Ko bahora badusaba kwakira agakiza, ubundi agakiza ni iki?

Iyo urebye mu nkoranyamagambo(dictionary) usanga agakiza bagasobanura ko ari “Igikorwa cyo gukizwa cg kurindwa ibyago n’ibiza.”  Abantu benshi bahora bakira agakiza buri uko umubwirizabutumwa wese avuze ati “Muze imbere mwakire agakiza” batabanje no gufata umwanya ngo basesengure; ese ako gakiza ni iki? kamaze iki? kabafasha iki?

Nkuko inkoranyamagambo ibivuga mu byukuri agakiza ni ukurindwa ibyago byari bigiye kukugeraho, iyo ibyo byago ubirinzwe uba ukijijwe, mu yandi magambo uba ubonye agakiza.

Uyu muntu uri kurohorwa ari guhabwa agakiza nuyu uri kumurohora, nawe azamura intoki yemera kwakira ako gakiza kamuvana mu byago arimo.

Uyu muntu uri kurohorwa ari guhabwa agakiza nuyu uri kumurohora, nawe azamura intoki yemera kwakira ako gakiza kamuvana mu byago arimo.

Uyu mwana yakiriye agakiza yahawe n'uyu mugabo, ko kutarohama.

Uyu mwana yakiriye agakiza yahawe n’uyu mugabo, ko kutarohama.

kugira bivugwe ko wakiriye agakiza nuko hagomba kuba hari ibyago bikugarije ugomba gukizwa. Muri izi ngero zitanzwe hejuru ibyago bibugarije ni ukurohama mu mazi.
Hanyuma iyo habonetse ugukura muri ibyo byago byari bikugarije aba agukijije, cg mu yandi magambo aba aguhaye agakiza.

None abantu iyo bamaze kumva ijambo ry’umubwirizabutumwa mu byukuri bo baba bagiye gukizwa iki? ese ni ikihe kibazo kiba kibugarije bumva bakeneyemo agakiza? cyangwa baba bapfuye kugenda batazi n’ibyo bakeneye gukizwa!

Abantu bose ni abanyabyaha umujinya w’Imana ubariho kandi bari mu nzira ijya mw’irimbukiro kubera ibyaha byabo

Ese waba uzi akaga bibiliya itubwira ko turimo? soma muri Bibiliya urasanga Imana idufata nk’aho twese turi abanyabyaha nta numwe uvuyemo, kandi ko ntacyo twabikoraho ngo twongere twiyunge nayo. (Abaroma 3:23; Abaroma 5:12; abaroma 3:12; Yesaya 64:6; Zaburi 14:1-3; Yohana wa mbere 1:8 n’indi mirongo myinshi), kandi mu byukuri abanyabyaha bose bakwiriye kurimbuka kuko igihano cy’ibyaha ari urupfu rw’iteka(Abaroma 6:23; Kubara 18:22 ) kandi umujinya w’Imana ubahoraho ibyo bakora byose (Abaroma 1:18; Abakolosayi 3:6 )…. Dore mu byukuri aka niko kaga abantu bose turimo dukeneye gukizwa.

NONE NAKIZWA NTE? NAKWAKIRA NTE AGAKIZA GATURUTSE KU MANA?

Bibiliya ikomeza ishimangira cyane ko kugirango ukizwe umujinya w’Imana ari uko wiringira Kristo, ukizera udashidikanya ko yabambwe ku musaraba akamena amaraso nk’igitambo gihagije ngo ibyaha byawe byose bihanagurwe iteka ryose, Imana ye kubyibuka ukundi (Zaburi 103:12). Muri Yohana 3:16 umurongo abantu bakunda gusoma cyane ariko ntibite cyane ku busobanuro bwawo haragira hati “Kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Nta kindi bigusaba kugirango wakire agakiza Imana itangira ubuntu muri Kristo, nkuko abyivugira muri Yohana 3:16 Ni ukwizera amaraso y’umukiza ko yaguhanaguyeho ibyaha byawe byose nta kindi usabwa gukora, nta mirimo myiza Imana igusaba (nubwo nayo ari iyo gushimwa ariko ntiyagukiza umujinya w’Imana), icyo ishaka cy’ingenzi nuko wizera ko Kristo yaguhanaguyeho ibyaha byose wakoze mu gihe cyashize, muri iki gihe ndetse n’igihe kizaza, ibyaha byawe byose ntibiba bikikubarwaho biturutse mu kwizera gusa bidaturutse mu mirimo ukora iyo ariyo yose. mu bagalatiya 2:16 pawuro aragira ati “Nyamara tumenye yuko umuntu adatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, ahubwo atsindishirizwa no Kwizera Yesu Kristo. Dore ndetse natwe twizeye Kristo Yesu kugira ngo dutsindishirizwe no kumwizera, bitavuye ku mirimo itegetswe n’amategeko kuko ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko.

Uyu niwo muti w’akaga turimo wonyine nta bundi buhungiro, kuko Yesu aravuga ati ni njye nzira y’ukuri n’ubugingo nta wujya kwa data ntamujyanye (Yohana 14:6)

Yohana 5:24 Ni ukuri ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

Yohana 5:24 Ni ukuri ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

Yohana 11:25 .....Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.

Yohana 11:25 …..Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.

Ako niko gakiza dukeneye, kandi igishimishije ni uko Imana igatangira ubuntu binyuze mu gitambo cya Kristo.
Niba ushaka kukakira wizere ko Amaraso ya Kristo ahagije burundu kukozaho ibyaha byose waba warigeze gukora, ibyo ukora ndetse nibyo uzakora, ko bitabasha kugukura mu maboko y’umukiza wawe, uraba uvuye mw’irimbukiro uhawe ubugingo buhoraho.

Yohana 3:18   Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry’Umwana w’Imana w’Ikinege.

Maze kwakira agakiza, none nkore iki?