Inkuru: Irari ry’ibyisi
Umugabo wari utunze ubutaka bunini cyane yahaye ubutaka umuturanyi wari wimukiye ahongaho vuba, ariko amushyiriraho amabwiriza ati “gende muri iriya sambu yanjye nini cyane ubundi ubutaka uri bushobore kuzenguruka izuba ritararenga nibwo ndi buguhe ubwitwarire, gusa umenye ko ugomba kurangiza ugarutse hahandi watangiriye kugirango ube uzengurutse ubutaka buri bube ubwawe.”; umunsi ukurikiyeho wa muturanyi aba akuzindukiye mu kabwibwi nta kwirirwa afata amafunguro ya mu gitondo(breakfast), atangira kugenda, intego ye kwari ukugenda hekitare y’uzuye, ariko abonye agiye kuzuza hekitare hakiri kare azigira hekitare ebyiri akomeza urugendo, abonye nazo agiye kuzirangiza azigira hekitare umunani bityo bityo agenda yongeza kugeza hekitare 30, mu ma saha ya nimugoroba nka saa kumi ubwo aba atangiye gukata asubiraho yatangiriye ngo izuba ritarenga adakoze umuzenguruko w’ubutaka yari amaze kugenda, ariko yari amaze kunanirwa kandi kuva mu gitondo nta kintu yari yashyize mu nda.
akomeza urugendo rwe arushye cyane agenda agwirirana, ageze hagati izuba riba rirarenze aba aguye aho arapfa, acyura ubutaka bungana n’intambwe 6 kuri 2 bwo kumuhambamo gusa. Apfa yishwe n’irari ry’ibintu.
LUKA 12:15 Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.”