inkuru: Urukundo rw’ibiremwa bito

Ubwo umugabo umwe yarimo asenya igikuta cy’inzu bagiye kuyivugurura yabonye umuserebanya wafatiwe mu giti, waratereweho umusumari mu kaguru kuva iyo nzu yubakwa, kandi hari hashize imyaka icumi iyo nzu yubatswe.
abibonye biramutangaza cyane ntiyabyiyumvisha neza ukuntu umuserebanya waba waratewe umusumari ku giti hashize imyaka icumi kandi ukaba ukiri muzima nyuma y’iyo myaka yose.
ahita ahagarika gukora ibyo yari arimo gukora yicara aho ngo yitegereze ukuntu uwo muserebanya washoboye kubaho iyo myaka yose, icyo wakoraga n’ukuntu wabigenje.
“AHHHH” aratangara ubwo yabonye undi muserebanya mugenzi wawo uwuzaniye ibyo kurya mu kanwa kawo urawugaburira, bimukora ku mutima kubera ukuntu ikiremwa gito nk’icyo cyari gifite urukundo rwa kigenzi cyacyo bikagitera kwitanga iyo myaka yose, wihanganiraga kuzajya ugaburira mugenzi wawo ukanawitaho muri iyo myaka icumi yose.

Ibaze urwo rukundo ruboneka mu binyabuzima bito nk’ibyo ariko rukaba rwarabuze mu bantu.

Yesu yasize abwiye intumwa ze ati “Ibyo nibyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye nimukundana” (Yohana 13:35)