Ese iyo bavuga ikuzimu Muri bibiliya hari ikindi baba bashatse kumenyekanisha mu marenga?

Hari abemera ko ikuzimu habaho kuko iyo basomye Bibiliya basanga biri ahantu henshi cyane ntaho babihungira, ariko kubwo kwifuza ko hatabaho bakavuga bati “Erega bibiliya ivugira mu marenga, iyo bavuze ikuzimu hari ikindi baba bashaka kumenyesha kitari uko abantu babyumva!”.

Mu byukuri n’ubwo bibiliya hari ahantu hamwe na hamwe ivugira mu marenga, urugero iyo yesu avuze ati “Ntimwabona ubwami bw’Imana mutariye umubiri wanjye ngo munywe n’amaraso yanjye!”, cyangwa ati “Ni njye muzabibu mwe mukaba amashami!”, cyangwa ati “Ijisho nirigucumuza urinogore mo”, n’ibindi n’ibindi…Ariko na none ntabwo Bibiliya yose ivugira mu marenga, ibyinshi ibivuga mu buryo busanzwe bwumvikana cyane rwose nta marenga ikoresheje,nta n’ikibyihishe inyuma, urugero iyo Yesu avuze ati “Ndabakunda nk’uko data ankunda”(Yohana 15:9), cyangwa ati “musuke amazi mwuzuze Intango” (Yohana 2:7), cyangwa ahanditse ko mariya na yozefu bahunze bakajya muri Egiputa(Matayo 2:14) cyangwa aho pawulo asuhuza abantu(Abaroma 16:21-23;Ibyakozwe n’intumwa 23:26; ……..) n’ahandi henshi cyane. N’ikuzimu ni hamwe mu hantu bibiliya ivuga itanyujije mu marenga rwose, ikahavuga mu buryo bwumvikana, ndetse ikanakoresha izindi ngero nyinshi zo mu marenga isobanura ikuzimu, nk’imigani Yesu yaciraga abantu imwe n’imwe igamije kubigisha iby’aho hantu(Matayo 13:47-50)! Mu byukuri aho Bibiliya ivugira mu marenga haragara, ndetse naho ivuga bisanzwe naho haba hagaragara kandi humvikana.

Mu bavuga ko bibiliya ivugira mu marenga ku byerekeye ikuzimu akaba ariyo ntandaro yo kutemera ko ikuzimu habaho, none ko ikuzimu havugirwa rimwe n’ijuru ahantu henshi(Matayo 25:46;Daniyeli 12:2; Mariko 9:43, Ibyahishuwe 20:15;2Petero 3:5-7 ), ni ukubera iki wahitamo kuvuga ko ijuru ryo ribaho ariko ikuzimu ho hakaba hatabaho,ho ukahita  amarenga, kandi bivuzwe nk’aho kimwe gihabanye n’ikindi?, wise ikuzimu amarenga, ubwo n’ijuru waryita amarenga. ufashe ko ikuzimu hatabaho ubwo wafata ko n’ijuru ritabaho.

Ikindi nuko Bibiliya yose itavugira mu marenga, ibaye ivugira mu marenga buri umwe wese yajya afata umurongo wose uko abishaka, uko bijyanye n’ibyifuzo bye, urugero niba numva ntashaka ko ikuzimu habaho, nkavuga ko  ahongaho yavugiye mu marenga, nkagerageza gushaka uburyo mbihuza n’ibyo nshaka ko biba byo, n’undi ati Imana ntibaho, iyo bavuze Imana muri bibiliya ariya aba ari amarenga y’ikintu runaka, undi ati Yesu Kristo ntiyabayeho, iyo bavuzeko yaje kw’isi baba bashatse kuvugira mu marenga bamenyekanisha ikintu runaka, undi ati ntabwo Pawulo yafunze abakirisito, hariya byanditse muri bibiliya ni ukuvugira mu marenga bisobanuye ikintu runaka…. n’ibindi n’ibindi…. buri umwe wese bibiliya yajya ayihindurira guhuza n’imyumvire ye yitwaje ngo ivugira mu marenga, aho kugirango ahindure imyumvire ye afate ukuri   kw’ibyanditse muri Bibiliya bihabanye n’imyumvire ye ngo abishyire hejuru yibyo yibwira cyangwa yifuza. Bikarangira n’ubundi nk’uko byatangiye, buri umwe agifite imyumvire yari asanganywe, Ijambo ry’Imana ritamuhinduye ahubwo ari we warihinduye!