Kera Nari Umwana wa Satani Ariko None Ndi Umwana w’Imana

1Petero 20 :10 « Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe »

Mu murongo dusomye wo muri 1Petero 2 :10 haratwereka impande ebyiri zitandukanye ijana ku ijana. Mbere yo kwakira ijambo ry’Imana na nyuma yo kuryakira. Udasobanukiwe izi mpande zombi ntushobora gukizwa by’ukuri. Hagomba kubaho umurongo utandukanya mbere na nyuma, bitaba ibyo ubwo ukaba uri akazuyazi Imana igomba kuruka nk’uko bigaragara mu Ibyahishuwe.

Mu byitwa agakiza muri iyi minsi, usanga harimo uruvange rwinshi. Umuntu ati njye nakiriye agakiza, nizeye Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubuzima bwanjye. Wamubaza uti ese uri umunyabyaha cyangwa uri umukiranutsi ? Akagusubiza ati « sinakwihandagaza ngo mvuge ko ndi uwera. Yego ndagerageza ariko sinkiranukira Imana muri byose. »

Ariko nyamara Yesu yaje kugira ngo adukize amaboko y’abanzi bacu (Icyaha na Satani) bityo dusenge Imana tudatinya, turi abera, dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose binyuze mu kwakira imbabazi z’ibyaha byacu byose kubw’amaraso Yesu yatumeneye. (Luka 1 :74-75,77). Bigaragare ko rero uwizera Yesu w’ukuri (atari uwa pirate abenshi bizera) yakagombye kuba ari uwera kandi iminsi yose atari rimwe na rimwe.

Ikibazo aha ni uko abantu bataratahura ko atari abana b’Imana nk’uko babitekereza. Kera ntitwari ubwoko bw’Imana. Kera dukwiriye kumenya neza ko twari ubwoko bwa satani (yohana 8 :44), dukwiriye kumenya ko nta mbaraga zo kwirinda ibyaha dufite kugira ngo duhagarare mu mwanya nyawo wo gukenera umucunguzi. (Matayo 9 :12-13)

Mucyo rero dusobanukirwe kandi twakire ishusho yacu nyakuri kugira ngo tubashe guca umurongo utandukanya kera na none. Tujye tuvuga tuti kera nari umwana wa satani ariko none ndi umwana w’Imana. Kera nasabaga imbabazi buri gihe nta Kizere cyo kuzajya mu ijuru mfite ariko none nicaranye na Yesu mu ijuru mu buryo bw’umwuka. Kera nahangayikiraga iherezo ryanjye ariko none Yesu yandangirije byose.

Imana ishimirwe kuduhishurira ibyo yadukoreye muri Kristo Yesu.

Author: Evangelist Paulin UWITONZE