Kubaho Bimaze Iki?

Abantu benshi bakunda kwibaza ku gaciro k’ubuzima, cyane cyane nk’iyo umwe mu bantu bari bazi neza yitabye Imana, bibatera kwibaza cyane ku gaciro k’ubuzima, aricyo cyatumye umubwiriza agira ati “Umubwiriza 7:2. Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry’abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we.

Si iyo mpamvu gusa itera abantu kwibaza iby’agaciro k’ubuzima, hari n’izindi mpamvu nyinshi cyane, nk’iyo umuntu ari mu bibazo yibaza icyo kubaho bimaze, ndetse igitangaje ni uko n’abakungu babona ibyo bakeneye byose muri ubu buzima iyo bamaze kugera ku ntego zabo zose batangira kwibaza ku gaciro k’ubuzima, kuko baba bibwira ko mu kugera ku ntego zabo zose bizabatera kunyurwa n’ubuzima, ariko iyo bazigezeho ntacyo bihinduraho, bumva bagikennye mu mitima, baba bumva hari ikibura, bibatera kwibaza ku gaciro k’ubuzima. Umugabo umwe wakoraga amasiganwa y’amaguru amaze kugera ku bushorishori bw’intsinzi muri uwo mukino abantu baramubajije bati “Ese ni iki wumva wifuza ko wari kuba warabwiwe mbere y’uko utangira uyu mukino?“, nawe arabasubiza ati “Iyaba narabonye umuntu umbwira yuko iyo ugeze hejuru ntacyo uhasanga“. Abantu bose bagira intego mu buzima bumva ko ziramutse zisohoye banyurwa n’ubuzima, ariko iyo bakoze cyane bakabigeraho basanga nta tandukaniro, kuko iyo babigezeho nabyo ntibibanyura.

None twakwibaza tuti “KUBAHO BIMAZE IKI?“, ni iki umuntu yakora muri iyi si kikamuzanira kunyurwa n’ubuzima?, abantu benshi iyo ubabajije ikintu baha agaciro kurusha ibindi byose mw’isi, barasubiza bati “NI UKUBAHO NEZA!” bakomoza ku butunzi, ariko ababayeho Neza mu by’ubukungu nabo iyo ubabajije bakubwira ko nabo batazi icyo aricyo cg bakakubwirako byose ntacyo bimaze, kuko n’ubwo babona ibyo bashaka byose baba bumva hari ikintu kinini cyane kibura mu buzima bwabo. Hari umushinwa wari ukungahaye cyane, wari mu bagabo ba mbere b’abakire kw’isi wabwiye madamu we ati “Ko dutunze ibyo dushaka byose, dushobora kujya n’aho dushaka hose, ni ukubera iki tuba twumva hari ikibura?, Kuki tuba twumva tutanyuzwe?, icyo tubura ni igiki?“, ndetse n’umunyabwenge solomo wari umukungu kurusha abandi bose bigeze kubaho kugeza mu gihe cye, amaze kwitegereza ibyo byose yanzuye ko ntacyo bimumariye, wabisoma mu gitabo cy’umubwiriza igice cya mbere kugeza ku gice cya kabiri.

None niba no kubaho neza ntacyo bimariye ubuzima bw’umuntu, ubwo kubaho byaba bimaze iki!. Akenshi usanga abantu bakunda ibintu biramba cyane, ariyo mpamvu bakunda kugura ibicuruzwa byakorewe mu nganda zizewe, naho ibyo bita ibishinwa bakumva nta gaciro bifite kuko aba ari iby’agahe gato, gusa ikibabaje ni uko babaho birengagije ko nabo ubuzima bwabo ari ubw’agahe gato, ntibatekereza ko iherezo ryabo riri hafi cyane, Umubwiriza niwe uvuga ko Ubuzima bw’umuntu buhita vuba nk’igicu (Umubwiriza 6:12), ndetse na Yobu akungamo ati “YOBU 14 :1-2  Umuntu wabyawe n’umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka. Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, Ahita nk’igicucu kandi ntarame.“, none ni iki gifite agaciro kurusha ibindi umuntu yakora muri ubu buzima buto buhita nk’igicucu?

Imana yaremye abantu kugirango bagirane umubano n’ubusabane na yo, gusa abantu baratandukira bicira inzira zabo, bajya kure y’umuremyi wabo (Intangiriro 6:5), bituma baba babi iteka ryose. Kuko Imana yera iteka ryose bahise baca umubano na yo. Nta kindi kintu gishobora guhaza umutima w’umuntu keretse icyo wakorewe gusa. Umuhanga C.S Lewis yaragize ati “Imana yaraturemye nk’uko umuntu arema imodoka. Imodoka iraremwa ngo ijye ikorera kuri peterole, kandi ntishobora gukorera neza ku kindi kintu icyo aricyo cyose. Imana na yo yaremye ikiremwamuntu ngo gikorere kuri yo, yo ubwayo ni yo peterole imyuka yacu yakorewe kujya ikoresha cg ibiryo imyuka yacu yaremewe kujya irya, nta kindi. Niyo mpamvu udashobora kubwira Imana ngo iguhe umunezero itakwihaye, kuko bidashoboka.“, N’umugabo witwaga St. Augustine yungamo ati “Imitima yacu ntizigera iruhuka, keretse niruhukira mu mana.

Nta kindi gifite agaciro mu buzima kurusha kugirana umubano n’umuremyi wawe, kuko yarakwiremeye ngo ugirane umubano na we, uwo mubano udahari nta kizigera gihaza umutima wawe na kimwe mu buzima, hari umwanya mu bugingo bwawe udashobora kuzuzwamo n’ikindi kintu icyo aricyo cyose keretse umuremyi wawe, niba ushaka kugira ubuzima bufite intego, ubuzima wumva bufite agaciro kandi bunyuzwe, GARURA UMUBANO WAWE N’IMANA.

 

Wasoma izi nyandiko zikurikira zikagufasha gusobanukirwa uko wagarura umubano n’Imana: