Ese ikuzimu habaho?

Biratangaje ukuntu abakristo benshi bizera ko ijuru ribaho ariko ntibizere ko ikuzimu habaho kandi ikuzimu ariho havugwa inshuro nyinshi cyane muri Bibiliya kurusha uko ijuru rivugwa. Umuntu wizera ijuru yari akwiriye no kwizera ikuzimu, kuko akenshi usanga bivugirwa rimwe muri Bibiliya,urugero Matayo 25: 46 Abo bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.” (Daniyeli 12:2; Mariko 9:43, Ibyahishuwe 20:15; 2Petero 3:5-7) n’indi mirongo myinshi cyane, usanga bavugira ibi bintu bibiri(IJURU/IKUZIMU) icyarimwe nk’impabane , kandi ikivugwa ahenshi muri bibiliya ni ikuzimu kurusha uko ijuru rivugwaho, ubwo rero niba wemera ko ijuru ribaho, wasobanura impamvu utemera ko ikuzimu habaho. Cyangwa se niba utemera ko ikuzimu habaho, ntiwari ukwiriye kwemera ko n’ijuru ribaho, kuko byose bivugirwa hamwe, ndetse akarusho ikuzimu hakavugwa cyane kurusha Ijuru.

Ishusho y’ikuzimu

Bibiliya ivuga kubyerekeye ikuzimu mu buryo busobanukiye umusomyi wese kandi bwumvikana neza, Kandi iyo usomye neza usanga yerekana Ikuzimu nk’ahantu ha nyaho abatizera Kristo bazajugunywa nyuma y’ubu buzima bwo kw’isi. Dukurikije icyo bibiliya ivuga ku kuzimu dusanga ivuga ko ari   “UMURIRO W’ITEKA” (Matayo 25:41), “UMURIRO UTAZIMA” (Matayo 3:12, Mariko 9:43), “GUKORWA N’ISONI NO GUSUZUGURWA BY’ITEKA” (Daniyeli 12:2), “INYANJA Y’UMURIRO” (Ibyahishuwe 20:15), aho “UMURIRO WAHO UTIGERA UZIMYWA ITEKA RYOSE” (Mariko 9:44-49), ahantu h’IMIBABARO IKAZE n’UMURIRO (Luka 16: 23-24), KURIMBUKA KW’ITEKA RYOSE (2abatesaronike 1:9), ahantu Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka n’iteka (Ibyahishuwe 14:10-11), ahantu bababazwa kumanywa na n’ijoro iteka ryose (Ibyahishuwe 20:10), Aho urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime (Mariko 9:48), Mu mwijima aho bazababarira baboroga bakahahekenyera amenyo (Matayo 8:12, 13:42, 13:50, 22:13, 25:30, Luka 13:28), Ndetse n’ibindi byinshi cyane. Unyujije amaso muri ibyo gusa uhita ubona ko ariho hantu ha mbere habi habaho hateye ubwoba mu buzima, Utakwifuza kujyayo, ndetse nta n’uwo wahifuriza. Indi mirongo yo muri bibiliya imwe n’imwe ivuga kubyerekeye ikuzimu n’irimbuka ni (2Abatesaronika 1:8-9; Abaheburayo 10:27; 2Petero 3:5-7; 2Petero 2:4-9; Matayo 5:22; Mariko 12:40; Matayo 10:28; Matayo 23:15; 23:33; Yuda 1:7; Luka 16:19-31; Matayo 7:19, 13:40, 18:8-9; 25:41, 7:22-23) n’indi mirongo myinshi cyane.

Ni uko rero dushingiye kuri Bibiliya dusanga Ikuzimu habaho cyane rwose nk’uko Ijuru ribaho, ntiwakwemera kimwe ngo uhakane ikindi. Kandi abanyabyaha bose ni ho bazisanga bahamare igihe kidashira(Matayo 25:46). Igiteye ubwoba kurusha ibindi ikuzimu ni ihame ry’IGIHE KIDASHIRA. Kubabazwa by’Imyaka 10 cyangwa 1000 cyangwa indi yose ntibikanganye cyane kuko uba ufite ibyiringiro ko icyo gihe nigishira iyo mibabaro izarangira by’iteka. Ariko iyo mibabaro iyo ibaye iy’iteka kandi ari imibabaro ya nyuma ibaho ikaze Ibintu bihindura isura, kubaho muri iyo Mibabaro iteka ryose nk’uko bibiliya ivuga, igihe kitazarangira, ni ikintu abantu bakwiye kwitaho kurusha ibindi. Ababisobanukiwe bashakisha agakiza k’Imana mu buryo bwose bushoboka, kuko gukizwa aho hantu by’iteka ntacyo wabinganya, n’iyo bakubwira ngo ubeho mw’isi imyaka 1000 uri mayibobo cyangwa umusabirizi ku muhanda cyangwa uri impumyi cyangwa ikindi kintu abantu b’isi batinya, ntiwakwirirwa unashidikanya mu guhitamo kubaho utyo ngo wirinde ikuzimu…. Yesu arabaza ati << Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yagurana iki ubugingo bwe? >>
(Matayo 16:26)

