Inzira y’agakiza
Mbese urashonje? bitari inzara isanzwe y’umubiri, ndavuga hari inzara n’inyota wumva ufitiye ikintu kirenze ibindi mu buzima? Hari ikintu mu mutima wawe ndani ujya wumva kitajya gishobora guhazwa n’ikintu icyo aricyo cyose? Niba ari uko biri, Yesu ni we nzira! Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato. (Yohana 6:35)
Mbese waracanganyikiwe? byashoboka ko wumva utabasha kubona inzira y’ukuri cg intego mu buzima? Byashoboka ko wumva hari uwajimije itara mu buzima bwawe ukaba utabasha kubona aho bacanira? Niba ari uko biri, Yesu ni we nzira y’agakiza! Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” (Yohana 8:12).
Mbese ujya wumva warakingiranywe hanze y’ubuzima? waba waragerageje imiryango itandukanye, ugasanga ibiri inyuma yayo ari ubusa nta n’icyo bimaze? Waba uri gushaka ubwinjiriro bw’ubuzima bunyuzwe? Niba ari uko biri, Yesu ni we nzira y’agakiza! Yesu yaravuze ati“Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. ” (Yohana 10:11)
Mbese abandi bantu bakunda kuguhemukira? Imibano yawe yarakonje kandi wumva ntacyo imaze? byaba bisa nk’aho buri umwe ashaka kugukoresha mu kukuvanaho inyungu gusa? Niba ari uko biri, Yesu ni we Nzira! Yesu yaravuze ati “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya. Kuko ari uw’ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama. Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya ” (Yohana 10:11-14)
Mbese wibaza ibiba nyuma y’urupfu? warushye kuberaho ubuzima bwawe ibintu by’akanya gato bishira bikanabora? Hari igihe ujya wibaza ko ubuzima ntacyo bumaze?, Niba ari uko biri, Yesu ni we nzira y’agakiza! Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. (Yohana 11:25-26)
Ni iyihe nzira? Ni ukuhe kuri? Ni ubuhe bugingo? Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. (Yohana 14:6)
Inzara wumva ni inzara y’umwuka, kandi ishobora guhazwa na Yesu Kristo wenyine. Yesu ni we wenyine ushobora kuvanaho umwijima. Yesu ni we muryango w’ubuzima bunyuzwe. Yesu ni inshuti n’umushumba mwiza wari ukeneye. Yesu ni we bugingo -Muri ubu buzima ndetse nubuzima buzaza. Yesu ni we nzira y’agakiza.
Impamvu wumva ushonje, impamvu bisa nkaho waburiye mu mwijima, impamvu utabona ubuzima bufite icyo bumaze, nuko watandukanijwe n’Imana. Bibiliya itubwira ko twese twacumuye, dutandukanywa n’Imana(Umubwiriza 7:20; Abaroma 3:23). Uwo mwanya wumva urimo ubusa mu mutima wawe ni Imana ibura mu buzima bwawe. Twaremewe kugirana umubano n’Imana. Kubera icyaha, dutandukanijwe n’uwo mubano. Ikirushijeho kuba kibi ni uko, icyaha cyacu kizatuma dutandukanywa n’Imana by’iteka ryose. muri ubu buzima ndetse n’ubuzima buzaza (Abaroma 6:23; Yohana 3:36)
Icyo kibazo cyakemurwa gute? Yesu ni we nzira y’agakiza! Yesu yishyizeho ibyaha byacu (2Abakorinto 5:21). Yesu yapfuye mu mwanya wacu (Abaroma 5:8), afata igihano twari dukwiye. Nyuma y’iminsi itatu, Yesu azuka mu bapfuye, yerekana ubutsinzi ku cyaha ndetse n’urupfu(Abaroma 6:4-5). Ni ukubera iki yabikoze? Yesu asubiza icyo kibazo we ubwe: Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. (Yohana 15:13). Yesu yarapfuye kugirango tubashe kubaho. nidushyira kwizera kwacu muri Yesu, tukiringira ko urupfu rwe ari nk’impongano y’ibyaha byacu, ibyaha byacu byose birababarirwa kandi bigahanagurwa burundu. Icyo gihe Inzara y’umwuka dufite irahazwa. Amatara azacanwa. Tuzabona umumaro n’intego y’ubuzima. Tuzamenya inshuti yacu magara nyakuri n’umushumba mwiza. Tuzamenya ko tuzagira ubugingo buhoraho nyuma y’urupfu –Ubuzima buzuwe mw’ijuru bw’iteka na Yesu!
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.(YOHANA 3:16)
Author: Gotquestions.org
Translator: Joyking N. Fred