Inkuru: Abarwayi babiri

Abagabo babiri, bose bari barwaye bikomeye cyane, bari bari mu cyumba kimwe cyo kwa muganga. Umugabo umwe muri bo yari yemerewe kwicara ku buriri bwe isaha imwe buri nimugoroba, kugirango bimufashe gukura amazi yabaga yiretse mu bihaha bye. Uburiri bwe bwari bwegereye idirishya rimwe gusa ryari rigize icyo cyumba. Undi mugabo we yamaraga iminsi yose aryamye ku buriri bwe kure y’idirishya. Abo bagabo igihe kirekire bakundaga kwiganirira iby’ubuzima bwabo, bakaganira ku miryango yabo, ku kazi bakoraga batararwara, ku cyatumye barwara n’ibindi byinshi. Igihe wa mugabo wari wemerewe kwicara ku buriri yicaraga, yamaraga icyo gihe ari gusobanurira mugenzi we ibintu byose ari kubona hanze mw’idirishya. Wa mugabo wahoraga uryamye yakundaga icyo gihe cy’isaha imwe, kuko ni bwo yumvaga ari kubaho neza mw’isi irimo amabara meza n’ibikorwa bibera hanze yabaga akumbuye. Umugabo wo kwidirishya yamubwiraga ibintu byiza byose yabaga ari kubona, ati “Hari parike nziza hirya y’iri vuriro, n’umugezi mwiza uteye amabengeza kuwureba. Imbata n’izindi nyoni ziri gukinira muri uwo mugezi, n’abana bato bari gutwara ubwato bw’udukinisho twabo muri uwo mugezi. Hari abakundana babiri bari kugenda bafatanye agatoki ku kandi hagati y’uturabo twiza tw’amabara yose turi hariya, n’ikirere kiracyeye”, mu gihe umugabo wabaga uri kw’idirishya yabaga ari gusobanura ibyo yabonaga, undi wabaga uryamye yafungaga amaso akabona igishushanyo cy’ibyo bintu byose akishima cyane. Hanyuma umunsi umwe wa mugabo wari uri kw’idirishya atangira gusobanura akarasisi kari kari hanze, n’ubwo wa mugabo wari uryamye ntabyo yumvaga bivugira hanze, ariko yafunze amaso akabishushanya akabibona neza. Igitondo kimwe muganga abazaniye amazi yo gukaraba, yasanze wa mugabo wo kw’idirishya yitabye Imana mu mahoro. Arababara cyane, asaba ko baza gutwara umurambo w’uwo mugabo, mu gihe barimo gukuraho wa murambo, wa mugabo w’undi wahoraga uryamye ako kanya ahita yisabira ngo bamufashe bamushyire kw’idirishya ajye yirebera hanze na we. Umuganga arabimwemerera aramufasha aramuhindurira arangije aragenda, nuko wa mugabo mu mbaraga nke ariyegura yegama ku nkokora ngo afate ishusho ye ya mbere yo mw’isi hanze y’iryo dirishya, gusa icyamutangaje ni uko iryo dirishya ryari rifunze kandi ritajya rifungurwa, ntiyagira ikintu na kimwe abona. N’uko abaza wa muganga ati “Ni iki cyatumye uriya muntu yahoraga ambwira ibintu nkaba mbona bidahari?”, nuko muganga aramusubiza ati “Erega uriya muntu yari impumyi, nta nubwo yabashaga kubona igikuta, Wenda yabikoreraga kugirango aguhumurize, akurememo agatima.”

Harimo ibyishimo byinshi mu gushimisha abandi, hatitawe ku byo twaba turi gucamo ubwacu. Imibabaro isangiwe ihinduka igice, ariko iyo umunezero n’ibyishimo bisangiwe byikuba kabiri. Niba ushaka kumenya ubukire ufite, fata umwanya ubare ibintu byose ufite amafaranga adashobora kugura.

the men by the window

1 Abatesalonike 5:11 Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk’uko musanzwe mubikora.