Yesu Kristo yaje kudupfira ngo adukize kuzajya muri uko kuzimu kuvugwa muri bibiliya, umwizera wese nk’umukiza w’ubugingo bwe ahabwa ubugingo buhoraho, naho utamwizera wese nta bugingo afite (Yohana 3:18), ntabwo gukora imirimo myiza aribyo bigukiza ikuzimu(Abagalatiya 2:16; Abefeso 2:8-9), ahubwo kwizera ko Kristo yakwitangiye ngo uhabwe ubugingo buhoraho ubikesha   igitambo cye(Yohana 3:14-18).

Gusa iyo Ikuzimu haba hatabaho mu byukuri Kristo yari kuba yarapfiriye ubusa, kuko ikuzimu hatabaho niyo ataza ntacyo twari duteze kuba n’ubundi, niba habaho ijuru gusa nyuma y’urupfu ubwo iyo umuntu wese apfuye niho ajya, ndetse na Kristo iyo ataza ntacyo byari guhinduraho kuko niba nta handi hahari nyuma y’urupfu uretse ijuru gusa, ubwo yaba aza kudukiza iki mu byukuri?,Keretse aryoherwa n’imibabaro. Gusa kuko ikuzimu habaho nicyo cyazanye Kristo ngo adukize ako kaga ko gutandukanywa n’Imana by’iteka ryose, Imana ni ubuzima kandi iyo witandukanije na yo by’iteka uba witandukanyije n’ubuzima by’iteka, Imana ubwayo yifuza ko abantu bose bakizwa(1Timoteyo 2:4) nta n’umwe ishaka ko arimbuka, ariko abantu batayishaka bihitiramo inzira y’irimbukiro ku giti cyabo, kuko Imana ikunda abantu irabareka bagakora ibijyanye n’amahitamo yabo ntabwo ibahatiriza kuyikunda batayishaka kuko idatwaza igitugu.

Abantu benshi bahakana ikuzimu bitewe n’Impamvu zitandukanye, bamwe barahahakana bashingiye ku marangamutima yabo bati “nta kuntu umuntu yashya iteka ryose ibyo byaba bikabije”, abandi bati “ibyo ntabwo byaba ari byo rwose nta Butabera(Justice) burimo,Kwaba ari ukurengera”, Abandi bati “Imana igira urukundo rwinshi cyane nta kuntu yarimbura ibiremwa yiremeye ikunze”, Abandi bati “Erega Bibiliya ivugira mu marenga ntabwo iyo Bavuze ikuzimu baba basobanura uko ubyumva, ni ibindi baba bivugira”, N’abandi nabo bati “Erega imibiri niyo izajya ikuzimu gusa, ntabwo imyuka yacu yajya ikuzimu.”

Wanasoma bimwe mu byo abahakana ikuzimu basobanura hano hasi, n’ibisubizo:

