Imana itabaho wahomba iki? Imana ibaho wahomba iki?
Umugabo w’umufaransa w’umunyamibare na firozifi witwaga Blaise Pascal yagerageje gusobanurira abatemera Imana ingaruka n’igihombo cyabyo ko ari iby’igiciro kinshi kurusha kwemera Imana.
Yasobanuye ko, niba mu byukuri Imana itabaho, ubwo bivuze ko ubuzima burangirira hano kw’isi iyo umuntu ashyizwe mw’isanduku, ahita arekera kubaho uwo mwanya. Ubwo abatizera Imana baba bahombye iki?, Ntacyo baba bahombye kuko nta rubanza bajyamo, baba barabayeho ubuzima bw’abo bw’umunezero uvanze n’imibabaro kw’isi nk’abandi bantu bose, iherezo rya byose rikarangirira mu rupfu nk’uko ibabi rigwa hasi rikuma rikajugunywa mu mbabura rigahinduka umuyonga rikabura ntiryibukwe ukundi. Hanyuma ubwo abizeraga Imana bakiri kw’isi bo baba bahombye iki bapfuye bagasanga itabaho?, Nabo ntacyo baba bahombye na gato, kuko nta gihano gihari cyateganyirijwe abizera Imana nyuma y’urupfu, ubwo nabo kimwe n’abatizera Imana bose ibyabo birangirira mu mva. Abantu benshi bakunda kuvuga ngo “Baba bahombye ko barushye kw’isi bakorera Imana itabaho.”, ariko mu byukuri aho waba wishutse, kuko hano kw’isi icyo abantu benshi usanga baharanira ari umunezero kuruta ibindi, kandi abizera Imana bagakurikiza inzira z’ayo, bari mu bantu ba mbere baba bafite ituze, ibyiringiro, kunyurwa, ndetse n’umunezero mu buzima. Gukurikira inzira zayo rero ntabwo by’aba byarababereye igihombo kuko biba byarabazaniye umunezero muri ubu buzima. Pascal we yavuzeko kuva igihe yabereyeho cyose atizera Imana, yagize umunezero n’amahoro byuzuye, igihe yahuraga na Yesu Kristo mu buzima bwe, ko umutuzo n’umunezero byamuzaniye mu buzima nta handi yari kubikura, kandi ntacyo yabinganya mu biri kuri iyi si byose.
Ahubwo usanga abenshi mu batizera Imana aribo baba baratakaje igihe n’iyo Imana yaba itabaho, kuko abenshi babaho ubuzima bumva batanyunzwe mu mitima yabo, bumva nta byishimo, ku buryo utwo babona twose batubika bakarundanya ubutunzi bwinshi bushoboka butanabaha ituze babwiringiragamo, nyuma amaherezo bagapfa byose bakabisiga inyuma bikaribwa n’abandi.
Noneho andi mahitamo ni igihe dupfuye mu by’ukuri tugasanga Imana ibaho, Ku bizera Imana bakagendera mu nzira zayo nyakuri z’agakiza icyo gihe ntacyo bahomba na none, kuko bajyanwa mu buzima bw’iteka kubana n’iyo Mana iteka ryose, ariko abatemera Imana bo baba bafite akaga gakomeye kurusha ingorane zose zibaho, kuko bahabwa igihano cy’iteka ryose kitazigera gishira, umugabo umwe ni we wavuze ati: “Iteka ni igihe kirekire cyane by’indengakamere, ku buryo tudakwiriye kugikiniraho urusimbi!“, mu buzima bw’isi baba barahombye umunezero utangwa n’Imana gusa, ndetse bakanahomba ubuzima bw’iteka Imana itanga ku bayikunda. naho abizera Imana ntacyo baba barahombye yaba muri ubu buzima cyangwa mu buzima bwakurikira ubu, kuko Imana ibaho hose bahabonera umunezero, amahoro, no kunyurwa n’ubuzima; kandi basanze itanabaho baba barabayeho ubuzima bunyuzwe n’amahoro mu mutima kw’isi, kandi nta rubanza rwabazaho yaba Imana ibaho cyangwa itabaho. Ubwo umuhombyi ni utizera Imana byukuri!