Garura umubano n’Imana

Kuva adamu na Eva barya ku giti bari barabujijwe n’Imana bahise bagira kamere y’icyaha yanduye, ndetse n’ababakomotseho bose bavuka ari babi cyane nk’ababyeyi babo(Intangiriro 6:5), ku bw’iyo mpamvu isi yose iranduye nta n’umwe uvuyemo, abantu bose bambaye umubiri icyo baba biyita cyose ni abanyabyaha kavukire(Zaburi 51:7; Yesaya 48:8; Abaroma 3:12; Yesaya 64:5; Zaburi 53:2-4;Itangiriro 8:21; Zaburi 58:4; Abefeso 2:3), kandi umujinya w’Imana ubahoraho, bakwiye igihano cy’iteka ryose ikuzimu kure y’Imana, kuko bose ari inkozi z’ibibi, igihano cy’icyaha ni urupfu rw’iteka (Abaroma 6:23) -aribyo gutandukanywa n’Imana iteka ryose. Umubano wari hagati y’abantu n’Imana yabo kuva isi yaremwa barawishe bahitamo kwikorera ibintu mu buryo bwabo, bityo batandukanywa na yo iteka ryose ku buryo nta garuriro rihari, kuko Imana y’ibihe byose iyo ikoze ubutabera(Justice), igihano cy’ibihe byose ni cyo gishobora kuyinyura gusa.

None twakwiyunga n’Imana dute? ni gute uwo mubano wacu n’Imana twatakaje wakongera kugarurwa?, ese tujye dusaba imbabazi tuti “Mana mbabarira kubyo nakoze!” birahagije ngo tubabarirwe koko tugize dutyo?, mu byukuri iyo biba bihagije Imana yari kuba yarabwiye abisirayeli iti “Mujye muvuga muti <<Mana mbabarira kubw’ibyaha nakoze>>, nzajya mpita mbabarira ako kanya.”, ariko iyo usomye bibiliya usanga ubwo buryo butarakoraga, ndetse nta naho   bwigeze bukoreshwa imbere y’Imana, kuko igihano cy’icyaha ari urupfu(Abaroma 6:23;Kubara 18:22), Imana yahaye abayisirayeli amabwiriza yo kwica ubuzima bw’inyamaswa nk’intama cyangwa intuma cyangwa ibindi binyabuzima mu kimbo cyabo nk’impongano y’ibyaha byabo(Abalewi 5:6-19;Abalewi 17:11-14) kugirango babe bababariwe by’agateganyo kuko ubuzima bw’ibyo bitambo ntwabwo bwari ubw’iteka ryose, ariko nibwo buryo bwonyine umujinya w’Imana washoboraga guhoshwa.

Icyo nicyo cyatumye Kristo aza mw’isi akitanga kugirango umwizera wese yungwe n’Imana by’iteka ryose(Yohana 3:14-18), niba ushaka kugarura umubano mwiza hagati yawe n’Imana izere gusa ko igitambo cya Kristo gihagije mu kukozaho ibyaha byawe byose(Abaroma 3:24-26), uwo mubano ntugarurwa n’uko wubahirije amategeko cyangwa wakoze ibyiza, ahubwo ugarurwa gusa n’igitambo cya Kristo, iyo wizeye ko amaraso yamennye ku musaraba yari ku bwawe ngo ubabarirwe ibyaha byose wakoze, ibyo ukora ndetse n’ibyo utarakora(Abagaratiya 2:16;Abefeso 2:8-9). Iyo umutima wawe utagucira urubanza imbere y’Imana ubikesha igitambo cya Kristo cyatambwe ku bwawe(Abaheburayo 10:22), icyo gihe umubano wawe n’Imana uragaruka, kandi uwo mubano uba ari uw’iteka nta gishobora kugukura mu maboko ye ukundi igihe wizeye ko amaraso ye ahagije mu kukozaho ibyaha byose iteka ryose(abaroma 8:38-39; Matayo 28:20).

Maze kwakira agakiza ubu noneho, none nkore iki?