Abantu benshi iyo batekereje ububi bw’ikuzimu ukuntu haba havugwa, noneho bagatekereza ko ari ah’iteka baba bumva bitashoboka kubw’amarangamutima yabo. Bati “Ni gute umuntu yababazwa iteka ryose?, uriyumvisha iteka ryose ariko?”. Nanjye mu byukuri iyo ntekereje ikuzimu nk’uko havugwa muri Bibiliya nifuza ko nta muntu n’umwe wajyayo pe! ndetse numva ko binabaye byiza kurushaho haba hatanabaho kuko sinifuza ko hari umuntu wajya ahantu hameze nk’aho. Ariko icyo ni ikifuzo cyanjye ntabwo ari ihame, ni nk’uko Abatemera Imana bifuza ko yaba itabaho ngo ntibivangire mu bikorwa byabo byo kwikorera ibyo bishakiye, Gusa Kuba batemera ko Imana ibaho ntibivuze ko mu byukuri itabaho koko ngo ni uko babyifuje gusa, ahubwo baba bashyize ikifuzo cyabo hejuru Y’Ihame, bakibwira ko ibyifuzo byabo ari ryo hame. Naho ngewe nubwo mu byukuri nifuza ko nta wuzajya ikuzimu, ndetse nkanifuza ko birushijeho kuba byiza haba hatabaho na mba, nzi neza ko ibyo byifuzo bishingiye ku marangamutima yanjye bitari Amahame. Nkwiye kurutisha amahame ya Bibiliya ibyifuzo byange. Ni uko rero nkurikije amahame ya bibiliya mu byukuri Ikuzimu habaho cyane pe nk’uko ijuru ribabo, nubwo nta wifuza ko habaho rwose, ariko kwifuza kugira amababa mu kimbo cy’amaboko ntibigukuraho amaboko ngo biguhe amababa, Ihame riguma ari ihame waryanga waryemera ntabwo riyoborwa n’amarangamutima yawe. Umwana wawe yitabye Imana, kubw’amarangamutima uba wumva yagaruka mukabana iteka kw’isi, ariko nubwo ari bibi bityo ntibibibuza kubaho ngo nuko wifuza ko bitabaho. Ni gutyo no ku bagira amarangamutima kubyerekeye ikuzimu, ntabwo kwifuza kwawe ko hatabaho byakuraho ihame yuko hariho.

Abandi bajya bavuga bati nta kuntu waba warakoze ibyaha mu myaka micye, urugero imyaka 60, ngo nurangiza ubihanirwe iteka ryose, bati ubwo ntabwo bwaba ari ubutabera(Injustice) byaba ari ukurengera.
Ariko mu byukuri ntabwo turimburwa n’ibikorwa by’ibyaha dukora, ahubwo turimburwa no kuba dufite kamere y’icyaha, urugero bavuze ngo mwice ihene zose mu gihugu, ntabwo wavuga ngo iyi hene yaritondaga cyangwa iyi hene yaronaga ngo abe ari byo ukurikiza uzica, ahubwo wazica zose kuko ari ihene, ntabwo wazihora kuba zigusakuriza iyo zihebeba, ahubwo kuko zifite kamere y’ihene kandi ihene zose zikwiye kwicwa; Nubwo n’intama zihebeba ariko zo ntiwazica, kandi hari ibikorwa bimwe na bimwe zikora bihwanye n’ibyihene, gusa kuba zidafite kamere y’ihene icyo cyonyine nicyo cyazisonera.

Natwe turimburwa kubwa kamere yacu yahindutse icyaha. (Wabisoma mu buryo burambuye mu nyandiko yitwa Abantu bose ni babi), iyo kamere ni yo duhanirwa, kuko niho ibikorwa by’ibyaha byose bituruka, ndetse niyo batureka tukaba iteka ryose hano kw’isi twakomeza tugakora ibyo bikorwa bihwanye na kamere yacu yanduye iteka ryose, ndetse bikarushaho kugenda biba bibi uko imyaka yiyongera ku buryo byazageza igihe tukagira umutima wa sekibi ubwe w’uzuye 100%.

Kamere yacu ni iy’iteka, kandi ni mbi iteka ryose(Intangiriro 6:5). Niba ari iyo guhanwa ikwiriye igihano cy’iteka ryose kuko idateze guhinduka na gato, niba wibwira ko yahinduka uzagerageze kumara icyumweru udacumura, uzisanga muri icyo cyumweru ari bwo wacumuye kurushaho. Kandi kuba n’Imana ari Imana y’iteka umujinya wayo ushobora guhoshwa n’igihano cy’iteka ryose gusa. Abantu dutanga ibihano hano kw’isi bihwanye n’ubuzima bwacu bw’agahe gato, bityo ugasanga umuntu akatiwe imyaka 10 cyangwa 20 cyangwa 30 gutyo gutyo mu gihome bitewe n’icyo yakoze, Kandi uburemere bw’ibyo akora ni bwo bushingirwaho bamukatira uburemere bw’igihano, wishe umuntu inshuro imwe, mu munsi umwe, Bashobora kugukatira imyaka 80 mu gihome hatitawe ngo wabikoze mu munsi umwe, ahubwo bitewe n’uburemere bwabyo. Ariko Imana ni Imana y’iteka, umujinya wayo uhoshwa burundu n’igihano cy’iteka gusa, kandi natwe kamere yacu ni mbi iteka ryose(Intangiriro 6:5) birahagije kuba ikwiriye guhanwa iteka ryose, kuko uburemere bw’icyaha imbere y’Imana burakabije cyane ku buryo itakwihanganira icyaha na gato(Habakuki 1:13), kuko icyaha kirwanya kamere y’Imana yera yo ubwayo.
ukeneye kumenya uko kamere yawe yahindurwa ngo uzakizwe ako kaga, wasoma inyandika yitwa Abantu bose ni babi

