Ni irihe sengesho ry’agakiza?

Abantu benshi bakunda kubaza “Ese hari isengesho nshobora gusenga rigatuma mbona agakiza?“.   Ni iby’ingenzi kwibuka ko, agakiza katabonerwa mu kuvuga amasengesho cyangwa gusubiramo amagambo runaka. Nta hantu na hamwe Bibiliya yerekana umuntu wahawe agakiza kuko yasenze. Kuvuga isengesho ntabwo aribwo buryo bibiliya yerekana bwo kwakiramo agakiza.

Uburyo bibiliya yerekana bwo kwakiramo agakiza ni UKWIZERA MURI YESU KRISTO. Yohana 3:16 haratubwira hati “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Agakiza kabonerwa mu kwizera gusa (Abefeso 2:8), binyuze mu kwakira Yesu nk’umucunguzi wawe (Yohana 1:12), kw’iringira   byimazeyo muri Kristo wenyine nk’umukiza (Yohana 14:6; Ibyakozwe n’intumwa 4:12), ntabwo binyura mu kuvuga isengesho runaka.

Ubutumwa bw’agakiza buri muri bibiliya bworoshye kumva kandi burasobanutse, ndetse buranatangaje cyane na none. Abantu twese twacumuye ku Mana (Abaroma 3:23). Usibye Yesu Kristo, nta wundi wabayeho ubuzima bwe bwose adacumura (Umubwiriza 7:20). Kubera ibyaha byacu, byaduteye gucirwaho iteka n’Imana (Abaroma 6:23), kandi iryo teka ni ugupfa ku mubiri no mu mwuka. Kubera ibyaha byacu n’ibihano bibikwiriye, ntacyo ubwacu twakora kugirango twiyunge n’Imana. Ariko ku bw’urukundo yadukunze, Imana yaremeye iza nk’umuntu muri Yesu Kristo. Yesu Kristo yabayeho ubuzima butunganye ijana kw’ijana, kandi buri gihe yigishaga ukuri. Ariko abantu banze Yesu, ndetse baranamwica babinyujije mu kumubamba. Binyuze muri icyo gikorwa, Yesu yabashije gupfa mu mwanya wacu. Yesu yikoreye imitwaro n’urubanza by’icyaha kuri we, apfa mu mwanya wacu (2 Abakorinto 5:21). Hanyuma arazuka (1 Abakorinto 15), Yerekana ko inyishyu y’icyaha yari atanze yari ihagije, kandi ko yari anesheje icyaha n’urupfu. Binyuze mu gitambo cya Kristo rero Imana iduha agakiza nk’Impano y’ubuntu. Imana iradusaba twese guhindura imyumvire yacu kuri Yesu (Ibyakozwe n’Intumwa 17:30) maze tukamwakira nk’inyishyu y’ibyaha byacu byose (1 Yohana 2:2). Agakiza kabonerwa mu kwakira impano Imana iduhera ubuntu, ntabwo kabonerwa mu kuvuga amasengesho.

Ariko ibyo ntibivuzeko tudakwiye gusenga iyo twakiriye agakiza. Niba warasobanukiwe ubutumwa bwiza, ukabwizera nk’ukuri, ukemera Yesu nk’umukiza wawe, ni byiza kandi biratunganye gukoresha uko kwizera usenga Imana uyishimira kuri ako gakiza. Kuvugana n’Imana mu masengesho byakuvana ku ntera yo kwemera gusa ko Yesu yagukijije, bikakugeza aho ubyerekana ko ubyemera koko ko Yesu ari umukiza wawe mu magambo no mu mibereho. mu byukuri gusenga hari aho bihuriye n’igikorwa cyo kwizera muri Kristo ku bw’agakiza.

Gusa na none, Ni ingenzi ko udashingira kwakira agakiza kwawe, ku kuvuga isengesho runaka. Kuvuga isengesho ntabwo bishobora kugukiza! Niba ushaka kwakira agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo gusa, mwizere nk’umucunguzi wawe gusa. Izere ko urupfu rwe ari igitambo gihagije mu kukweza ibyaha byawe byose. Ubwo nibwo buryo bwo kwakira agakiza Bibiliya yigisha. Gusa umaze kwakira ako gakiza, ni byiza gusenga Imana uyishimira kubwo gutanga Kristo ku bwawe, uyishyira hejuru ku bw’urukundo ifitiye abantu bose kuba yaremeye kwitangamo igitambo ku bwabo. Ushimire Yesu Kristo kwemera kugupfira ngo ubabarirwe ibyaha byawe byose ubashe gukizwa umujinya w’Imana. Aho niho gusenga bihuriye no kwakira agakiza. ntabwo isengesho ubwaryo ryaguha agakiza.

 

Niba wakiriye agakiza nonaha binyuze mu byo umaze gusoma aha, ukaba wibaza icyo ukeneye gukora nyuma y’aho, kanda kuri “Nkore Iki?”

Maze kwakira agakiza ubu noneho, none nkore iki?