Ni gute Imana y’urukundo yarimbura abantu yiremeye!

Abantu  bamwe  bavuga ko Imana igira urukundo n’impuhwe byinshi cyane ku buryo itarimburira ibiremwa y’iremeye ikuzimu. Akenshi usanga bamwe muri aba babiterwa n’amarangamutima, no kumva ko Imana nziza idakwiriye gukora ibintu nk’ibyo bisa nk’aho ari ubugome bukabije. Umugabo umwe witwa Rob Bell wanditse igitabo “Love Wins”, ni umwe mubahagaze ku rukundo rw’Imana ko ruganza byose, bityo ntabwo Imana ishobora kurimbura ibiremwa yiremeye, bivuzeko ibiremwa byose bigomba kujya mw’ijuru.

Gusa ikosa riri muri iyi myumvire yuko urukundo rw’Imana ruyiganza buri gihe, ni uko mu gushyira urukundo n’impuhwe by’Imana imbere, bayambura kwera n’ubutabera byayo. Umwami mwiza ugira ubutabera ni umwami uhemba abagize neza, agahana abagize nabi, adahannye abagizi ba nabi ntabwo yaba ari umwami mwiza na gato, urugero rwa hafi rwagufasha kubisobanukirwa, tekereza umuntu aje iwanyu, akaguhambira, yarangiza agafata mama wawe ku ngufu mu maso yawe, nyuma akamwica, ndetse akanica na so n’abo muvukana bose mu maso yawe, hanyuma akigendera, nyuma y’iminsi ukajya kumurega ku mwami cyangwa umukuru w’igihugu, akagusubiza ati “Mwihorere yigendere nta kibazo ndamukunda!“,ibyo wabyakira ute? ntiwakumva uvukijwe ubutabera? ese uwo mukuru w’igihugu urumva yaba agize neza mu byukuri? ubwo bwaba ari ubutabera nyabaki?. Impamvu nkoresheje iyo shusho isa nk’ikarishye ni ukugirango usobanukirwe neza ko ubutabera ari ingenzi cyane, ikibi cyose gikwiriye guhanwa n’inzego zibishinzwe. Ku mana abica amategeko yayo bose bakwiriye igihano, ndetse cy’iteka ryose. Imana irera, kandi igira ubutabera, ntishobora kureka icyaha ngo kigende kidahaniwe(Habakuki 1:13), itabikoze nta butabera yaba igira, ndetse nta n’ubwo yaba yera. (None ubwo ni nde wakizwa?: Soma inyandiko “Abantu bose ni babi“)

Ingero za hafi zerekana ko Imana ubwayo igira ubutabera budakuka, itegereze igihe cya Sodoma na Gomora(Intangiriro 19:1-29) ukuntu yasutseho abantu umuriro ikabarimbura bose! Niba wibwira ko ari ya mana y’urukundo gusa, ubwo ibyo ni nde wabikoze? ndetse na petero mu nyuma abatangaho urugero ati “Sodoma na gomora ni igishushanyo cy’ukuntu Imana izarimbura abatayizera ku munsi w’amateka ” (2Petero 2:4-9). Kuba ari Imana y’urukundo erega ntibikuraho ubutabera(Justice) bwayo.
Cyangwa igihe yarimburaga abantu bose kw’isi uretse abantu umunani gusa mu gihe cya Nowa, Niba wibwira ko ari Imana y’urukundo gusa itagira ubutabera ibyo ni nde wabikoze?, ushaka kubona ubutabera bw’Imana mu bikorwa neza uzafate bibiliya yawe usome ibitabo by’isezerano rya Kera, uzasanga Imana wari uyizi igice niba wibwira ko urukundo rwayo rurenze cyane ku buryo ipfukirana ubutabera no kwera byayo. Kandi ubwayo niyo yivugiye ahantu henshi iti “GUHORA NI UK’UWITEKA!”

Bamwe bahita bavuga bati “Aha! ibyo ni ibyo mw’isezerano rya kera, kuva Kristo yazuka ntawe Imana yigeze yica!”, Gusa hari  ahantu henshi cyane rwose Imana yagiye ikoresha ubutabera bwayo ikica abantu bamwe na bamwe, Kristo yarazutse cyera yaranasubiye mw’ijuru. Ingero zimwe na zimwe; Nk’igihe Herode yashatse kwigira Imana, Malayika w’Imana akamwica (bisome mu Byakozwe n’Intumwa 12:22-23) , Cyangwa igihe Pawulo na Barinaba bagiye kubwiriza umutware umwe ubutumwa bwiza, hanyuma umukonikoni w’umuyuda witwaga Bariyesu(Bar-Jesus) akarwanya ubutumwa bwabo, icyo gihe Imana yahise imugira impumyi ntiyongera kureba (bisome mu Ibyakozwe n’Intumwa 13:6-12 ), Cyangwa igihe Ananiya na safira babeshye mwuka were bagahita bapfa uwo mwanya (Bisome mu Ibyakozwe n’intumwa 5:1-11), N’izindi ngero zigiye zitandukanye.

Niba koko wumva ko Imana kubw’urukundo rwayo rwinshi itarimbura ibiremwa byayo, ubwo satani n’abadayimoni bo ni ibiremwa bya nde? ko Bibiliya ivuga ko Satani n’abadayimoni be bazarimburwa iteka ryose(Matayo 25:41), Kandi byongeye igihe yirukanaga abadayimoni mu bantu, bamusabaga kudatangira kubababaza igihe cyabo bategereje kitaragera(Matayo 8:29). None niba izarimbura Satani n’abadayimoni ari ibiremwa byayo, ikaba yaranarimbuye ab’isodoma na gomora ndetse n’isi yose kubwa Nowa, ni iki cyayibuza kurimbura abatizera Umukiza Kristo nk’uko yabivuze? (Yohana 3:18).

Yego koko Imana ni Imana y’urukundo rwinshi cyane ku buryo ubwayo yitwa URUKUNDO, ariko na none ni Imana yera kandi igira ubutabera idashobora kureka icyaha ngo kigende kidahaniwe(Habakuki 1:13). Ari na cyo cyatumye itanga umwana wayo w’ikinege ngo apfire abari mw’isi kugirango ubutabera bwayo buhazwe, Umwakira mu kwizera wese nk’umukiza w’ubugingo bwe aba avuye ikuzimu abonye ubugingo buhoraho(Yohana 5:24), naho utamwizera azacirwaho iteka(Yohana 3:18) kuko yanze kwakira imbabazi z’ubuntu zamuguriwe ku mana n’amaraso ya Yesu Kristo.