Abandi bantu bavuga ko Imana igira urukundo n’impuhwe byinshi cyane ku buryo itarimburira ibiremwa y’iremeye ikuzimu. Akenshi usanga bamwe muri aba na bo babiterwa n’amarangamutima, no kumva ko Imana nziza idakwiriye gukora ibintu nk’ibyo bisa nk’aho ari ubugome bukabije. Umugabo umwe witwa Rob Bell wanditse igitabo “Love Wins”, ni umwe mubahagaze ku rukundo rw’Imana ko ruganza byose, bityo ntabwo Imana ishobora kurimbura ibiremwa yiremeye, bivuzeko abiremwa byose bigomba kujya mw’ijuru.

Gusa ikosa riri muri iyi myumvire yuko urukundo rw’Imana ruyiganza buri gihe, ni uko mu gushyira urukundo n’impuhwe by’Imana imbere, bayambura kwera n’ubutabera byayo. Umwami mwiza ugira ubutabera ni umwami uhemba abagize neza, agahana abagize nabi, adahannye abagizi ba nabi ntabwo yaba ari umwami mwiza na gato, urugero rwa hafi rwagufasha kubisobanukirwa, tekereza umuntu aje iwanyu, akaguhambira, yarangiza agafata mama wawe ku ngufu mu maso yawe, nyuma akamwica, ndetse akanica na so n’abo muvukana bose mu maso yawe, hanyuma akigendera, nyuma y’iminsi ukajya kumurega ku mwami cyangwa umukuru w’igihugu, akagusubiza ati “Mwihorere yigendere nta kibazo!“,ibyo wabyakira ute? ntiwakumva uvukijwe ubutabera? ese uwo mukuru w’igihugu urumva yaba agize neza mu byukuri? ubwo bwaba ari ubutabera nyabaki?. Impamvu nkoresheje iyo shusho ni ukugirango usobanukirwe neza ko ubutabera ari ingenzi, ikibi cyose gikwiriye guhanwa n’inzego zibishinzwe. Ku mana abica amategeko yayo bose bakwiriye igihano, ndetse cy’iteka ryose. Imana irera, kandi igira ubutabera, ntishobora kureka icyaha ngo kigende kidahaniwe(Habakuki 1:13), itabikoze nta butabera yaba igira, ndetse nta n’ubwo yaba yera. (None ubwo ni nde wakizwa?: Soma inyandiko “Abantu bose ni babi“)

Ingero za hafi zerekana ko Imana ubwayo igira ubutabera budakuka, itegereze igihe cya Sodoma na Gomora(Intangiriro 19:1-29) ukuntu yasutseho abantu umuriro ikabarimbura bose! Niba wibwira ko ari ya mana y’urukundo gusa, ubwo ibyo ni nde wabikoze? ndetse na petero mu nyuma abatangaho urugero ati “Sodoma na gomora ni igishushanyo cy’ukuntu Imana izarimbura abatayizera ku munsi w’amateka ” (2Petero 2:4-9). Kuba ari Imana y’urukundo erega ntibikuraho ubutabera(Justice) bwayo.
Cyangwa igihe yarimburaga abantu bose kw’isi uretse abantu umunani gusa mu gihe cya Nowa, Niba wibwira ko ari Imana y’urukundo gusa itagira ubutabera ibyo ni nde wabikoze?, ushaka kubona ubutabera bw’Imana mu bikorwa neza uzafate bibiliya yawe usome ibitabo by’isezerano rya Kera, uzasanga Imana wari uyizi igice niba wibwira ko urukundo rwayo rurenze cyane ku buryo ipfukirana ubutabera no kwera byayo. Kandi ubwayo niyo yivugiye ahantu henshi iti “GUHORA NI UK’UWITEKA!”

