesu yigishirizagamo yereka abantu ubusobanuro bwari bwihishemo, abereka ko bisobanuye ibyo batakekaga, urugero ubwo yababwiraga ko Yohana umubatiza ariwe Eliya wari warahanuwe na Malaki muri Malaki 4:5 ko azagaruka (Matayo 11:14, Luka 1:17). Ndetse akenshi usanga na Yesu ubwe yarigishirizaga mu migani myinshi, ibyo avuze bifite ubundi busobanuro bubyihishe inyuma, ariko akenshi yaranayisobanuraga kugirango akureho urujijo.

Usibye na Yesu, n’intumwa ze akenshi usanga zarafataga ibyanditswe uko byanditswe batagiye gushakisha ubusobanuro bwihishemo, urugero ibyo Yesu yabategetse gukora byose mu nyuma yarabavuyemo babikoze nk’uko yabibabwiye batagiye gushakisha ubundi busobanuro, urugero ati “Mugende mwigishe amahanga yose” (matayo 28:19-20) barangije baragenda bagira batyo; “Mutegereze Iyerusalemu ibyo data yabasezeranije ko muzabatirishwa umwuka wera”(Ibyakozwe n’intumwa 1:4-5), barangije bagira batyo kandi mwuka wera abazaho nk’uko babibwiwe. Ndetse n’abanditse amateka ya Yesu nka Matayo na Luka, bagenda berekana uburyo ubuzima bwa Yesu bwasohozaga ubuhanuzi bwari bwaramuvuzweho mu buryo bweruye butanyujije mu marenga, urugero muri Matayo 21:1-5 herekana ibyavuzwe muri Zekariya 9:9; Muri Matayo 8:16-17 hakerekana ibyavuzwe muri Yesaya 53:4; Ndetse Yesaya igice cya 53 cyose kivuga ibyabaye kuri Yesu neza, kandi byaranditswe mu myaka isaga 600 ataraza kw’isi.

Gusa na none intumwa na zo hari ibyo zigishirizaga mu marenga, cyangwa se zigasobanura ibyanditswe bimwe na bimwe nk’ibishushanyo by’izindi nyigisho Imana yashakaga ko dusobanukirwa, urugero pawulo agereranya imibiri yacu nk’insengero za mwuka wera (1 Abakorinto 6:19), no mu baheburayo igice cya 9 cyose yerekana uburyo ibitambo bya cyera byari ibishushanyo by’igitambo cya Yesu Kristo.

Nuko rero dukurikije uko Yesu Kristo n’intumwa ze bafataga ibyanditswe byera, dusanga ko hari aho babifataga nk’uko byanditswe nta marenga arimo, ahandi bakabifata nkaho birimo ubundi busobanuro bubyihishe inyuma. Ni nako natwe dukwiye gusoma bibiliya, ntituyifate nkaho ibintu byose birimo ari amarenga cg imigani ngo tugerageze gushakisha ubusobanuro bwihishemo kandi ntabwo; Gusa na none ntidufate ibyanditswemo byose nkaho bisobanuye icyo bivuga gusa, kuko harimo inyigisho zimwe na zimwe zivugira mu marenga zifite ibindi zishaka kutwigisha.

None ushobora kuba wibajije uti: Nabasha nte gutandukanya inyandiko zivugira mu marenga, n’izivuga zeruye?

Ese nk’ubu ugiye kwa muganga ugasanga hari umurwayi wabuze amaraso, nyuma ukumva ngo yakize, noneho ukumva muganga aravuze ati “AMARASO ARAKIZA!“. Ikindi gihe ukajya mu rusengero ku cyumweru ukumva ngo hari umuntu wakijijwe amadayimoni, warangiza ukumva pasiteri nawe aravuze ati “AMARASO ARAKIZA!“. Nubwo baba bavuze amagambo amwe inyuguti ku yindi, ariko mu byukuri uhita umenya icyo buri umwe yashakaga kuvuga, amagambo ya muganga yo areruye ko amaraso akiza abarwayi koko, naho aya pasiteri yo ari mu marenga wamenya ko yavugaga ko Yesu ariwe wakijije uwo muntu.

Igituma ubasha gutandukanya, no kumenya ubusobanuro bw’amagambo ayo ariyo yose, ni imvugiro ayo magambo aba yavuzwemo, cg se ibikorwa bikikije ayo magambo n’uburyo avugwamo, ku buryo ushobora kumva amagambo amwe , ariko ukumvamo ubusobanuro butandukanye, bitewe na situwasiyo uko imeze. Impamvu wabashije kumva ibyo muganga yavuze ko bitandukanye n’ibyo pasiteri yavuze nubwo mu byukuri bavuze amagambo amwe, ni imvugiro ya buri umwe, warebye icyatumye abivuga, uburyo yabivuzemo, aho yabivugiye n’icyo yashakaga kugeraho, n’ibindi, ubasha gutahura ubusobanuro bw’ibyo yavuze.

Na Bibiliya rero kugirango umenye icyo ibyanditswemo bisobanuye ujye ugira utyo, ujye ureba imvuro y’ayo magambo ushaka gusobanukirwa, urugero: nk’impamvu uwavuze ibyo yari abivuze, icyabimuteye, ibyakorwaga muri icyo gihe, n’ibindi bikorwa byavugiwemo ayo magambo, bigufasha kumenya ubusobanuro bw’ibyo usoma, ukaba wamenya ko ari umugani, cg byeruye. Gusoma umurongo umwe gusa muri bibiliya utazi icyo imirongo y’imbere n’iyinyuma yawo ivuga akenshi byatuma udasobanukirwa n’uwo murongo, bigatuma uwufata uko utari ugakuramo isomo ritateganyijwemo. Ikiza ni ugusoma imirongo iwukikije ukamenya ibyabaga muri icyo gihe byavugiwemo, ndetse ukanasoma n’indi mirongo yo muri bibiliya yose iri ahandi ivuga ku byerekeye uwo murongo ukabihuza, ibyo nibyo biguha ishusho yuzuye kuri iryo somo.

Hanyuma, wongeye ku gusesengura witonze, ujye unabanza unasenge mbere yuko usoma ijambo ry’Imana, uhamagare mwuka wera agufashe gusobanukirwa n’ijambo rye uba ugiye gusoma, azabigufashamo anezerewe, kuko yifuza ko usobanukirwa iby’ubwiru bw’Imana kurusha uko ubyifuza. Ndetse unafatanye n’abandi bakristo mu kwiga ijambo ry’Imana, bizabafasha kungurana ibitekerezo no gufashanya gukura mu mwuka.