Inkuru: Imbabazi z’Imana

Umumisiyoneri yari yicaye kuri kimwe mu birwa hafi y’inyanja, umunsi umwe umugore wo muri ako gace aza yujuje umucanga wo ku nyanja mu kiganza cye, aramubaza ati “uzi iki icyo aricyo?, umu misiyoneri ati”ni umucanga. Umugore ati” uzi impamvu nawuzanye aha? Umu misiyoneri ati”hoya,sinabimenya, kubera iki?, umugore aramusubiza ati”ibi ni ibyaha byanjye,ntibibarika nk’umucanga wo ku nyanja, ni gute nabibonera imbabazi byose?

Umumisiyoneri ati”ntiwakuye uwo mucanga hafi y’inyanja? Wusubizeyo, uwushyire hamwe ku nkombe maze urebe uko imiraba iwumaraho, niko n’imbabazi z’Imana zikora.”

Yesaya1:18 “Nimuze tujye inama,ni ko Uwiteka avuga,”Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi,naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera”

Ineza Lyse