Bamwe bahita bavuga bati “Aha! ibyo ni ibyo mw’isezerano rya kera, kuva Kristo yazuka ntawe Imana yigeze yica!”, Ibi bivugwa n’abatarafashe umwanya ngo basome bibiliya neza, harimo ahantu henshi cyane rwose Imana yagiye ikoresha ubutabera bwayo ikica abantu bamwe na bamwe, Kristo yarazutse cyera yaranasubiye mw’ijuru. ingero zimwe na zimwe; Nk’igihe Herode yashatse kwigira Imana, Malayika w’Imana akamwica (bisome mu Byakozwe n’Intumwa 12:22-23) , Cyangwa igihe Pawulo na Barinaba bagiye kubwiriza umutware umwe ubutumwa bwiza, hanyuma umukonikoni w’umuyuda witwaga Bariyesu(Bar-Jesus) akarwanya ubutumwa bwabo, icyo gihe Imana yahise imugira impumyi ntiyongera kureba (bisome mu Ibyakozwe n’Intumwa 13:6-12 ), Cyangwa igihe Ananiya na safira babeshye mwuka were bagahita bapfa uwo mwanya (Bisome mu Ibyakozwe n’intumwa 5:1-11), N’izindi ngero nyinshi.

Ikindi, niba koko wumva ko Imana kubw’urukundo rwayo rwinshi itarimbura ibiremwa byayo, ubwo satani n’abadayimoni bo ni ibiremwa bya nde? ko Bibiliya ivuga ko Satani n’abadayimoni be bazarimburwa iteka ryose(Matayo 25:41), Kandi byongeye igihe yirukanaga abadayimoni mu bantu, bamusabaga kudatangira kubababaza igihe cyabo bategereje kitaragera(Matayo 8:29). None niba izarimbura Satani n’abadayimoni ari ibiremwa byayo, ikaba yaranarimbuye ab’isodoma na gomora ndetse n’isi yose kubwa Nowa, ni iki cyayibuza kurimbura abatizera Umukiza Kristo nk’uko yabivuze? (Yohana 3:18), Ese yaba yarisubiye cyangwa yarahindutse ntiyatumenyesha?

Yego koko Imana ni Imana y’urukundo rwinshi cyane ku buryo ubwayo yitwa Urukundo, ariko na none ni Imana yera kandi igira ubutabera idashobora kureka icyaha ngo kigende kidahaniwe(Habakuki 1:13). Ari na cyo cyatumye itanga umwana wayo w’ikinege ngo apfire abari mw’isi kugirango ubutabera bwayo buhazwe, Umwakira mu kwizera wese nk’umukiza w’ubugingo bwe aba avuye ikuzimu abonye ubugingo buhoraho(Yohana 5:24), naho utamwizera azacirwaho iteka(Yohana 3:18) kuko yanze kwakira imbabazi zamuguriwe ku mana n’amaraso ya Kristo.

Hari abemera ko ikuzimu habaho kuko iyo basomye Bibiliya basanga biri ahantu henshi cyane ntaho babihungira, ariko kubwo kwifuza ko hatabaho bakavuga bati “Erega bibiliya ivugira mu marenga, iyo bavuze ikuzimu hari ikindi baba bashaka kumenyesha kitari uko abantu babyumva!”.

Mu byukuri n’ubwo bibiliya hari ahantu hamwe na hamwe ivugira mu marenga, urugero iyo yesu avuze ati “Ntimwabona ubwami bw’Imana mutariye umubiri wanjye ngo munywe n’amaraso yanjye!”, cyangwa ati “Ni njye muzabibu mwe mukaba amashami!”, cyangwa ati “Ijisho nirigucumuza urinogore mo”, n’ibindi n’ibindi…Ariko na none ntabwo Bibiliya yose ivugira mu marenga, ibyinshi ibivuga mu buryo busanzwe bwumvikana cyane rwose nta marenga ikoresheje,nta n’ikibyihishe inyuma, urugero iyo Yesu avuze ati “Ndabakunda nk’uko data ankunda”(Yohana 15:9), cyangwa ati “musuke amazi mwuzuze Intango” (Yohana 2:7), cyangwa ahanditse ko mariya na yozefu bahunze bakajya muri Egiputa(Matayo 2:14) cyangwa aho pawulo asuhuza abantu(Abaroma 16:21-23;Ibyakozwe n’intumwa 23:26; ……..) n’ahandi henshi cyane. N’ikuzimu ni hamwe mu hantu bibiliya ivuga itanyujije mu marenga rwose, ikahavuga mu buryo bwumvikana, ndetse ikanakoresha izindi ngero nyinshi zo mu marenga isobanura ikuzimu, nk’imigani Yesu yaciraga abantu imwe n’imwe igamije kubigisha iby’aho hantu(Matayo 13:47-50)! Mu byukuri aho Bibiliya ivugira mu marenga haragara, ndetse naho ivuga bisanzwe naho haba hagaragara kandi humvikana.

