Inkuru: Gusurwa n’Imana
Umunsi umwe Imana yasezeranije umucecuru ko iri buze kumusura. Na we si ugukora isuku, uwo munsi inzu arayitunganya neza arakoropa, yoza ibikoresho byose byo mu rugo, mbese ibintu bye byose arabikesha abishyira ku murongo uko ashoboye pe.
Nuko arangije aricara mu nzu ategereza Imana ngo ize. Hashize akanya yumva umuntu akomanze ku rugi ashidukira hejuru ariruka arafungu, asanga ni umusabirizi wari wambaye nabi, asa nabi cyane, aramubwira ati “Hoya rwose wa mugabo we ihangane uyu munsi ntacyo dufite cyo kubaha mube musubiyeyo.”, yungamo ati “Ihute uve aha Imana itahagusanga kuko niyo ntegereje, ishobora kuhagera isaha iyo ariyo yose ubu…. genda ube uretse kuntesha umutwe.”
Wa musabirizi aragenda nk’uko yakaje n’inzara nyinshi yari afite. Hashize akanya wa mugore yongera kumva ku rugi barakomanze, noneho ashidukira hejuru ariruka kurusha mbere, asanga wa musabirizi niwe ugarutse. Nuko aramubwira ati “Ariko wowe ntiwumva, ntacyo nakumarira uyu munsi genda.”, ahita akubitaho urugi cyane arafunga mu maso y’uwo musabirizi, wa musabirizi arongera aragenda n’inzara nyinshi.
Hongeye gushira akanya yongera kumva hari umuntu ukomanze ku rugi noneho ashidukira hejuru ati “ubu noneho niyo ije pe.”, gusa afunguye biramutangaza asanze ari wa musabirizi ugarutse, bimutera umushiha aramutuka cyane amubwirako niyibeshya akanagaruka ari buhamagare police cyangwa akamwiyicira ubwe. Wa musabirizi aragenda ntiyongera kugaruka ukundi.
Nuko wa mugore asubira kwiyicarira ategereza Imana burinda bugoroba buranira abona Imana itari kuza. Amasaha yo kuryama aragera abona Imana ntabwo yaje agahinda karamwica cyane ajya kuryama ababaye.
Mw’ijoro aryamye arota Imana iri kumubwira iti “NAJE KUGUSURA INSHURO ESHATU ZOSE UNYIRUKANA!”
Mu byukuri abantu benshi baharanira gukorera no gukunda Imana mu buryo bwabo, bakirengagiza bagenzi babo, ntibamenye ko Imana iba mu bantu, iyo ufashije umwe mu bantu barenganye, ni Imana uba ufashije, ntabwo Imana ikeneye kuririmbirwa n’abantu bayanga ndetse batanayitaho. Bihutira kujya mu nsengero no kuririmba kandi bakomeretsa bagenzi babo, ndetse bakirengagiza, bakanarenganya abakene; ntibamenye yuko iyo bakora ibyo, ari Imana baba bakandamiza. Igihe cyose ubonye amahirwe, Jya uharanira kugirira abandi ibyiza byose wifuza ko nawe wagirirwa.
Matayo 25: 42 – 45
42kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa, 43nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y’imbohe ntimwansÅ«ra.’ 44“Na bo bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe, ntitwagukorera?’ 45Azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, nanjye mutabinkoreye.’