Inkuru: Umwana urwaye Kanseri wagiye mw’ijuru

Umugore yajyanye umwana we w’umuhungu urwaye Kanseri kwa muganga, nyuma y’igihe ategereje igisubizo abona muganga arasohotse aho umwana yari ari kuvurirwa, nuko asimbukira hejuru abaza muganga ati “Umuhungu wanjye ameze ate? araza kumera neza? Ni ryari namubona?” muganga aramusubiza ati “Ihangane Mada, twakoze ibishoboka byose, umuhungu wawe ntiyabashije kubaho.”, umugore agahinda karamwica cyane atangira kwivugisha ati <<Kubera iki abana bato barwara Kanseri? Imana ntikita ku bantu ukundi? Mana wari uri he igihe umuhungu wanjye yari agukeneye?>>. Nuko muganga aramubaza ati “ukeneye igihe cyo kureba umwana wawe umusezera? Umwe mu baganga bacu araba ari kumwe nawe ntugire ikibazo.” Nuko wa mugore ajyana n’umwe mu baganga baho kureba umwana we wari umaze kwitaba Imana, anyuza intoki ze mu musatsi w’umwana we gahorogahoro ari nako amarira ari gushoka, nuko wa muganga aramubaza ati <<Ukeneye kugumana agace k’umusatsi we?>>, wa mugore azunguza umutwe ati “YEGO”. Uwo muganga afata agashashi ka plasitike acaho agasatsi gato k’umwana agashyira muri ka gashashi agaha wa mugore. Wa mugore ati <<Jimmy wanjye mbere yuko yitaba Imana yambwiye ko umubiri we ukwiye guhabwa ikigo cya iniverisite bakawigiraho,ngo, wenda byabafasha gukiza undi muntu nka we>>, nabanje kwanga ndamubwira nti “Hoya sinabyemera”, ariko Jimmy aransubiza ati <<Mama, Ntabwo nzaba nkikoresha uyu mubiri nimara kwitaba Imana. Wenda byazafasha undi mwana muto nk’anjye gukira akamarana ikindi gihe na Mama we>>, umugore arakomeza ati <<Jimmy wanjye yari afite umutima wa zahabu. Ahora atekereza inyungu z’abandi gusa, ahora ashaka gufasha abandi buri gihe iyo yabaga abishoboye>>, Nuko wa mugore arasohoka amaze gusezera ku mwana we bwa nyuma umubiri we ujyanywe mu kigo cya Iniverisite. Kuko yari ahamaze amezi atandatu yahise akusanya ibintu by’umuhungu we byose yari yarazanye aho, abishyira mu modoka arataha, Urugendo yagize rwaramukomereye cyane, byarushijeho kumukomerera igihe yageze imuhira mu nzu irimo irungu. Nuko ajyana bya bintu byose na ka gashashi karimo umusatsi wa Jimmy mu cyumba cy’umuhungu we. Atangira gupanga utumodoka twe, n’utundi tuntu twose mu cyumba ku murongo aho umwana we yakundaga kubishyira neza. Nuko yirambika ku buriri bwe ahobera umusego we, ararira cyane, arakomeza ararira kugeza igihe yasinziriye. Hanyuma mw’ijoro hagati aricura. Abona iruhande rwe ku buriri hari akabaruwa kazinze neza.

Aragafata aragafungura, ako kabaruwa kari karimo aya magambo:

Mama wanjye nkunda cyane, ndabizi uzankumbura pe! Ariko ntiwibwire ko nzigera nkwibagirwa, cyangwa ndekera kugukunda ngo nuko ntahari ngo njye nkubwira ko NKUKUNDA. Nzakomeza nkukunde Mama, kandi uko umunsi uzajya wiyongeraho niko urukundo nkufitiye ruzajya rwiyongera. Umunsi umwe tuzongera tubonane nta kibazo. Gusa icyo gihe kitaraza, ushatse waba ugiye ugafata umwana w’imfubyi ukamurera kugirango utazagira irungu wenyine. Uzamuhe icyumba cyanjye n’ibikinisho byanjye byose. Ariko, nuhitamo kuzana umukobwa, ashobora kudakunda ibikinisho abahungu dukunda, ubwo wazamugurira ibipupe n’ibindi bintu abakobwa bakunda, nizereko ubizi. Ntukongere kubabara untekereza. Aho ndi ubu ni ahantu Heza cyaneee. Sogokuru na Nyogokuru banyakiriye nkihagera batangira kuntembereza ahantu hamwe na hamwe hano, ariko ni hanini cyane bizantwara igihe kirekire cyane ngo mbe nahatembereye hose. Abamarayika ni abana beza cyane. Nkunda kubareba bari kwigurukira. Uzi n’ikindi? Uziko Yesu adasa nk’amwe mu mafoto aba aho kw’isi! Ariko nkimubona nahise mumenya. Yesu ubwe ni we wanyifatiye anjyana ku Mana. Uzi ibyahise bikurikiraho noneho Mama? Imana yahise imfata irankikira ku bibero byayo turaganira nkaho nari ndi umuntu w’icyubahiro kinshi. Ubwo nibwo nahise nyibwira ko nshaka kukwandikira ibaruwa nkusezera n’ibindi byinshi. Nari nzi ko bitemewe itari bunyemerere. Ariko uzi igitangaje Mama?, Imana yahise inyihera Ikaramu yayo bwite n’urupapuro byo kukwandikira iyi baruwa. Ubanze Gaburiyeli ari ryo zina rya Marayika uri buyikuzanire. Imana yambwiye ngo nkusubize kimwe mu bibazo wayibajije cya gihe ngo, Yari iri he igihe nari nyikeneye?, Imana yavuze ngo, Yari iri aho nari ndi, nk’uko umwana wayo Yesu yari ari ku musaraba iri kumwe na we. Ngo yari Ihari neza, nk’uko ihora iri kumwe n’abana bayo bose. Oh,nari nibagiwe kukubwira, Mama, uziko nta wundi muntu Wabasha gusoma iyi baruwa uretse wowe gusa! Ku bandi bose baba babona ari urupapuro rutanditseho ikintu na kimwe. Urumva Atari byiza se? Ubu reka nsubize Imana ikaramu yayo. Hari andi mazina yari ikiri kwandika mu gitabo cy’ubugingo. Uyu munsi ndaza kwicarana na Yesu ku meza mu gihe cy’amafunguro. Ndizerako ibiryo biza kuba biryoshye cyane. Oh, hari akandi kantu nari nibagiwe kukubwira. Uziko ntakiri kubabara na gato! Ya Kanseri yose yahise igenda. Ubu ndumva nishimye kuko uwo mubabaro wari umaze kuba mwinshi cyane nari ntakibashije kuwihanganira, n’Imana yari itakibashije kundeba mbabara cyane na yo. Niyo mpamvu yohereje umumarayika w’impuhwe ngo aze antware, marayika yahise ambwira ngo, ndi umuntu wihariye! Ibyo urumva Atari byiza se?

Bishyizweho umukono mu rukundo, kuva ku Mana,Yesu na njye.

Ibyahishuwe 21:4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”