Mu bavuga ko bibiliya ivugira mu marenga ku byerekeye ikuzimu akaba ariyo ntandaro yo kutemera ko ikuzimu habaho, none ko ikuzimu havugirwa rimwe n’ijuru ahantu henshi(Matayo 25:46;Daniyeli 12:2; Mariko 9:43, Ibyahishuwe 20:15; 2Petero 3:5-7 ), ni ukubera iki wahitamo kuvuga ko ijuru ryo ribaho ariko ikuzimu ho hakaba hatabaho,ngo ko ni amarenga, kandi bivuzwe nk’aho kimwe gihabanye n’ikindi?, wise ikuzimu amarenga, ubwo n’ijuru waryita amarenga. ufashe ko ikuzimu hatabaho ubwo wafata ko n’ijuru ritabaho.

Ikindi nuko Bibiliya yose itavugira mu marenga, ibaye ivugira mu marenga buri umwe wese yajya afata umurongo wose uko abishaka, uko bijyanye n’ibyifuzo bye, urugero niba numva ntashaka ko ikuzimu habaho, nkavuga ngo ahongaho yavugiye mu marenga, nkagerageza gushaka uburyo mbihuza n’ibyo nshaka ko biba byo, n’undi ati Imana ntibaho, iyo bavuze Imana muri bibiliya ariya aba ari amarenga y’ikintu runaka, undi ati Yesu Kristo ntiyabayeho, iyo bavuzeko yaje kw’isi baba bashatse kuvugira mu marenga bamenyekanisha ikintu runaka, undi ati ntabwo Pawulo yafunze abakirisito, hariya byanditse muri bibiliya ni ukuvugira mu marenga bisobanuye ikintu runaka…. n’ibindi n’ibindi…. buri umwe wese bibiliya yajya ayihindurira guhuza n’imyumvire ye yitwaje ngo ivugira mu marenga, aho kugirango ahindure imyumvire ye afate ukuri   kw’ibyanditse muri Bibiliya bihabanye n’imyumvire ye ngo abishyire hejuru yibyo yibwira cyangwa yifuza. Bikarangira n’ubundi nk’uko byatangiye, buri umwe agifite imyumvire yari asanganywe, Ijambo ry’Imana ritamuhinduye ahubwo ari we warihinduye!

Mu itangiriro Satani yabwiye Eva ko Imana yababeshye ngo bazapfa. Ngo ntacyo bazaba nibarya kuri urwo rubuto babujijwe, ahubwo bazahita bahinduka Imana(Intangiriro 3:1-5), gusa nyuma baruriye ntibyababujije guhura n’ingaruka Imana yari yarababwiye ko zizabageraho nibaramuka bariye ku giti yababujije kuryaho. Satani yashatse kubereka ko Imana yashakaga kubakanga gusa ngo ingaruka yavuze ntizabageraho, ariko ntibyazibujije kubageraho umunsi batandukiriye ijambo ry’Imana bagafata ibindi.

Muri bibiliya yose nta muntu n’umwe uvuga kubyerekeye ikuzimu kurusha Yesu Kristo ubwe, none tuvuge ko yabivuze kugirango akange abantu ngo bamwizere?, icyo ni ikinyoma cya satani cya kera cyane rwose, iyo Imana ivuze irasohoza, abenshi bishuka ko ari ugukanga abantu gusa ngo bemere Imana, ubwo icyo gihe uzemere ijambo rya Satani cyangwa ufate ijambo rya Kristo. Kristo ntabwo yanyuze muri iriya mibabaro yose, agapfa hejuru y’ubusa, mu byukuri iyo ikuzimu haba hatabaho ntiyari kwirirwa apfa ngo acungure abantu kuko nta kindi kibazo bakeneye gucungurwamo kitari ukurimbuka by’iteka ndetse n’umujinya w’Imana. ko Yesu yasenze yifuza ko iyo mibabaro itamubaho(Matayo 26:39) bigaragaza ko bitari ubushake bwe, ariko kubw’akaga abantu barimo arabyakira, ahitamo ubushake bw’Imana bwo gucungura abantu. None ubwo yabacunguraga iki niba habaho ijuru gusa, ikuzimu hatabo?

