Inkuru: Yarangije Kwishyurwa neza

Umusore umwe yari yiteguye kurangiza amashuri ya iniverisite. Mu myaka myinshi hari imodoka  yari yarakunze, yahoraga ayibona ahantu bacururiza imodoka, kandi yari azi neza ko se afite ubushobozi bwo kuyimugurira, ndetse anamumenyesha ko ariyo ashaka nk’Impano nta kindi. Umunsi w’ibirori wegereje wa muhugu ategereza ibimenyetso byerekana ko wenda se yaba yayiguze ariko araheba. Nuko uwo munsi ugeze se ahita amuhamagara ahantu biherereye bonyine amuha impanuro, amubwira uburyo amwishimiye, n’uburyo amukunda cyane, nuko ahita amuha impano ifunitse mu gakarito neza. N’amatsiko menshi ariko avanze no kubabara afungura ka gakarito asangamo bibiliya nziza ifunikishije umwenda mwiza. N’uburakari bwinshi atontomera se ati “N’amafaranga yose ufite bibiliya n’icyo ubonye cyo kumpa?” ahita asohoka vuba mu nzu yarakaye arigendera na Bibiliya ayisiga aho. Hashira imyaka myinshi cyane batabonana, uwo musore abona akazi keza, ndetse n’amafaranga menshi, arakira cyane amererwa neza. Yubaka inzu nziza ndetse ashaka n’umugore mwiza, ariko yibutse se atekereza ko yaba yarashaje cyane ubu, yigira inama yo kujya kumusura kuko yamuherukaga wa munsi yarangizaga amashuri. Mu gihe akiri mu myiteguro yo kujya kumusura yakira ubutumwa bumumenyesha ko se yitabye Imana, kandi yasize avuzeko ibintu byose atunze bisigaranwa n’umuhungu we. Umuhungu arihuta cyane agerayo, ariko akihagera agahinda no kwicuza bimwuzura umutima, atangira gushakisha impapuro z’agaciro za se zose, nuko agwa kuri ya Bibiliya yanzemw’impano, ikimeze neza nk’uko yayisize mu myaka yose yari imaze guhita. Amarira amujenga mu maso afata ya Bibiliya atangira guhindura amapaje. Igihe atangiye gusoma, abona agafunyika gato ka anvelope karaguye kavuye muri ya bibiliya, agafunguye asangamo urufunguzo rw’imodoka, ndetse n’urwandiko rwanditseho “YARANGIJE KWISHYURWA NEZA”, abonaho izina ry’umucuruzi ko ari hahandi yifuje ya madoka neza, bisinye kw’italiki yarangirijeho amashuri neza mu mazina ya rya duka.

 

Ni kangahe  twirengagiza imigisha y’Imana ngo kuko idafunitse mu buryo twabyifuzaga? Inzira z’Imana zirenze igihumbi, ushobora gutekereza uburyo 1000 izaguheramo ibyo yagusezeranyije, ariko yo ikabinyuza mu buryo bwi 1001 utateganyaga. Icyatumye yozefu agirwa umukuru muri egiputa ni uko yacurujwe na bakuru be, akajyanwa nk’imbohe. Binyuze muri ubwo buryo ibyo Imana yamusezeranyije mu nzozi bigera igihe birasohora. Icyo dusabwa ni ukwizera Imana mubyo twaba turi gucamo byose, kuko imigambi ifite ku buzima bwacu ni myiza si mibi.
   
Yesaya 55:8-9. “Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga. “Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.