Ese Ikuzimu ni aho gukanga abantu gusa ngo bemere Imana?

Mu itangiriro Satani yabwiye Eva ko Imana yababeshye ngo bazapfa;  Ko  ntacyo bazaba nibarya kuri urwo rubuto babujijwe, ahubwo bazahita bahinduka Imana(Intangiriro 3:1-5), gusa nyuma baruriye ntibyababujije guhura n’ingaruka Imana yari yarababwiye ko zizabageraho nibaramuka bariye ku giti yababujije kuryaho. Satani yashatse kubereka ko Imana yashakaga kubakanga gusa ngo ingaruka yavuze ntizabageraho, ariko ntibyazibujije kubageraho umunsi batandukiriye ijambo ry’Imana bagafata ibindi.

Muri bibiliya yose nta muntu n’umwe uvuga kubyerekeye ikuzimu kurusha Yesu Kristo ubwe, none tuvuge ko yabivuze kugirango akange abantu ngo bamwizere?, icyo ni ikinyoma cya satani cya kera cyane rwose, iyo Imana ivuze irasohoza, abenshi bishuka ko ari ugukanga abantu gusa ngo bemere Imana, ubwo icyo gihe uzemere ijambo rya Satani cyangwa ufate ijambo rya Kristo. Kristo ntabwo yanyuze muri iriya mibabaro yose, agapfa hejuru y’ubusa, mu byukuri iyo ikuzimu haba hatabaho ntiyari kwirirwa apfa ngo acungure abantu kuko nta kindi kibazo bakeneye gucungurwamo kitari ukurimbuka by’iteka ndetse n’umujinya w’Imana. Ko Yesu yasenze yifuza ko iyo mibabaro itamugeraho(Matayo 26:39) bigaragaza ko bitari ubushake bwe, ariko kubw’akaga abantu barimo arabyakira, ahitamo ubushake bw’Imana Data bwo gucungura abantu. None ubwo yabacunguraga iki niba habaho ijuru gusa, ikuzimu hatabo?