Abandi bavuga ko umuntu agizwe n’ibice bitandukanye, nka Roho, umwuka, umubiri. ngo Kandi muri ibyo bice ikirwanya kamere y’Imana ari umubiri gusa, ngo ibindi bice byose byemeranya n’Imana, ngo kubw’iyo mpamvu rero, iyo bavuze ko muzarimbuka, baba bavuga umubiri wawe gusa, ntabwo baba bavuga umwuka wawe.

Reka duhere ku nkuru Yesu yabwiye abigishwa be ati :

Luka 16:19-31;
19“Hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imihengeri n’iy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. 20Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, 21kandi yifuzaga guhazwa n’ubuvungukira buva ku meza y’umutunzi. 22“Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n’umutunzi na we arapfa arahambwa. 23Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. 24Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y’urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n’uyu muriro.’ 25“Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. 26Kandi uretse n’ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n’abava aho batagera hano.’ 27Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, 28kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’ 29“Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire.’ 30Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazÄ«hana.’ 31Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ”

Mu byukuri iyo usomye iyi nkuru yesu yababwiye, urabona ari kubabwira ko imibiri ya Lazaro n’uyu mukire ariyo yajyanywe ikuzimu hanyuma imyuka yabo ikajyanwa mw’ijuru?, Hoya pe, Imibiri yabo bose yarahambwe nk’uko byanditse neza nta kunyuza ku ruhande, sinibaza ko igihe bayishyize mu mva yarahise ivamo ikigira ikuzimu. Ahubwo roho zabo ni zo zagiye; imwe ikuzimu indi mu gituza cya Aburahamu, kuko umuntu si umubiri, ahubwo ni umwuka wambaye umubiri. Kandi muri uwo mwuka niho hari ibyiyumviro by’umuntu byose no kwimenya(awareness/Consciousness) bidakorekaho nk’uko wakora ku kaboko no ku zindi ngingo. iyo urebye muri iyo nkuru ubona ko uwo mukungu yari ari mu muriro n’ibyiyumviro bye byose(yibukaga uwo ariwe, yari azi aho ari, yibukaga ko afite umuryango nawo atifuriza ko uza aho ari, yibukaga lazaro kandi yamubonye mu gituza cya aburahamu n’ibindi byinshi) ndetse yumvaga n’ububabare aterwa n’umuriro waho yari ari rwose. None niba ibyo byose yarabyumvaga, ese tuvuge ko umubiri ku giti cyawo ufite ibyiyumviro utari kumwe n’umwuka? ese iyo umuntu yateretswe mu mva aba agifite ibyiyumviro ku buryo yanavuga?, Hoya rwose, umubiri ntufite ibyiyumviro byawo. Ikindi na none, niba imibiri yose ijya ikuzimu kubera iki umubiri wa Lazaro wo batatubwira ko wari urimo urababazwa cyangwa ngo tuwumve wiganyira nk’uwo w’umukire niba mu byukuri uwo mukire umubiri we ariwo wari uri ikuzimu kumwe n’uwa lazaro?, cyangwa se ko uwo mukire yifuzaga agatonyanga k’amazi kavuye kwa lazaro iyo ajya kukizanira niba umwuka we wari uri mw’ijuru?. Ubwose niba umwuka wawe ufite ibyiyumviro byawo n’umubiri ukagira ibyiyumviro byawo, kimwe kikajugunywa ikuzimu ikindi kikajyanwa mw’ijuru, bivuze ko uzashya iteka ryose urimo urababazwa ubyumva, ndetse ukanajya mw’ijuru ukishima iteka ryose na none, byose icyarimwe! None byaba bimaze iki akaboko kawe k’iburyo ari kazima naho ak’ibumoso gafite uburibwe bukabije kandi byose ubyumva? si nkaho wowe ubwawe wese waba uri kubabazwa n’ubundi? iyo urugingo rwawe rumwe rufite ikibazo ubyumva, ntabwo ushobora kwishima n’iyo izindi ngingo zawe zisigaye zaba zimeze neza. Niba na lazaro umubiri we warajugunywe ikuzimu nk’uwuwo mukungu, nawe yagakwiye kuba ataka kuko nta tandukaniro ryaba ririmo, bose imibiri yabo iri kubabazwa ikuzimu kandi bari kumva ubwo bubabare nk’uko uwo mukungu yawumvaga… Kristo yaba yarakoze ubusa, kuko abajya mw’ijuru kubwe n’ubundi bababazwa iteka kandi aricyo yapfuye ngo abarinde.
Biragaragara neza ko atari imibiri yabo ivugwa muri iyi nkuru ahubwo ari roho zabo, Kandi iy’uwo mukire yajugunywe ikuzimu irababazwa, naho iya lazaro yishimira mu gituza cya Aburahamu!

Byongeye, iyo bavuze ko umuntu azajugunywa ikuzimu muri bibiliya hose ntabwo bavuga ko igice cye kimwe kizajugunywa hanyuma ikindi kikajyanwa mw’ijuru, Bavuga umuntu wese n’ubwuzuro bwe n’ibyiyumviro bye nta na kimwe kivuyeho… Soma nko muri Daniyeli 12:2Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose.

Ushobora kuvuga uti “Nonese umwuka urashya?”, Nanjye nakubaza nti “Ese satani n’abadayimoni be ni imyuka?”, Ubwo niba ari imyuka bakaba bazashya kubera iki indi myuka yo itashya?. Nta kinanira Imana, gushyiraho umuriro utwika imyuka ni akantu gato cyane kuri yo. Kandi uwo muriro uko uvugwa muri bibiliya wumva atari umuriro usanzwe tuzi, ahubwo urenze kuwo dusanzwe tuzi kure cyane, kuko bavuga ko ari Umuriro utazima, umuriro w’iteka, inyanja y’umuriro na Mazuku, n’ibindi bikanganye cyane kurushaho!

Abandi nabo bavuga ko iyi si turimo iyo barebye imibabaro irimo, babona ko ari ko kuzimu kuvugwa muri Bibiliya.

Ariko iyo usomye muri Bibiliya usanga ikuzimu uko hasobanurwa, utahagereranya n’iyi si. urugero bibiliya ivuga ko uko kuzimu abantu bazajyayo/bazajugunywayo bazahababarizwa iteka ryose(Matayo 25:41), Kandi nta muntu umara iteka ryose kuri iyi si, igihe kiragera buri umwe wese agashyingurwa.
Ikindi bibiliya ivuga ko abariyo baba bari mu muriro utazima(Matayo 3:12, Mariko 9:43), Kandi aha kw’isi usibye n’umuriro utazima, nta n’umwe uri no mu muriro uzima w’imbabura basi. Unise uwo muriro imibabaro y’isi isanzwe, ntabwo mu byukuri abantu bose kw’isi babaho bababaye, hari ababaho badamaraye, Kandi Kristo yavuze ko hahirwa ababaye baboroga ubu, kuko aribo bazahozwa(Matayo 5:4), Kandi ko ababazwa ku bwe bakwiye kunezerwa kuko ubwami bwo mw’ijuru ari ubwabo(Matayo 5:10-12), Kandi iyo urebye usanga abamukurikira hafi ya bose ari bo banyura mu mibabaro ikaze cyane kurusha abatamwizera, ubwo imibabaro yo kuri iyi si ibaye ariwo uwo muriro uvugwa abamukurikira baba aribo bari mu kuzimu, ndetse n’abo abwira kunezerwa kubwo kubabazwa ku bwe na bo yaba abashishikariza kwishimira uwo muriro w’ikuzimu.
Ikindi Bibiliya yerekana ko umuntu ajyayo igihe amaze gupfa( Luka 16:19-31), Kandi aha kw’isi tuhaba igihe tuba tugihumeka umwuka waho gusa wa OXYGENE, ntabwo tuhaba twapfuye.
Muri macye ufashe ikuzimu havugwa muri Bibiliya, ukahagereranya n’iyi si, wasanga ntaho bihuriye na gato. Ndetse unasuzumye n’indi mirongo yose ivuga aho hantu(ikuzimu) muyatanzwe hejuru muri iyi nyandiko, mu byukuri usanga nta n’umwe wafata ngo uhuze n’ibibera kw’isi, kuko biba bihabanye, bivuze ko ikuzimu ari ahandi hantu hatandukanye n’iyi si kure.

 

Ukeneye kumenya uko Wakwiyunga n’Imana wasoma zimwe muri izi nyandiko: